christine @nizi ?

active 4 days, 3 hours ago
"Théme :GUSENGA GUHINDURA IBINTU (suite) Yakobo 5:16-17 Elia iminsi yamaze kw’ isi yahinduye ibintu byinshi kandi Isirayeri igira umugisha. Nawe umenye ko icyakuzanye mw’ isi ari ukugira ngo uhindure ibintu nkuko inyigisho twabanje haruguru ivuga. Paulo yandikiye Tito ati : [...]" · View
  • christine posted an update:   4 days, 5 hours ago · View

    Théme :GUSENGA GUHINDURA IBINTU (suite) Yakobo 5:16-17

    Elia iminsi yamaze kw’ isi yahinduye ibintu byinshi kandi Isirayeri igira umugisha. Nawe umenye ko icyakuzanye mw’ isi ari ukugira ngo uhindure ibintu nkuko inyigisho twabanje haruguru ivuga.

    Paulo yandikiye Tito ati : « Icyatumye ngusiga i Kirete kwari ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye »( Tite 1 :5). Ibyo ugomba gutunganya ni 2 : kureba ko ubugingo bwejejewe n’ amaraso ya Kristo Yesu, kandi ukirinda buri munsi kuko impanda izavuga itunguranye. Ukwiye kumenya kandi ko ubugingo bukwiye guhora buhinduka, uva mubwiza ujya mubundi kugeza ubwo uzagira umutima nkuwari muri Kristo Yesu. Umuririmbyi yagize ati : « N’utumbira Yesu uzasa nawe, n’ abandi bamenye ko ubana nawe bareke ubugome bitabe Yesu. »

    -Elia yari umuntu yambaye umubiri, agira intege nke ariko nubwo byari bimeze birtyo

    Yahoraga yifuza ko ibintu bihinduka. Rimwe yahunze yezebari kubw’ iterabwoba rye ariko Imana iramureba isanga yakoze ikintu gikomeye mu Isirayeri. Yagaruye icyubahiro cy’ Imana ihita imuha umutsima n’ amazi. Iyo nda ayigendera iminsi 40. Erega Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza. Abaheburayo 6 :10. Ukwiye gusenga bigishoboka ugakorera Imana ugifite uburyo, ugafasha abantu bigishoboka, ugakorera Imana ugikomeye, ugifite uburyo kuko iminsi izaza ntube ukibishobora. Ariko Imana ikazakwibukira imirimo myiza wakoze kuko ntawaretse ibye utazabishumbushwa inshyuro 100 murubu buzima no mu buzaza.

    -Elia yageze ku musozi abwira Imana ko ananiwe ariko Imana imwongera imbaraga. Imutegeka ko ajya kurobanuza amavuta abami. Harubwo usenga wari ufite ingorane zawe noneho ukumva Imana irakuyobora gufasha abandi. Uzajye wumvira kuko icyo umuntu abiba nicyo azasarura Abaroma 2 :6 ikindi uvomerera abandi nawe azavomererwa kandi ukiri mugukorera Imana ibyawe bizasubizwa.

    - Nyuma arahava ajya kumusozi gusenga ingabo ziza kumufata arazibwira ngo niba ndi umuntu w’ Imana koko umuriro uve mw’ ijuru ubatwike. Ubuzima bwo kuba ku musozi nibwo Yesu yabagamo akenshi yararaga ku musozi asenga kugira ngo abone imbaraga azakoresha bukeye bwaho. Ingabo zaje kumufata biragereranywa n’ abadaimoni baduhiga buri munsi. Iyaba wabaga mu bwiza bw’ Imana wari kuzahinduka umuriro utwika abadaimoni kuko Abaheburayo 1 :7 havuga ngo abamalaika yabagize umuyaga ariko abantu b’ Imana ibahindura umuriro waka.

    Elia bitewe nuko yabaye inkoramutima y’ Imana agahindura ibintu ( agaca agasuzuguro muri Israel) Imana yamutahanye mu cyubahiro gikwiye abahinduye ibintu bakerekana Imana muri Israel.

