You are browsing the archive for Amakuru.

by Janvier

Dutangiye umwaka neza!

January 8, 2010 in Amakuru by Janvier

Nongeye gufata akanya ko kubasuhuza mwe mwese mukunda ishimwe.com na PraiseVoice.com  ndetse namwe mwese musura ino site!  Umwaka wa 2010 utangira, numvaga ko hari byinshi byiza biri imbere kandi bidutegereje kandi sinibeshye!

Chorale Ukuboko kw’iburyo yo mu Gatenga ibaye iya mbere ifungura Umwaka mu kutwoherereza indirimbo zabo kugirango zifashe abantu bose basura ino site ndetse na PraiseVoice.com . N’ubwo ntari bujye mu mateka ya chorale Ukuboko kw’iburyo cyane kuko bafite site internet yabo mushobora kubasuraho mugasobanukirwa byinshi, ariko ni imwe mu machorales yakuze ivuye muri chorale z’abana. Mushobora kandi kureba profile yabo kri ishimwe.com.

Mu minsi mike tuzaba twashyize izi ndirimbo kuri ishimwe.com na PraiseVoice.

  • Share/Bookmark

by Janvier

Incuti zibana ibihe byose!

December 8, 2009 in Amakuru, Ivugabutumwa by Janvier

Banyarubuga mwese ndabasuhuje kandi mbifuriza amahoro y’Imana. Hari hashize iminsi ntandika inyandiko ku rubuga ariko mba mpari nkora indi mirimo inyuranye.

Uyu munsi nabonye ubutumwa mbwohereje n’umwe mu bakunzi ba ishimwe.com na praisevoice. Ni ubutumwa bwatumye nongera gutekereza cyane ku bijyanye n’inzira ijya mu ijuru ndetse n’ibyo twita “kuba umukristo”. Ni umurongo uri muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani 17:17. Dore uko havuga

Incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba.

Ndatinda ku magambo make cyane ariko nizere ko twese turi bugire icyo dukuramo. Ntabwo njya mu gusobanura cyane kuko inshuti n’umuvandimwe birumvikana bihagije icyo bivuga. Nk’uko tubisomye, inshuti zibana ibihe byose. Ntabwo ubucuti nyabwo bubaho ari uko abo bagenzi babayeho neza cyangwa se bafite icyo batunze. Ubucuti nyabwo burakomeza no mu bihe bigoye. Ibihe by’ubukene, inzara, intambara, gupfusha, kwangwa, kutumvwa,… Ibi bitubwira ko kubana n’abantu nyabyo bidaterwa n’imibereho y’icyo gihe (circonstances/circumstances).

Ikindi ngiye kuganiraho gato ni igice cya kabiri kivuga ko umuvandimwe avukira gukura abandi mu kaga! Aha niho natinze cyane ntekerezaho. Kuki? Kubera ko abavukanye baba basangiye byinshi. Baba bahuriye ku maraso y’ababyeyi (n’aho yaba umwe gusa). Ukurikije uko byanditswe, byagombye kuba inshingano za buri wese gukura benese/benenyina  mu kaga. Ni inshingano ntabwo ari option!!

Reka byose  tubishyire mu gikristu.

Ngo “mwe mwese mwizeye Yesu mwahinduwe abana b’Imana” (Abagalatiya 3:26).  Mbese twavukanye na Yesu twe twese twizera. Muri Yohana 15:15  naho hati “Sinkibita abagaragu, ahubwo muri inshuti“! Wow…  Dore ahantu rero hakomeye kurusha ibindi byose. Abitwa ko turi abakristu bisigaye bigoranye cyane kuba umuntu yakwemera ko mwenese bafatanya mu rugendo. Buri wese usanga ashaka kugenda ari nyamwigendaho nk’aho ntacyo ashinzwe kuri bene se! Ntawe nciriye urubanza kuko nanjye nagiye nibona muri situations zansaba kuba nyamwigendaho, ariko ntabwo ari ukuri kandi ntabwo bikwiriye abamenye Imana, kuko ijuru ushuka kujyamo ntuzajyayo wenyine naho ubundi Imana ntiyari guca iyo nzira. Imana idufashe!

