You are browsing the archive for Umurimo w’Imana.

by Janvier

Data wa twese uri mu Ijuru.

April 7, 2009 in Amakuru, Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana by Janvier

n

Ku bizera Kristu, gusenga ni bimwe bi bituranga. Wenda benshi basenga mu buryo bunyuranye, ariko iyo ubajije umukristo wese arakubwira ati “ngiye gusenga”, cyangwa se ati “dusenge” cyangwa se ati “aho nsengera”. None, Yesu dukurikiye, gusenga yabivugaga ho iki? Ese we imisengere ye yari imeze ite? Aho Bibiliya yaba ifite ibisubizo?

Muri Luka 11:1+ umwe mu bigishwa be yitegereza Yesu arimo asenga, noneho arangije aramubwira ari “Twigishe gusenga nk’uko Yohana yigishije abigishwa be gusenga” (Luka 11: 1). Ubanza ahari abigishwa barumvaga ko Yesu agiye kubaha amatechniques atangaje n’amapositions yo gufata mu gihe cyo gusenga, cyangwa se uburyo bahinduranya amajwi n’amasaku nk’igihe cyo kuvuga “Amen”. Ariko nk’uko yari yarabamenyereje, arabatangaza. Nidusimbukira muri Matayo 6:9-15 niho tubona igisubizo cyacu. Yatangiye ababwira ati nuko musenge mutya muti :

Data wa Twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe” (Mt 6:9). Ni ukuvuga ngo mbere yo gusenga Imana yo mu ijuru tugomba kubanza kubaha Izina ryayo. Kubaha izina ry’Umuntu ni ukubaha uwo muntu. Mu gihe cyo gusenga rero, ni byiza kubanza kureba niba koko twubaha izina ry’Imana. Kenshi umuntu yakwibaza icyo bivuga “kubaha izina ry’Imana”, ariko imbuto wera aho uri, zibivuga byose!

Yakomeje agira ati “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru; ” (Mt 6: 10). Yesu ntabwo yaje mu isi aje gukuraho ubwami bw’abaroma bwategekaga isi icyo gihe nk’uko abayahudi bakekaga. Yaje kugirango ubwami bw’Imana bube mu bantu. Ndatinda cyane ariko hariya havuga ngo “ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru”. Ni kenshi abaKristu dusenga Imana, kubera kwikunda kwa kimuntu no kwitekerezaho cyane tukibagirwa ko byose biri mu kuboko kw’Imana kuko iha uwo ishaka, igihe ishakiye n’uko ishaka. Kenshi tukibagirwa ko ubushake bwayo kuri twe ari bwiza n’aho rimwe na rimwe buza busharira!

Akomeza agira ati “Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi“. Aho simpatinda, ariko nyamukuru ni uko dukwiye kureka umunsi ukagirwa n’amaganya yawo mbere yo kwibaza ku by’ejo. Munyumve neza aha simvuze ngo twe gutegura, kuzigama no guteganya, ariko tureke byose mu bushake bw’Imana, yo ifite urufunguzo rw’ejo. Nkurikije uko mbona ubuzima muri ino si, kenshi twibagirwa ko hari ibyo tugomba gutnganya uyu munsi kubera ko twahugiye mu gutekereza ejo no “gutegura iby’ejo”. Nyamara umunyarwanda yaravuze ngo “iby’ejo bibara ab’ejo”. Ni byiza rero kwitondera iby’uyu munsi aho kurarikira iby’ejo bishobora no kutaza!

Arongera ati “Uduharire imyenda yacu nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu“. Ijambo ry’Imana ritubwira ko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana; (Abaroma 3:23). Ni ukuvuga ngo mu gihe ukoshereje umuntu cyangwa umucumuyeho, uba umurimo umwenda, kandi iyo umuntu aguhaye ikintu ugomba kwishyura nabwo uba umurimo umwenda. Umwenda mubi kurusha iyindi ariko, ni umwenda wo kutababarira kuko na Yesu ubwe barinze bamumanika akivuga ngo “ubababarire”. Kuri uyu murongo Yesu yashakaga kwerekana imbaraga zo kubabarirana. Ikijya kintangaza ni ukuntu abantu bamwe bamara kumenya Imana noneho bagahinduka abacamanza ku bandi. Bakibagirwa bwa buntu bagiriwe bwo kumenya iyo Mana, bakibagirwa kubabarira amakosa bagiriwe n’ubwo nabo ubwabo baba bafite intenge. Mu myaka mike ishize nagize kubabara kubera numvaga abantu bangiriye nabi, ariko nasanze kubabarira no kwibagirwa aribyo bimpa amahoro kuko ibyo aribyo byose nanjye hari abo nababaje mu buryo bunyuranye kandi bambabariye. Yesu rero yadusabye ko byaba kimwe mu biranga amasengesho yacu…. KUBABARIRANA.

