You are browsing the archive for Amatangazo.

by Janvier

Twitonde:: Email zanyu…

February 20, 2010 in Amatangazo by Janvier

Uyu munsi mu gitondo mu gihe nabyutse numva nshaka  kubagezaho inkuru nziza y’uko ishimwe.com   yagize ku gashya,  nabyutse ahubwo  mbona email   imbwira  ngo   “Your profile will be locked in response to a complaint received by the Administration“.  Sinayitinzeho cyane, kuko  nahise mbona ko ari igitero cy’abagizi ba nabi bashaka kwibasira site  yacu.

Nk’uko mubizi, ishimwe.com   niyo yabyaye http://www.praisevoice.com  bivuga ko zombi nijye nziyobora kandi iyo wiyandikishije kuri imwe, no kuyindi uhita wandikwa. Bivuga ngo, izo message  zibabwira  gutyo  muzitondere ni ukubeshya ni abantu b’abagiranabi (spammers) baba bashaka kubohereza ku masites  adasobanutse cyangwa se bashaka kuba bagira nabi mu bundi buryo.

NURAMUKA UBONYE EMAIL NK’IYO CYANGWA SE INDI YOSE WUMVA UDASOBANUKIWE, UHITE UMBAZA HANO KURI PROFILE YANJYE ( http://ishimwe.com/members/admin/ )

Mugire ibihe byiza kandi hamwe twese turwanye abashaka kudusubiza inyuma bibeshya ahari ko baba baturusha ubwenge! :)

  • Share/Bookmark

by Janvier

Gukorera Imana ni iki?

November 24, 2008 in Amakuru, Amatangazo by Janvier

Hari hashize iminsi ntandika inyandiko nsha kuri site kubera nari ndi gusubiramo sites zombi  ishimwe.com na Praisevoice.com  Aho mbohokeye rero mfite ikibazo ngirango ndangire namwe ijambo rimaze iminsi rintera gutekereza cyane.

Iyo bavuze ngo “gukorera Imana” abantu twese dushobora kuba tutabyumva kimwe. Ibi mbitewe n’uko muri Bibiliya umugani w’umusamaritani mwiza utwereka ko gukora ibyo Imana ishaka ari ukwita kuri mugenzi wawe. Mugenzi wawe nawe akaba ari uko Bibiliya yabisobanuye. Ariko iyo ndebye hirya no hino mu matorero anyuranye (cg se amadini anyuranye) buri wese wumva avuga ngo “ndakorera Imana”. None se, gukorera Imana ni ukubwiriza, kuba mu rusengero, gusenga, . . . n’ibindi bijyanye na byo cywangwa ni ukwita ku babaye nk’uko umugani w’umuisamaritani ubyerekana? Cyangwa se ni byombi?

Gukorera Imana ni iki ?

  • Share/Bookmark