  1. Kuki  abakristu usanga tutagishaka gufatanya na benedata? Ese nibwo bushake bw’Imana cyangwa ni ubuyobe? (Ibi mbivuze muri rusange kuko ahantu hose hitwa ko havugwa izina ry’Imana – buri dini – iki ni ikibazo gikomeye cyane cyane abantu bari mu bihugu “byateye imbere”).
  2. Ese niba inshuti zibana igihe cyose, kuki bisa nk’aho abantu basigaye babana n’abandi iyo bafite icyo babacaho (ndavuga muri rusange hano)?
  3. Niba wirirwa uvuga ngo “Yesu Yesu Yesu”, ese aho wibuka ko ufite abo mwavukanye (ntabwo mvuga abo musengana aho usengera) ku bw’amaraso ya Yesu? Ese wibuka ko ubafiteho inshingano nk’uko nabo bazigufiteho? NB: Aha hantu buri muntu uhasoma ahitondere cyane.
  4. Kuki umurimo w’Imana abantu benshi basigaye biha uburenganzira bwo kuwurekera abandi kandi ijambo ry’Imana rivuga ko twese turi ingingo z’umubiri umwe?
  5. Ndangirije ku kibazo kivuga ngo “AHUBWO SE, ABO MUVUKANA MU MANA URABAZI?” Abo muvukana si abo musengana cyangwa musangiye “imyizerere”. Abo mbita abo muhuje amarari :) . Abavandimwe nyabo ni bamwe wambika kuko badafite umwambaro, ni bamwe usura bari mu nzu y’imbohe, ni bamwe ugaburira babuze icyo bafungura nk’uko Yesu yabivuze. Ngo ni bamwe bumva kandi bakitondera ibyo Data yategetse, utavanguye ngo imibereho, uturere, amoko n’inkomoko, amadini n’ibindi.

Imana itugirire neza twese kandi itwibutse ko turi abavandimwe. Dusabane nk’abazabana ubuziraherezo naho kwirirwa tubeshyabeshya twihisha inyuma yo kubwiriza ibyo tutanakora ni uguta igihe!

  • Share/Bookmark

by Janvier

Kohereza indirimbo kuri Radio ishimwe

November 16, 2009 in Amakuru by Janvier

Radio ishimwe (aka PraiseVoice) iracyari imwe mu maradiyo yihariye mu buryo bwo kwamamaza indirimbo zo guhimbaza Imana cyane cyane zo muri Afrika yo hagati. Nk’uko twamye tubigenza kuva muri 2004, kuri Radio Ishimwe tunezezwa cyane no kubona buri wese yagira uruhare rugaragara ( uko rungana kose) muri iki gikorwa.

Muri urwo rwego rero, twasanze ntako byaba bisa duhaye abakunda ibiganiro byacu uburyo bwo kutugezaho indirimbo twajya ducisha kuri Radio. Ibi byakorwa mu buryo bwinshi kandi bunyuranye, ariko noneho uhereye uyu munsi Tariki ya 16 Ugushyingo 2009, mushobora kutwoherereza indirimbo mubinyujije kuri site yacu. Muti gute?

  1. Jya kuri page yo kohereza indirimbo.
  2. Uhitemo indirimbo ushaka kutwohereza (kuri computer yawe). Nta kindi!

Mu gihe tumaze kwakira indirimbo yawe, tuzagerageza kureba niba tutaba tuyifite. Nituba tuyifite tuzagushimira n’ubundi, nituba tutayifite nabwo uzaba ari umugisha.

Uko yaba imeze kose, muzayohereze. Mu gihe bibaye ngombwa ko wenda tunayikuramo urusaku (niba ari format ya kera cyangwa se ifashe nabi) tuzabikora.

Dufashanye muri uyu murimo twese!

  • Share/Bookmark

by Janvier

Chat ya ishimwe.com

November 13, 2009 in Amakuru by Janvier

Mu minsi ishize nababwiye ko hari byinshi byarimo bitegurwa mu rwego rwo gutunganya neza services za ishimwe.com

Ikindi gishya rero cyiyongereye ku byari bisanzwe ni uko ubu noneho kuri ishimwe hari chat (aho ushobora kuganira) ndetse na shoutbox (aho ushobora gusiga ubutumwa bwa bose).chat_nshya Gutangira kuganira n’abandi kuri chat rero biroroshye kuko link ya chat iri hejuru muri “admin bar”.
1) Reba ahanditse “Chat”  hejuru. Urabona Options ebyiri (Shoutbox na chat). Uhitemo icyo ushaka.