Yarangije agira ati “Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi“; (MT 6:13). Turi mu isi, twambaye umubiri kandi turwana n’umubi (satani). Aho niho intambara y’Umukristu uwo ariwe wese iri. Yesu yari aziko ibyoshya intumwa ze (ibishuko/ibigeragezo se) byari byinshi. Ba 12 bari baramukurikiye bari abarobyi. Nubwo yari yarababwiye ngo azabagira abarobyi b’abantu, nkeka ko bageeraga aho bagatekereza incundura n’imiryango, n’inshuti,… kuko bari abantu buntu n’ubwo bagendanaga n’Imana. Niyo mpamvu batavugaga rumwe ku bintu rimwe na rimwe, batumvaga icyo umukuru muri bo bivuga. Aho rero niho Yesu yababwiye gusenga ngo “Imana ntibahane mu biboshya”. Mu yandi magambo, mu gihe hari ibishuko/ibigeragezo, utube hafi, kandi uturinde satani (umubi) uhora ushaka kutugusha kuko icye ari ukwiba, kwica no kurimbura.

Yarangije avuga ngo “Kuko ubwami n’ubushobozi, n’icyubahiro ari ibyawe, none n’iteka ryose. AMEN” Muri make mu gihe dusenga, ntitwagombye kwibagirwa ko Imana ariyo ibifite byose mu kuboko kwayo. Niko byahoze kandi niko bizahora (none n’iteka ryose).

Muri make rero, nidusenga, tujye twibuka ko gusenga ntabwo ari ubuhangange bundi kuko ni ukuvugana na Data wo mu ijuru. Nubwo bwose yatubwiye ngo dusabe tuzahabwa, tugomba kwibuka ko ubushake bwabo rimwe na rimwe buba bubangikanye n’ubwacu. Ni uko rero nidusaba umugati, aho kuduha sandwitch ikaduha raw bread, twemere kuko byose ni imigati kandi ikiva mu kuboko kw’Imana nicyo kizima kurusha icyo turirira!!

  • Share/Bookmark

by Janvier

Hanyuma se?

April 3, 2009 in Amakuru, Umurimo w'Imana by Janvier

n

n

Njya gutangira kwizera Imana mu mwaka w’1999,  umuhungu w’inshuti yanjye yambajije ikibazo cyahinduye ubuzima bwanjye kuva icyo gihe kugeza uno munsi. Yarambajije ati  “Uri migambi ki”? Ndabisobanura mu buryo burambuye imbere ariko  yari abimbajije bisanzwe. Nanjye namwishyuye n’ishyaka  ryinshi nti “ubu ngiye kurangiza kwiga nanjye mbe umugabo”!

Uwo mugenzi wanjye rero yakomeje ambaza ati “hanyuma se?” Nanjye nti  “ubwo nyine nzakomeza nige no muri kaminuza”. Ati kagire inkurur rero. “Hanyuma se?” Nanjye nti  ubwo icyo  gihe gushaka umugore no kurongora bizaba byegereje hanyuma ntere ikirenge mu cy’abandi  ndongore nyine. Ati  “hanyuma se?” Nanjye nti nzabyara, mbe umugabo mu rugo. “Hanyuma se”  ze zarakomeje  kugeza ubwo mbonye ko “hanyuma ya byose” hari urupfu kandi ko inyuma y’urupfu hari ubundi buzima, kandi icyo gihe nari ndimo nshaka Imana mu buryo bushoboka. Yarangije ambwira ati “hanyuma, hari  ubundi buzima kandi aho uzaba bizaterwa n’uko wabayeho” (Aha sinshaka kwinjira mu myigishirize y’ubuntu bw’Imana). Bwarakeye rero ibyinshi muri bya bindi nibazaga kandi numvaga ngomba  gukora mbigeraho, ndiga ndarangiza, njya muri kaminuza n’ibindi.

