Chorale REHOBOTH
Private Group active 8 months, 2 weeks agoChorale Rehoboth ni korali y’umuryango w’amatorero ya pantekote mu Rwanda, ikaba ibarizwa mu rurembo rwa Kigali y’umujyi, itorero rya Remera, umudugudu wa Rukiri II(Rehoboth), akaba ari korali itamaze igihe kinini cyane kuko yavutse nyuma y’amahano ya genocide yagwiririye u Rwanda mu 1994 mu rwego rwo guhumuriza imitima no kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu banyarwanda ngo bagire ibindi byiringiro ko nyuma y’ubu buzima tuzabona abacu batuvuyemo kandi tukazabaho mu buzima buzira agahinda, kuri ubu korali Rehoboth ikaba igizwe n’abaririmbyi bageze kuri miringo irindwi(70), bari mu byiciro bitandukanye. Intego yacu rero nk’uko twabivuze hejuru ni ukubwiriza ubutumwa bwiza n’ukugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo kugirango abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga tubasha kugezaho ubwo butumwa bahindukirire Imana.
Kuri ubu tumaze gusohora album(audio) ibyiri zirimo indirimbo yakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu izwi ku izina rya “Ntiyaryama” aliko hakaba hariho n’izindi nyinshi nziza cyane zikunze kunyura ku maradiyo ya hano mu gihugu.
This is a private group. To join you must be a registered site member and request group membership.