Twitonde:: Email zanyu…
February 20, 2010 in Amatangazo by Janvier
Uyu munsi mu gitondo mu gihe nabyutse numva nshaka kubagezaho inkuru nziza y’uko ishimwe.com yagize ku gashya, nabyutse ahubwo mbona email imbwira ngo “Your profile will be locked in response to a complaint received by the Administration“. Sinayitinzeho cyane, kuko nahise mbona ko ari igitero cy’abagizi ba nabi bashaka kwibasira site yacu.
Nk’uko mubizi, ishimwe.com niyo yabyaye http://www.praisevoice.com bivuga ko zombi nijye nziyobora kandi iyo wiyandikishije kuri imwe, no kuyindi uhita wandikwa. Bivuga ngo, izo message zibabwira gutyo muzitondere ni ukubeshya ni abantu b’abagiranabi (spammers) baba bashaka kubohereza ku masites adasobanutse cyangwa se bashaka kuba bagira nabi mu bundi buryo.
NURAMUKA UBONYE EMAIL NK’IYO CYANGWA SE INDI YOSE WUMVA UDASOBANUKIWE, UHITE UMBAZA HANO KURI PROFILE YANJYE ( http://ishimwe.com/members/admin/ )
Mugire ibihe byiza kandi hamwe twese turwanye abashaka kudusubiza inyuma bibeshya ahari ko baba baturusha ubwenge!