October 1, 2008 in Amakuru, Ntibisanzwe by Janvier
Bibaho ko dukumbura abavandimwe n’inshuti tukifuza kuba twababwira ikiri ku mutima mu buryo bwihariye. Hano kuri ishimwe.com ndetse no kuri PraiseVoice twabashyiriyeho uburyo bwiza bwo gutura indirimbo abanyu (inshuti n’abavandimwe) mu ntashyo. Dore uko bigenda ngo uture umuntu indirimbo kuri ishimwe:
Read the rest of this entry →
Tags: gusuhuza, intashyo
June 25, 2008 in Ntibisanzwe by Janvier
June 19, 2007 in Amakuru, Ivugabutumwa, Ntibisanzwe by Janvier
Ndabasuhuje kandi banyrubuga.
Maze iminsi ntekereza ku ijambo ibibazo. Buri munsi iyo ubyutse ukareba amakuru asigaye kuri TV cg radio na internet usanga ikivugwa ahanini ni ibibazo. Ibibazo mu miryango, ibibazo mu butunzi, ibibazo mu mashuri, ibibazo hagati y`ibihugu, . . . . Mu� buzima bwa buri munsi nabwo, ni ibibazo mu bavandimwe, umwana n`umubyeyi, ibibazo mu nshuti, . . . Noneho rero, mu matorero naho ni ibibazo. Ibi byose� bituma nibaza igitera ibi bibazo byose. Iyo witegereje usanga ibibazo byose bidaterwa n`inkoko cyangwa se inka cyangwa se indi nyamaswa runaka. Biterwa n`abantu. Nonese mvuze ko abantu aritwe bibazo, naba mbeshye? Kuko buri wese agerageje kutaba ikibazo ku bandi, m usi ibibazo byagabanuka.
Banyarubuga, ibi mubitekerezaho iki?
May 24, 2007 in Ntibisanzwe by Janvier
Ku banyarubuga mwese reka mbibarize ikibazo. . . Wakwishyura iki?
Wakwishyura iki bakubajije ku bijyanye n’imyizerere yawe?
Wakwishyura iki usanze igihe wataye mu rusengero cyarapfuye ubusa?
Wakwishyura iki usanze ibyaha byawe byagutanze imbere?
Wakwishyura iki usabwe gusobanura buri jambo wavuze?
. . . . . . . . Ibi bibazo ndetse n’ibindi bimeze kimwe, ni ibibazo bisanzwe, nyamara wenda bishobora kutorohera benshi gusubiza!
Gerageza utubwire ibyawe.
May 24, 2007 in Amakuru, Ntibisanzwe by Janvier
Uko iminsi igenda yicuma ni uko kuri bamwe ibibazo bigenda bigwira. Hirya no hino turabona intambara, inzara, imyuzure n’ibindi. Bisa n’ibyo Yesu yavuze ubwo aheruka ino. Abandi bo bati ibyo byahozeho. Nyamara iyo urebye witonze usanga amazi atari ya yandi. Ndafata urugero rworoshye. Ubwicanyi bwabaye mu kinyejana gishize bugaragaza by’indengakamere ko ikiremwamuntu kigenda kirushaho kuba kibi.
 Reka tuganire ku biriho!