    -Iyo urebye abantu Elia yasize ateguye bari bafite ishyaka nk’irye; kandi nabo bahinduye ibintu bikomeye muri Israel : urugero nka Elisa yakijije amazi asharira, akura umupfakazi mu mwenda, aha umwana umushunemukazi anapfuye aramuzura, akiza imboga zirura,akiza Namani umugaba w’ ingabo z’i Siriya ibibembe, atabara abisamariya bishwe n’ inzara, yahinduye ibintu akora ibitangaza 14 kuko yari yarateguwe guhindura ibintu. Natwe gusenga kwacu kugire icyo guhindura mw’izina rya Yesu Kristo amen.

    - Yesu yahinduye ibintu byinshi mu buryo bw’ umwuka no mu buryo bufatika mu rwego rw’ amategeko. Amategeko yavugaga ngo ijisho rihorerwe irindi, ariko Yesu akavuga ngo umuntu nagukubita umusaya umwe uhindukize nundi, nibagusaba umwitero ubahe numukenyero. Amategeko akongera ati ntugasambane, Yesu we ati nuzareba umugore w’undi akamwifuriza mumutima azaba asambanye nawe.

    Mu buryo bw’imbonezamubano, Yesu yagaburiye abantu asura abarwayi, azura abapfuye, ababarana n’ ababaye mugihe abafarisayo batari bakibikora kugeza ubwo yigishije guca bugufi akoza ibirenge abigishwa.

    Intumwa nazo zahinduye ibintu bakora ibitangaza kugeza nubwo imyenda yabo ikiza abarwayi. Ese twe twasigaye, ubu tumaze guhindura ibintu bingahe ?

    Eliya yari umuntu umeze nkatwe kandi uruta Eliya arahari ari muri twe ni Yesu umwana w’ Imana azadufasha guhindura ibintu kuko iteka yifuza ko ibintu bihinduka. Muribuka asanze urusengero barucururizamo uko byamubabaje akabasohora akababwira ko ishyaka ry’ inzu ya se rimurya. Nugira ishyaka ry’ibyiza ntawuzakubuza guhindura ibintu.

    Tugiye kureba muri make abantu basenze ibintu bigahinduka :

    -Abayuda igihe bari ibaburoni bamaze kugambanirwa ngo bapfe barasenze ibintu birahinduka ntibaba bagipfuye Esiteri 9 :1 Imana izahindura ibintu byinshi mu buzima bwawe niwakomeza kuyiba hafi.

    -Daniyeri yarasenze abana n’ intare ntizamurya avuyeyo habaho itegeko rivuga ko utazasenga Imana ye azaba akwiye gupfa.Ibyo bituma ibintu bihinduka mu bihugu 127. Imana igambiriye guhindura ibintu ikunyuzemo. Daniel 6

    -Ezekia bamubwiye ko agiye gupfa arasenga Imana imwongera imyaka 15. Yesaya 38

    -Abigishwa mugihe c’ intumwa barasenze Petro araye ari bupfe birahinduka Imana imukiza inkota ya Herode abera baratangara kuko ibintu bihindutse. Burya iyo twasenze n’ ibidashoboka birashoboka amen.

  • christine posted an update:   1 month, 1 week ago · View

    Janvi imana iguhe umugisha mwinshi ubu ndabona noneho babandi bamenyereye baza konona ibyo batashizeho sha wabakomesheje pe!nzarebe aho bazongera kwinjirira.sha muri make ibintu bihagaze bwuma pe!!!!!!!!

    • Avatar Image
      Janvier M · 1 month, 1 week ago

      Amen ! Nibyo nanjye nashakaga. Kugirango ”inzitwazo” zishire !

  • christine wrote a new blog post: UMURIMO N”UMUMARO URUTA INDI   2 months ago · View

    UMURIMO N”UMUMARO URUTA INDI ari nawo wazanye Yesu gukora ku isi kandi ukaba usabwa buri munsi gukorwa n’abizeye buzuye Mpwemu yera: Uwo murimo uri mu rutoki rw’Immana Uyu murimo uri mw’ijambo rili mw’isengesho rya data wa twese livuga ngo”… Ubwami bwawe buze…Yesu yaje aje kuzana ubwami bw’Immana ari nacyo GISUBIZO cy’ibibazo byose. Luka iby’ubwami bwawe ngo [...]

