You are browsing the archive for Tutorials.

by Janvier

Ushobora gukora blog yawe kuri ishimwe.com

August 1, 2009 in Amakuru, Tutorials by Janvier

Ndabasuhuza n’ubundi mwese mukunda site ishimwe.com kandi mukomeje kuntera inkunga mu bitekerezo cyane cyane. Imana ibibahembere inshuro 1000. Ndagirango mvuge ku kandi kantu gashya twongeyeho kuri site ishimwe.com ariko kataraboneka kuri praisevoice.com . Ako nako si akandi ni uko ubu ushobora gukora blog yawe nawe isa n’uruganiriro rwa ishimwe !! Ntabwo blog yawe uzayirihira amadollars menshi kuko mu by’ukuri NI UBUNTU! :-)   Sindi bute umwanya munini nsobanura ibyiza byo kugira blog yawe ubwawe ushobora kwandikamo icyo ushaka kuri ishimwe, ahubwo reka nihutire kubereka uko bikorwa.

  1. Niba wararangije kwiyandikisha kuri ishimwe.com, ushobora gutangira  blog yawe. Buri blog iza ifite umwanya wo kubikaho (storage memory) wa megabite 500, ariko ushobora kongerwa bitewe n’icyo umuntu akeneye! Ubwo rero mbere yo gukora blog yawe, banza winjire muri site.  Waba waribagiwe urufunguzo rwawe, soma uko ushobora kubona urufunguzo rushya.
  2. create_blogNumara kwinjira, reba hejuru ahanditse “my blogs” nk’uko bigaragara kuri iyo  foto, noneho ujye ahanditse “create a blog“. Numara kuhakanda, urahita ujya ahandi create_blog2hagusaba ngo wandike blog ushaka. Ibaye yarafashwe, system ihita ikubwira ko yafashwe noneho ukaba wakwandika izina rindi. Nta kindi!

Uramutse ugize ikibazo uko cyaba kimeze kose muri iyi gahunda  yo gukora blog yawe, cyangwa ikindi  kibazo cyose,  twandikire kuri paji yo gutumanaho, cyangwa se unyandikire message  kuri page yanjye.

Imana ibagirire neza.

  • Share/Bookmark

by Janvier

Guhindura urufunguzo igice cya kabiri

June 29, 2009 in Tutorials by Janvier

Ubushize nari nanditse inyandiko ku bijyanye no guhindura urufunguzo rwawe kuri ishimwe.com ndetse na PraiseVoice. Ariko nkomeje kugenda mbona abantu bananiwe guhindura imfunguzo zabo, niyo mpamvu mpisemo kwandika ino nyandiko ya kabiri ku bijyanye no guhindura urufunguzo.

Mbere na mbere nagirango nibutse ko site ishimwe.com ikorana na Praisevoice.com.  Muri urwo rwego rero, service za ishimwe.com hafi ya zose ziri no kuri praisevoice.com  ikaba ariyo mpamvu urufunguzo rwawe kuri ishimwe.com ari rumwe no kuri praisevoice.com. Iyo uruhinduye hamwe, si ngombwa kuruhindura ahandi.

Guhindura urufunguzo bikorwa mu bice bitatu.

  1. Ugomba kubanza gusaba ko urufunguzo ruhindurwa, cyangwa se undi muntu akabisaba waba uzi username/email  yawe. Ariko kubera ko bishoboka ko umuntu yasaba guhindura urufunguzo rwawe atari wowe, ntabwo duhita turuhindura. Ahubwo tukoherereza email igusaba kwemeza ko ari wowe koko wasabye guhindura urwo rufunguzo naho ubundi turekeraho urwari ruhasanzwe. Ibi ni mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’umwirondoro wawe kuri site  ishimwe.com na PraiseVoice.com  networks.
  2. Mu gihe ubonye email ya mbere ibaza koko ko ari wowe wasabye guhindura urufunguzo, ni ngombwa ko ukanda ku murongo uba urimo (link/lien)  kugirango noneho tukorehereze urufunguzo rushya. Muri iyo email ya mbere, iyo udashaka guhindura  urufunguzo cyangwa se atari wowe wasabye ko urufunguzo ruhindurwa, si ngombwa kugira icyo ukora!
  3. Mu gihe ukanze kuri wa murongo muri email ya mbere twakohereje, noneho duhita  tukohereza urufunguzo kuri iyo email yawe n’ubundi. Ruba ari urufunguzo rwo gutuma ugera muri konti yawe. Ushoboye kurwibuka ni byiza ariko mu gihe udashobora kurwibuka  byaba byiza  kuruhindura ugakoresha urufunguzo uzibuka. Kuruhindura biroroshye, jya kuri http://ishimwe.com/members/usernameyawe/settings   aho handitse  “usernameyawe”  wandikemo  username  yawe ukoresha mu kwinjira muri ishimwe.com  cyangwa se PraiseVoice. Noneho wandike urufunguzo rushya inshuro ebyiri. Nta kindi!