2) Ukurikize amabwiriza ari kuri excran ya computer yawe, nta kindi! Ushobora  guhiramo ururimi ushaka gukoresha, ariko nk’uko muri bubisange, Ikinyarwanda n’ikirundi cyangwa se n’igiswayile nta birimo. Nidushobozwa tuzabishyiramo mu minsi iri imbere.

Icyitonderwa:  Gukoresha chat na shoutbox bigusaba kuba wariyandikishije kuri ishimwe.com  cyangwa PraiseVoice.com

  • Share/Bookmark

by Janvier

Ishimwe Podcast

November 11, 2009 in Amakuru by Janvier

Mu minsi ishize nari nababwiye ko hari gahunda nshaya zari zigiye kuza kuri site. Muri izo services, harimo Podcast ya ishimwe.com  iyi nayo ikaba ari indirimbo tuba twabashimiye kubera  impamvu zinyuranye. Ntwabwo twavuga ko tuzajya tuzibagezaho buri munsi cyangwa se buri cyumweru, ahubwo tuzajya tuzibagezaho uko dushobojwe.

Mushobora kuzitwara kuri computer zanyu cyangwa se mukanazishyira kuri mp3 player yanyu kugirango mube mwazumva igihe mushakira. N’ubwo tuzajya tugerageza kubagezaho amateka ajyanye n’indirimbo twahisemo, hari aho wenda bitazashoboka, ariko icyo gihe nacyo tuzaziganiraho bisanzwe.

Ntabatindiye cyane rero, nimunyarukire kuri http://ishimwe.com/blog/category/podcast kuko niho indirimbo za Podcast zizajya ziboneka!

Muryoherwe

  • Share/Bookmark

by Janvier

Radio Ururembo

August 12, 2009 in Amakuru by Janvier

Ku bakunda indirimbo zo guhimbaza Imana, hari indi Radio yavutse yo guhimbaza Imana mu Kinyarwanda/Kirundi. Ni Radio iyobowe na Charles Kimenyi, ikaba ikorera mu mujyi wa Montreal muri Canada!

Umva Radio Ururembo.

  • Share/Bookmark

by Janvier

Ushobora gukora blog yawe kuri ishimwe.com

August 1, 2009 in Amakuru, Tutorials by Janvier

Ndabasuhuza n’ubundi mwese mukunda site ishimwe.com kandi mukomeje kuntera inkunga mu bitekerezo cyane cyane. Imana ibibahembere inshuro 1000. Ndagirango mvuge ku kandi kantu gashya twongeyeho kuri site ishimwe.com ariko kataraboneka kuri praisevoice.com . Ako nako si akandi ni uko ubu ushobora gukora blog yawe nawe isa n’uruganiriro rwa ishimwe !! Ntabwo blog yawe uzayirihira amadollars menshi kuko mu by’ukuri NI UBUNTU! :-)   Sindi bute umwanya munini nsobanura ibyiza byo kugira blog yawe ubwawe ushobora kwandikamo icyo ushaka kuri ishimwe, ahubwo reka nihutire kubereka uko bikorwa.

  1. Niba wararangije kwiyandikisha kuri ishimwe.com, ushobora gutangira  blog yawe. Buri blog iza ifite umwanya wo kubikaho (storage memory) wa megabite 500, ariko ushobora kongerwa bitewe n’icyo umuntu akeneye! Ubwo rero mbere yo gukora blog yawe, banza winjire muri site.  Waba waribagiwe urufunguzo rwawe, soma uko ushobora kubona urufunguzo rushya.
  2. create_blogNumara kwinjira, reba hejuru ahanditse “my blogs” nk’uko bigaragara kuri iyo  foto, noneho ujye ahanditse “create a blog“. Numara kuhakanda, urahita ujya ahandi create_blog2hagusaba ngo wandike blog ushaka. Ibaye yarafashwe, system ihita ikubwira ko yafashwe noneho ukaba wakwandika izina rindi. Nta kindi!