Mu minsi mike ishize nongeye  gutekereza kuri cya kibazo “Hanyuma se?”
Ubuzima bwo hanze aha  busigaye usanga butwara abantu cyane noneho tukibagirwa ko hanyuma y’ibi hari ibindi. Tukibagirwa ko ibyo twirukamo mu isi ahanini nta kamaro kanini cyane kubera ko “nyuma ya byose,…..”  mushobora  kwiyuzuriza. Umwe ari kwiruka muri ibi, uri ari muri biriya,  ariko wareba imibereho y’abantu ugasanga irakeje kuko twiruka mu isi tukibagirwa kwibaza cya kibazo  nyamukuru  “HANYUMA SE”? Nyuma yo kwiruka kuri ayo mafranga atagwira kuko n’abafite amamiliyari bari kwiyahura, hanyuma? Nyuma yo kwiga no kuminuza byinshi cyane,  hari iki? Abantu benshi cyane cyane bo mu bihugu by’Afrika yo hagati baracyaboshye mu bidafite epfo na  ruguru by’amoko n’uturere. Hanyuma y’ibyo se ko ntawe uzarama nk’imisozi tuzunguka iki???  Abantu benshi bagoswe n’ikibazo cy’inzangano zishingiye ku madini no kutumv aibintu kimwe. Hanyuma se ko hari Imana imwe nk’uko tubizi, nyuma yo gutukana, gusebanya, kwangana ndetse nokurwana hamwe na hamwe  abantu bakoresheje ijambo ry’Imana,  hanyuma uzunguka iki? Mbese, nyuma y’ibyo byose ni iyihe  nyungu?

Impamvu isi yacu igeze aharindimuka ni uko abantu batibaza “hanyuma se” mbere yo kugira icyo bakora. Ibi nabyibonyemo ubwanjye, nsanga ibibazo byinshi nanyuzemo iyo nza gutekereza “hanyuma se”  mbere yo kugira icyo nkora hari byinshi nari kwirinda.

Mu kurangiza rero ndagira nti “Ko twiruka mu isi, tugakoramo byinshi kandi kenshi bibabaza abandi, tukibagirwa ibya ngombwa tukirukira ibidafite umumaro, HANYUMA SE?

  • Share/Bookmark

by Janvier

Ni bishya!

January 14, 2008 in Amakuru, Umurimo w'Imana by Janvier

kubyina_hum.gifNshuti bavandimwe namwe mwese mukunda site ishimwe.com na praisevoice.com tubifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2008. Muzawugiremo imigisha myinshi kandi Imana izahire amaza n’amajya yanyu!

Hari byinshi twabateguriye muri 2008 birimo indirimbo nyinshi zinyuranye zitari zarumviswe na rimwe, Amalbums agera kuri 15 ateganijwe gusohoka muri studio muri uyu mwaka ugiye gutangira wa 2008. Harimo nka CD y’umusore witwa Havugimana Fernand na mukuru we Byiringiro Remy, amachorales nka Betaniya y’i Cyangugu, Hoziyana benshi cyane mwari mumaze imyaka myinshi mudusaba, Carol Owen aririmbana muri CD “Yesu Umwami w’Uburundi”, n’izindi nyinshi zishobora kuzaboneka uko iminsi ishira.

Hamwe n’ibyo kandi tunejejwe no kubamenyesha ko n’iduka ryacu riri gusubirwamo ku buryo ku itariki ya 5 mutarama rizaba rifite ishusho nshya kandi riri mu buryo kurushaho!
Tubaye rero tubashimiye ko mwahisemo kujya musura ishimwe.com na praisevoice.com

Imana ibane namwe.

  • Share/Bookmark

by Janvier

Dusengerane

October 29, 2007 in Amakuru, Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana by Janvier

DusengeraneGusenga ni imwe mu ntwaro abana b’Imana bahawe mu guhangana n’ibihome bikomeye bya satani. Si ku bw’ubusa Yesu yafataga umwanya wo gusenga mu butayu yiherereye kuko nibwo buryo bwonyine dushobora kwambika imbaraga zo kunesha isi umubiri na satani. Muri Matayo 26:41  haragira hati “Mube maso, musenge, kugirango mutajya mu moshya. Umutima niwo ukunze ariko umubiri ufite intege nke.”