Nizere  ko ibi bizafasha bamwe bari barananiwe guhindura urufunguzo rwabo haba hano kuri ishimwe.com cyangwa se PraiseVoice!  Habaye hari ibibazo ukomeje kugira ushobora  no kwandikira team ya PraiseVoice.com ubu igizwe n’abantu batanu (Janvier, Emmanuel, Rehema, Yves, na Aaron) kandi baziyongeraho abandi batatu mu minsi mike iri imbere.

Muryoherwe n’ibiganiro bya ishimwe.com

  • Share/Bookmark

by Janvier

Gukora groupe yawe

June 19, 2009 in Tutorials by Janvier

Nongeye kubasuhuza mwese,

nkuko mwabibonye rero, hano kuri site ishimwe.com  hari byinshi cyane byahindutse kandi nizera ko ari mu buryo bwiza. Kimwe mu byiza byo kugira network  ni uko buri wese ashobora gukora ibitandukanye n’ibyo mugenzi we ari gukora. Nk’urugero umwe ashobora kuba arimo yandika ku murongo wa mugenzi we (wire) undi we arimo yiyumvira indirimbo muri groupe tuvuge “ASAPH“! Muri ino nyandiko rero, ngiye kuvuga ku bijyanye no  gukora  groupe.

Groupe ni iki? (cg  Group)

Group hano kuri ishimwe.com ndetse na praisevoice.com  ni itsinda rifite intego runaka cyangwa se rihuje abantu runaka. Nk’urugero, hari groupe Guhimbaza. Iyi ni groupe idafite imipaka kuko ni iy’abantu bifuje kuvuga ku guhimbaza Imana.  Ariko hari n’indi groupe y’abayobozi. Iyi yo nta n’ubwo ushobora kuyinjiramo kereka uri umwe mushinzwe kugira ibyo bakora kuri ishimwe.com

Akamaro  ka Group

Groups zifite akamaro kenshi ariko icya ngombwa kurusha ibindi, ni uko ushobora  gutangaza ibikorwa byawe  ku bandi bantu basura site. Dore bimwe mu byo group ishobora  gukoreshwa.

  • Gutangaza ibikorwa binyuranye. Nk’urugero, korali runaka ishobora kuba ifite umushinga ikaba ishaka kuwutangariza abandi ngo bayitere inkunga hirya no hino ku isi. Ubu ni uburyo  bwiza bwo kuba babigeraho!
  • Kwamamaza. N’ubwo bwose site ishimw.com atari site yo gushaka amaronko, twemera ko buri wese afite uburenganzira bwo gutangaza bimwe mu bikorwa  bye kuri site yacu mu gihe bitanyuranyije n’amahame remezo ya ishimwe.com  Muri urwo rwego rero, mushobora kwamamaza amakorari yanyu, ibigo byanyu bikora ibikorwa byungura  abandi  cyangwa se n’ibifasha abantu (charities) , ibijyanye n’uburezi, n’ibindi.
  • Groups zishobora  no gukoreshwa mu kwidagadura. (Kwidagadura kwemewe)!

Bisaba iki gukora Groupe.

Gukora groupe kuri ishimwe.com  bisaba ibi bikurikira:

  1. Kuba uzi neza icyo ukora n’impamvu ushaka gufungura iyo groupe
  2. Kuba uzi gukoresha neza rumwe muri izi ndimi : icyongereza, igifransa, ikinyarwanda cyangwa se igiswayile.
  3. Kuba ufite imyandikire (imvugo) yiyubashye. Ibi ni ukuvuga ko groupe  zose ziriho imvugo inyuranyije n’imikorere ya ishimwe.com, tuzajya tuyisiba, na nyir’ukuyishinga tumukure  kuri site ishimwe.com  kuko niba ushinze  groupe, ni ngombwa no kumenya kuyikurikirana ukamenya ibyandikwamo b’ibitangazwayo. *****Aka ntabwo ari akazi ka admin ishimwe.com*******!!
  4. Kuba  wariyandikishije kuri  ishimwe.com (Twibuke ko iyo wiyandikishije kuri ishimwe.com  no kuri praisevoice.com uba wanditse. Bivuga ko ushobora  gukora groupe kuri praisevoice.com naho )

Groupe ikorwa ite?

Mbere yo gukora  groupe reba banza  winjie mu mwanya w’abiyandikishije.

gukora_groups1Ibumoso urabona ahanditse “groups”  uhakande, noneho wongere ukande ahanditse “crate group”. Ahasigaye wuzuzemo ibisabwa!

Icyitonderwa:  Ushobora kwemerera buri wese kubona ibyo ukora muri groupe yawe, cyangwa se ukabyemerera abantu bamwe. Nk’urugero,m ushobora kwemerera inshuti  gusa  kuba zabona ibitangazwa  kuri groupe yawe, cyangwa se ukareka buri wese akakimara!