  • christine posted a new activity comment:   3 months, 1 week ago · View

    Victoire bite nshuti ya yesu?ko mwabuze?

    In reply to - victoire wrote on their own wire:
    murakoze cyane christine. imana ibahezagire cyane gose. kandi ndanezerewe cyane kuvugana namwe. imana ibane namwe
    · View
  • christine posted a new activity comment:   3 months, 1 week ago · View

    ewana nawe mubabuze urimo!mugaruke kuruwu murimo mwahamagariwe.sha mwese ndabazungurukamo aho muri hose.

    In reply to - generose posted an update: mbega ibintu bisigaye bimeze gute?nkubu umuntu musha ashatse kwinjira yinjirahehe ko nashakirije hose hose nabuze bimeze bite? · View
  • christine posted a new activity comment:   3 months, 1 week ago · View

    amakuru yiminsi Byiri?

    In reply to - Byiringiro Remmy Gerald wrote on their own wire:
    nabonye umukunzi mwiza kera yarapfiriye ,yarankunze amp’ubugigo nawe yaranyihaye . None ibintu mfite byose ntabwo nkibigundira,ibyo nkunda najye ubwanjye nibyo uwo mucunguzi……115
    · View
  • christine posted a new activity comment:   3 months, 1 week ago · View

    nta makuru ya Eric?ko wagirango wari wambwiye ko yemeye kujya agufasha?abigejeje he se?impamvu nkubajije nuko mubo maze igihe ntabona nawe arimo.

    In reply to - Janvier and boy are now friends · View
  • christine posted a new activity comment:   3 months, 1 week ago · View

    bite se Betty?ayiminsi?ntabwo ujya umenya ko tugukumbura hano kuri site?twese turagukumbuye cyaneeeeeee ubwo rero nawe urabyumva icyo ukwiye gukora.

    In reply to - Betty Umutoni wrote on their own wire:
    Janvier ..I din’t see you connected yesterday !!! unless I don’t know how it works (lol)
    · View
  • christine posted a new activity comment:   3 months, 1 week ago · View

    steephen yesu ashimwe?sha nawe sukubura gusa nkeka wenda harimo ibindi!uracyabaho?ibibazo ufite bituma utakiboneka nibihe rwose ngo tugufashe kubisengera?

    In reply to - christine wrote on Stephen Ntamuhanga’s wire:
    stephane bite mwa?n,amahoro se ko atagakuru kawe duherutse?cyangwa urimo kudutegurira izindi ndirimbo yewe natwe dutegereje icyo uzatubwira Yesu aguhe byose.
    · View
  • christine posted a new activity comment:   3 months, 2 weeks ago · View

    ese ko wagirango za nshuti zanjye hafi ya zose zarigendeye?nazishakishije nabuze ariko rero mumfashe nibura da mbone JANVIER ,STEPHAN NTAMUHANGA,KIMENYI,BETTY,BYIRINGIRO ,HAVUGA,abandi nzaba mbashakisha nitonze nubundi nsanzwe mbandikira mbabaza aho baburiye ntanumwe ansubiza.

    In reply to - Janvier posted an update in the group Korali Ebenezer – Butare: Pasika Nziza mwese · View
  • christine posted a new activity comment:   4 months, 1 week ago · View

    BAREKE ABO BASHAKA KUTWONONERA IBINTU BYACU YESU ARABABONA.BURIYA IGIHE CYABO CYO GUKIZWA CYAGEZE.BAZABAZE PAUL YATOTEZAGA UBWOKO BWIMANA UBURYO BYAMUGENDEKEYE.NATWE UBU TURI KUMAVI KANDI IYO DUSENGA IRUMVA.

    In reply to - Janvier wrote a new blog post: Twitonde:: Email zanyu… Uyu munsi mu gitondo mu gihe nabyutse numva nshaka  kubagezaho inkuru nziza y’uko ishimwe.com   yagize ku gashya,  nabyutse ahubwo  mbona email   imbwira  ngo   ” Your profile will be locked in response to a complaint received by the Administration “.  Sinayitinzeho cyane, kuko  nahise mbona ko ari igitero cy’abagizi ba nabi [...] · View
  • christine commented on the blog post Twitonde:: Email zanyu…   4 months, 1 week ago · View

    turi maso abo bashaka kutwononera ibintu byacu bareke IGIKOBA CYIKURURIYE UMURIRO.ubuse bibwira ko noneho uwatangije iyi gahunda atakiriho?cyangwa umugabo bita YESU ntibamuzi!kandi noneho ingabo ze turi maso.

