Ubushize nari nabandikiye mu ruganiriro rwacu ibijyanye na gahunda nshya y’indirimbo nshya mushobora kumva uko mushaka igihe mushaka kandi nk’uko mwihitiyemo. Nyarukira kuri http://ishimwe.com/umuziki/izo-mwahisemo muhitemo izo mushaka kumva! Imana ibane natwe twese.
Iyo ntekereje, ibintegereje. N’uko nzasohora, nesheje urugamba! Nzabona Uhorahoooo, nzicarana nawe, imiruho y’isi izaba ishize. Ino ndirimbo yaririmbwe n’umuhanzi urimo ubyiruka Stephane Ntamuhanga. Mu by’ukuri n’ubwo wenda isa n’isobanutse, ariko nkeka ko ibisobanuro byinshi ariwe wabyitangira ubwe kuko ari we wari uzi icyari kimuri ku mutima. Mubaze hano…
Iyi ndirimbo nayikundiye amagambo yayo ariko n’injya ntabwo yanguye nabi! “Twari abo gupfa tuzize ibyaha Twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose, ariko iyo Mana yacu iratubabarira. Yaduhinduranye bazima hamwe na Kristo, ngurwo urukundo rwe rwinshi dukunze“ Amateka make nashoboye kumenya kuri ino chorale nyakesheje umwe mu bayishinze, yambwiye ko yatangiriye i Nabulagala muri Kampala- Uganda.Yatangiye [ Read More ]
Mu minsi ishize nari nababwiye ko hari gahunda nshaya zari zigiye kuza kuri site. Muri izo services, harimo Podcast ya ishimwe.com iyi nayo ikaba ari indirimbo tuba twabashimiye kubera impamvu zinyuranye. Ntwabwo twavuga ko tuzajya tuzibagezaho buri munsi cyangwa se buri cyumweru, ahubwo tuzajya tuzibagezaho uko dushobojwe. Mushobora kuzitwara kuri computer zanyu cyangwa se mukanazishyira [ Read More ]
Ndabasuhuje mwese mukunda site ishimwe.com namwe cyane cyane mukoresha uru rubuga rwo kuganiriraho n o kunguruana ibitekerezo. Mu myaka hafi ine site ishimwe.com igiye kumara ibagezaho umuzki wo guhimbaza Imana, ni byiza ko tugira n’igihe cyo gukemura bimwe mu bibazo twaguiye duhura nabyo cyane cyane ibyo twagiye tubazwa na bamwe mu badusura! Muri urwo rwego [ Read More ]