Ikindi cyiza cya groups ni uko buri groupe iza ifite RSS feed yayo. Ubu ni uburyo bwiza bwo kumenyesha abantu ibiri kubera muri groupe  yawe  batagombye  kuba bari kuri site ishimw.com  Mu gihe warangije  gukora  group  yawe!

TANGIRA GROUP  YAWE

  • Share/Bookmark

by Janvier

Guhindura urufunguzo

June 16, 2009 in Ibibazo, Tutorials by Janvier

Bijya bibaho ko twibagirwa ibintu mu buzima, ariko cyane kuri internet biroroshye kwibagirwa  urufunguzo runaka kubera amasites menshi abantu basura. Kuri ishimwe.com na praisevoice.com ubu buri muntu ashobora  gukoresha urufunguzo rumwe.  Ariko se bigenda bite iyo wibagiwe urufunguzo rwawe? Ni gute washobora kuruhindura? Iyi nyandiko irabigusonanurira  byose.

Impamvu zo guhindura urufunguzo.

Hari impamvu zinyuranye zituma umuntu ashaka kuba yahindura urufunguzo rwe. izangombwa nazo ni :

  1. Kwibagirwa
    Birashoboka ko umuntu yibagirwa urufunguzo burundu bitewe n’impamvu zinyuranye.
  2. Kurinda umwirondora.
    Information zituranga kuri internet (personal info) nka usernames, email n’ibindi tugomba kubirinda neza.  Kimwe mu bintu byiza bwo kurinda umwirondora kuri Internet (haba kuri ishimwe.com  cyangwa se ahandi) ni uguhindura infunguzo dukoresha rimwe na rimwe. Ibi bituma n’abashobora kuba bakwiba bimwe mu biranga umuntu badashobora kugira icyo babimaza.
  3. Administration ibisabye
    Hari igihe biba ngombwa ko dusaba bamwe basura ishimwe.com ko bahindura urufunguzo kubera ko tuba tugirango tumenye neza rwose ko atari abantu bakoresha internet nabi (spammers). Ibi ntibibaho kenshi, ariko byabayeho kandi birashoboka no kuzongera kubaho. N’iyo bibaye ariko, biba ku bantu bamwe na bamwe gusa.

Guhindura urufunguzo rero kuri praiseVoice na ishimwe.com bikorwa mu ntambwe eshatu. Mbere yo guhindura urufungo ariko, ugomba kuba wibuka email wakoreshe wiyandikisha kuri ishimwe.com/praisevoice.com  kuko iyo email niho tuzohereza ibyo ugomba gukora kugirango ushobore guhindura urufunguzo rwawe.

  1. login_passlostBanza ujye ku mwanya wo kwinjiriramo. Noneho urebe ahanditse “Wataye urufunguzo rwawe se?“. Impamvu ni uko mbere y’uko duhindura urufunguzo, ni ngombwa kumenya neza ko ari wowe koko wabisabye. Ibi ni uburyo bwo kurinda umwirondoro w’abasura ishimwe.com
  2. login_passlost2Urahita ubona indi screen (écran) igusaba kwandika email  yawe cyangwa se username  yawe. Niwuzuza kimwe muri ibyo, system  ihita ikoherereza email ugomba kubanza  kwemeza ko ari wowe koko wabisabye. Mu gihe yaba ari undi muntu, ntaba ashobora guhindura urufunguzo kuko aba atagera muri email yawe. Aha na none, ni uburyo bwiza bwo kurinda umwirondora w’abasura ishimwe.com  kandi ubu nibwo n’andi makompanyi manini akorera kuri Internet nka Paypal, msn, yahoo, n’andi akoresha. Noneho ukande ahanditse “Urufunguzo rushya“, noneho ujye kureba email yawe.
  3. login_passlost31Mugihe warangije gusaba ko urufunguzo ruhindurwa, system ihita ikorereza email  irimo link ugomba gukandaho  kugirango ubone urufunguzo rushya. Ukande kuri link iri  hasi muri iyo email.
  4. Noneho nukanda iyo link, system ihita ikohereza urufunguzo rushya. Inama nziza ni uko mu gihe umaze kubona urufunguzo rushya kuri email, wakwinjira muri profile yawe noneho ukaruhindura  ku kintu ushobora kuzibuka nta kibazo.

Mu kurangiza, twibukiranye ko urufunguzo rwawe rwa ishimwe.com ari narwo ukoresha kuri praisevoice.com Ni urufunguzo rushobora  guhindurwa igihe cyose ubishakiye, ariko uburyo bwo kuruhindur a busaba ko tukoherereza email kugirango hatagira uwava aho aruhindura utabyemeye.

  • Share/Bookmark