  • christine posted a new activity comment:   4 months, 3 weeks ago · View

    pasteur silvel Mugabarigira amaze iminsi hano yari yaje kudusura kandi arashaka ko muvugana.HAVUGA ubwo rero niba numero ye ntayo ufite uzambwire nyiguhe.kuri YOUTUBE nahabonye indirimbo imwe yonyine natekereje ko wenda arumusogongero nonese izindi tuzibona dute?

    In reply to - fernand havugimana wrote on their own wire:
    yesu ahimbazwe cyane ,njyewe ndahari kandi yesu aracyanjyendamo rwose, ahubwo umwanya niwo wabuze nyine,kubera impamvuzinyuranye zamashuri nibindi nkibyo, ariko buriya umuntu aziyaranja murino minsi.
    · View
  • christine posted a new activity comment:   4 months, 3 weeks ago · View

    Janvier ubu nibwo mbonye ko wadusetse cyane njye na byiringiro.ubuse noneho numenya ko atamunsi numwe Byiringiro aranyandikira basi wenda no kunsuza byonyine noneho uzaseka uryame kubutaka pe!

    In reply to - Byiringiro Remmy Gerald and christine are now friends · View
  • christine posted an update:   4 months, 3 weeks ago · View

    Janvi niba se wenda arubukecuru bunyugarije kowagirango nabuze uburyo mfasha abashaka kwinjira badasanzwemo kuri site?yewe niho bavuze ko umuhini mushya utera amabavu!ariko rero nawe niba urimo ukomesha abashaka kuvuruga site yacu yesu yatwihereye haribyo wakanitse cyane pe!nonese ko twari dusanzwe twinjiza abantu bitaturuhije none dore nkubu nagerageje byanze pe!

  • christine commented on the blog post Incuti zibana ibihe byose!

    dada Rehema mungu akubariki sana .kwa kweli ukitafakali kwa ile jambo UPENDO!dada yangu siyo mchezo kweli.mimi naona tu mungu mwenye rehema na upendo aendereye kutusaidia nakutuhurumia sana.na tunaombea mtumishi wa mungu kaka Janvier mungu amubariki sana na tena aendereye kumpatiya hekima kama ile alipatiya mtumishi wake sulemani.ni dada yenu Tina.

      5 months, 2 weeks ago · View

    • Avatar Image
      Janvier M · 5 months, 1 week ago

      Imana ibane natwe twese

  • christine wrote on their own wire:

    ese bimeze bite ko wagirango twese twaburiye rimwe?njye nari maze iminsi ndwaye ariko ubu nagarutse pe.nonese abandi murihe?sha mwaje koko tukajya dufashanya mu guhugurana no gufashanya mururu rugendo ko nziko nta muhanga warwo araboneka uretse ko twese dukomerera mumaraso ya Yesu.murebe neza tudasanga dusigaye kuruhu rwonyine inyama yarariwe kera.iyo ndimo nganira nabantu binahangaha usanga bose [...]

      5 months, 2 weeks ago · View

  • christine wrote on their own wire:

    ubu ndahembutse ,mwarakoze kunsengera cyane cyane Janvier na Kimenyi BO BAMBAYE BUGUFI YESU ABAHE UMUGISHA UTAGABANIJE.

      5 months, 3 weeks ago · View

  • christine wrote on their own wire:

    umubiri wabaye ndanze kubwuburwayi murebe uburyo mumfasha gusenga

      5 months, 3 weeks ago · View

  • christine wrote on Janvier’s wire:

    Janvier turaho turashima imana.ariko rero twaraburanye pe!ndaguhamagara bikanga sinzi niba numero warayihinduye.ese nta makuru ya betty?uziko nawe atamakuru ye mperutse.wa mwana wacu dukunda STEPHEN ngo akazi karanze karamuheranye pe!uko biri kose yesu aramubona tu.

      6 months, 2 weeks ago · View

  • Load More