You are browsing the archive for Ibibazo.

by Janvier

RSS ni iki?

November 16, 2009 in Ibibazo by Janvier

RSS ni ijambo ry’icyongereza “Really Simple Syndication”. Ni uburyo bugezweho kandi bubereye bwo gukererekanya amakuru, cyane cyane mu kumenyesha abantu ibishya. Nk’urugero hano kuri site ishimwe.com dufite byinshi bigenda bihinduka buka kanya bitewe n’uko abantu bitabiriye site. Dukoresha RSS kumenyesha abiyandikishe ku rutonde rwa emails uburyo ibintu birimo bihinduka batagombye no kuba baza kuri site.

RSS kandi ikoreshwa no mu mabrowsers (navigateurs) nka Mozilla, Interent Explorer 7+ na Safari. Muri make ni uburyo bwiza bwo gutanga amakuru.

  • Share/Bookmark

by Janvier

Guhindura urufunguzo

June 16, 2009 in Ibibazo, Tutorials by Janvier

Bijya bibaho ko twibagirwa ibintu mu buzima, ariko cyane kuri internet biroroshye kwibagirwa  urufunguzo runaka kubera amasites menshi abantu basura. Kuri ishimwe.com na praisevoice.com ubu buri muntu ashobora  gukoresha urufunguzo rumwe.  Ariko se bigenda bite iyo wibagiwe urufunguzo rwawe? Ni gute washobora kuruhindura? Iyi nyandiko irabigusonanurira  byose.

Impamvu zo guhindura urufunguzo.

Hari impamvu zinyuranye zituma umuntu ashaka kuba yahindura urufunguzo rwe. izangombwa nazo ni :

  1. Kwibagirwa
    Birashoboka ko umuntu yibagirwa urufunguzo burundu bitewe n’impamvu zinyuranye.
  2. Kurinda umwirondora.
    Information zituranga kuri internet (personal info) nka usernames, email n’ibindi tugomba kubirinda neza.  Kimwe mu bintu byiza bwo kurinda umwirondora kuri Internet (haba kuri ishimwe.com  cyangwa se ahandi) ni uguhindura infunguzo dukoresha rimwe na rimwe. Ibi bituma n’abashobora kuba bakwiba bimwe mu biranga umuntu badashobora kugira icyo babimaza.
  3. Administration ibisabye
    Hari igihe biba ngombwa ko dusaba bamwe basura ishimwe.com ko bahindura urufunguzo kubera ko tuba tugirango tumenye neza rwose ko atari abantu bakoresha internet nabi (spammers). Ibi ntibibaho kenshi, ariko byabayeho kandi birashoboka no kuzongera kubaho. N’iyo bibaye ariko, biba ku bantu bamwe na bamwe gusa.

Guhindura urufunguzo rero kuri praiseVoice na ishimwe.com bikorwa mu ntambwe eshatu. Mbere yo guhindura urufungo ariko, ugomba kuba wibuka email wakoreshe wiyandikisha kuri ishimwe.com/praisevoice.com  kuko iyo email niho tuzohereza ibyo ugomba gukora kugirango ushobore guhindura urufunguzo rwawe.

  1. login_passlostBanza ujye ku mwanya wo kwinjiriramo. Noneho urebe ahanditse “Wataye urufunguzo rwawe se?“. Impamvu ni uko mbere y’uko duhindura urufunguzo, ni ngombwa kumenya neza ko ari wowe koko wabisabye. Ibi ni uburyo bwo kurinda umwirondoro w’abasura ishimwe.com
  2. login_passlost2Urahita ubona indi screen (écran) igusaba kwandika email  yawe cyangwa se username  yawe. Niwuzuza kimwe muri ibyo, system  ihita ikoherereza email ugomba kubanza  kwemeza ko ari wowe koko wabisabye. Mu gihe yaba ari undi muntu, ntaba ashobora guhindura urufunguzo kuko aba atagera muri email yawe. Aha na none, ni uburyo bwiza bwo kurinda umwirondora w’abasura ishimwe.com  kandi ubu nibwo n’andi makompanyi manini akorera kuri Internet nka Paypal, msn, yahoo, n’andi akoresha. Noneho ukande ahanditse “Urufunguzo rushya“, noneho ujye kureba email yawe.
  3. login_passlost31Mugihe warangije gusaba ko urufunguzo ruhindurwa, system ihita ikorereza email  irimo link ugomba gukandaho  kugirango ubone urufunguzo rushya. Ukande kuri link iri  hasi muri iyo email.
  4. Noneho nukanda iyo link, system ihita ikohereza urufunguzo rushya. Inama nziza ni uko mu gihe umaze kubona urufunguzo rushya kuri email, wakwinjira muri profile yawe noneho ukaruhindura  ku kintu ushobora kuzibuka nta kibazo.

Mu kurangiza, twibukiranye ko urufunguzo rwawe rwa ishimwe.com ari narwo ukoresha kuri praisevoice.com Ni urufunguzo rushobora  guhindurwa igihe cyose ubishakiye, ariko uburyo bwo kuruhindur a busaba ko tukoherereza email kugirango hatagira uwava aho aruhindura utabyemeye.

  • Share/Bookmark

by Janvier

Guhindura amafoto

June 11, 2009 in Ibibazo by Janvier

Avatar ni agafoto dukoresha mu kwerekana ibijyanye n’ibyo umuntu runaka aba yakoze kuri site. Nk’urugero, iyo wanditse inyandiko nshya, cyangwa se watanze igitekerezo runaka. Avatar hano kuri ishimwe.com  na praisevoice.com zikora kimwe ariko si zimwe. Ni ukuvuga ko n’ubwo bwose tuba dufite username na password imwe kuri ishimwe.com na praisevoice.com avatar zo ziba zitandukanye.

Iyo ukiyandikisha, system ihita iguha avatar ako kanya, ariko ushobora kuyihindura ugashyiraho agafoto kawe wihitiyemo. Ifoto ukoresheje kuri avatar yawe igomba kuba yujuje ibyangombwa bisabwa.  Avatars zinyuranyije n’ibisabwa, tuzazisiba ndetse dusibe na konti  ya nyirazo ntawe tubanje kubaza.

  • Share/Bookmark

by Janvier

PRAISEVOICE na ishimwe bihuriye he?

June 11, 2009 in Ibibazo by Janvier

PraiseVoice na ishimwe.com ni abavandimwe. Umwe akoresha ikinyarwanda/ikirundi (ishimwe.com), naho undi yakuriye imahanga akaoresha icyongereza n’igifransa (praisevoice.com). Kubera ko ari amasites abiri avukana ariko, zisangiye byinshi. Nk’ubu iyo wiyandikishije kuri ishimwe.com  no kuri praiseVoice  bahita bakwandika ako kanya! Iyo uhinduye urufunguzo kuri praiseVoice, no kuri ishimwe.com  naho bahita baruhindura.

  • Share/Bookmark