Aka ni akanya kawe ngo utange ibyifuzo byawe abandi bagusengere. Ni byiza ko usobanuro neza ibyo ushaka ko bagusengeraho!

  • Share/Bookmark

by Janvier

Dutarame twiga igitabo cy’ibyahishuwe

October 3, 2007 in Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana by Janvier

revelation2.jpgIgitabo cy’ibyahishuriwe Yohani i Patmos ni kimwe mu bitabo bikubiyemo ubwiru bwinshi bw’ibizaba mu minsi ya nyuma. Miburo, umwe mu banyarubuga yifuje ko twakora Topic yo kugihaniraho. Ngaho rero nababwira iki banyarubuga, uyu mwanya ni uwanyu.

Imana ibafashe.

  • Share/Bookmark

by Janvier

Nitwe twenyine dini ry`Ukuri

September 29, 2007 in Amakuru, Isi ya none, Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana by Janvier

[poll=1]Nta munsi w`ubusa wumva abantu bemeza ko bazi ukuri ku bintu binyuranye cyane cyane ku bijyanye n`ijambo ry`Imana. jesus-cross.jpgUmwe agira ati  ukuri ni uku, undi nawe akavuga atyo, ariko wareba ugasanga uku “kuri” ntiguhura. Ukibaza noneho ari nde ufite ibizima kurusha abandi.

Ubwo Yesu yavaga mu isi, yasize intumwa ze gusa. Mu minsi yacu, ikintu kintangaza, ni ukubona ukuntu abantu benshi bihutira kwamamaza amadini yabo aho kwamamaza inkuru nziza ziruhura imitima, zikiza ubugingo, zunga abarwana, . . . . .Buri wese ati nitwe dufite ukuri nyako.

Ese aho byaba bivahe? Idini ryawe se bite?

  • Share/Bookmark

by Janvier

Amacakubiri mu murimo w’Imana

July 31, 2007 in Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana, Urubyiruko by Janvier

n

Banyarubuga mwese mukunda Imana, ino nyandiko nyanditse kubera ko hari ibintu bisigaye bintera kwibaza aho tugana. Aha ndavuga itorero ry’Imana. Nawe se, mu itorero niho hasigaye habarizwa byinshi mu byo bible ibuza. Gusambana, kubeshya, kwiba, kwishyira hejuru, amagambo,  ikirushijeho rero noneho ni UKWICAMO IBICE. Amatorero amwe asigaye hanze aha asigaye arangwamo ubwumvikana bucye cyane kubera abantu bagenda barushaho kumva ijambo ry’Imana mu buryo bishakiye ndetse ahenshi bakarikandagira baribona. Ndagirango tuvugane kuri icyi cyorezo cy’amacakubiri. Ese turagana he?

  • Share/Bookmark

by Janvier

Wagura amafranga angahe uruhinja?

June 10, 2007 in Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana by Janvier

angahe.jpgBantu mwese mukunze gusura site  ya ishimwe no kwandika ku nyandiko zinyuranye, ndabasuhuje mbashima kandi  mbifuriza amahoro y`Imana. Nkuko mwese mubizi ino si yacu yuzuye agahinda umubabaro n`ibindi bibaza byinshi.

Mu minsi ishize  rero nagize igihe  cyo  kwihugiraho (kwikunda no kumva ko byose  bigomba kugenda uko mbishaka) noneho, niherereye  numva  ijwi rimbaza ngo  Umwana w`uruhinja  wamugura anagahe ?? Nibajije icyo bivuga ariko mbura igisubizo hafi. Nyuma y`iminsi mike  mbiganira n`inshuti yanjye  noneho ntangira gushaka  icyo nasubiza  ku  yo  nakwishyura uruhinja. Ni 100$ se, ni 1000$, 1000000$ . . . . . . . .? Naho wakomeza  wongeraho,  ntushobora  kugura umwana umwe  w`uruhinja naho wateranya ubutunzi bw`ababayeho bose, n`abazabaho! Ibaze rero noneho umuntu mukuru.

Kenshi ntidusobanukirwa ko turi ab`igiciro kinshi imbere y`Imana, ariko turibo cyane ndetse! Aho ntitwaba twibagirwa ko turi ab`igiciro cyinshi noneho  tukitotombera Imana mu bibazo . . . tubiganireho!

  • Share/Bookmark