Uramutse ugize ikibazo uko cyaba kimeze kose muri iyi gahunda  yo gukora blog yawe, cyangwa ikindi  kibazo cyose,  twandikire kuri paji yo gutumanaho, cyangwa se unyandikire message  kuri page yanjye.

Imana ibagirire neza.

  • Share/Bookmark

by Janvier

ihuriro rya ishimwe.com

June 2, 2009 in Amakuru by Janvier

Hari hashize iminsi. . . ntandika kuri runo rubuga ariko si uko mbyanga cyangwa se ntabishakaga, ahubwo ni uko hari ibindi nari ndimo. Ubushize nari nababwiye ko hari agashya kari kagiye kuza. Ni byiza guteguza kugirango abantu badatungurwa ndetse bakaba bagira ingaruka mbi  nko kwikanga kurenze (shock) :-) .

Nkuko rero mwabyiboneye ubu ishimwe.com ni network (ihuriro) tuzajya duhuriraho tukaganira, . . . Iki gitekerezo cyari kimaze iminsi, ariko kubera ko atari ikintu cyo guhubukirwa, byabaye ngombwa ko tugendesha make. Icya ngombwa ariko ni uko ubu noneho dukataje. Hari byinshi cyane byateguwe muri uyu mugambi, ariko ibigaragara cyane nibyo  ngiye kuvugaho cyane.

  1. Duhurije hamwe na praiseVoice.
    Site ishimwe.com yatangiye muri 2004 ari ukugirango duteze indirimbo z’Imana imbere. Muri 2005 Praisevoice.com iba iravutse ariko yo iza cyane cyane ari ukugirango dushobore kugeza ibyiza bya ishimwe ku bandi batumvaga ikinyarwanda/ikirundi kubera ko kuvanga indimi bijya  birushya. Aho praiseVoice iziye, kwiyandikisha kuri praisevoice byagusabaga no kwiyandikisha kuri ishimwe.com  naho wagira username na password (urufunguzo)  bitandukanye. Ubu rero siko bikiri! Niba wiyandikishije kuri praisevoice.com  duhita tukwandika ako kanya  nta kindi ugombye gukora kuri ishimwe.com . Ni ukuvuga ko uzajya ukoresha username na password imwe  kuri izo sites zombi  nta kibazo.
  2. Facebook na ishimwe.com ndetse na PraiseVoice.com
    Facebook ni imwe mu masite akomeye cyane ku isi y’amahuriro (networking).  Mu kwezi gushize nibwo yujuje abantu miliyoni 200 bayikoresha. Ishimwe.com na praisevoice.com  nazo rero ntizasigaye inyuma. Mu rwego rwo guhuza abantu, ubu ushobora kwinjira muri ishimwe.com cyangwa se praisevoice.com  ukoresheje konti yawe ya facebook hakoreshejwe ubuhanga bwa facebook connect.  Sobanukirwa
  3. ishimwe.com izaguma mu kinyarwanda/ikirundi  na PV mu cyongereza/igifaransa.
    Ubwo ishimwe.com yashingwaga intego  kwari ugufasha cyane mu kwamamaza Imana mu ndirimbo ariko  ku bavuga ikinyarwanda n’ikirundi. Niko bizaguma n’ubwo bimwe mu byo dukoresha (modules) zanditse  mu cyongereza ariko  buhoro buhoro tuzagenda  tuzihindura mu kinyarwanda. PraiseVoice.com  nayo izaguma mu cyongereza n’igifaransa.  Ubaye ufite ikibazo, wabaza (contact kuri praisevoice).

Hari byinshi bikiri mu bubiko, ariko icya ngombwa ni ukumva no gusobanukirwa ko niba  guhimbaza Imana bizahoraho  nk’uko ijambo ryayo ribitubwira,  uwashaka yanabitangirira hano mu isi kuko nabyo turabyemerewe.  Birashoboka ko muri ino minsi igihe ishimwe.com na praisevoice.com  zirimbo gusubirwamo (revamping)  wabona udukosa tumwe na tumwe cyangwa se ntubone document ushaka. Ibyo byo turabizirikana kandi bizakemuka  vuba.

Hagati aho rero, reka dutangire twimenyereze ibya ishimwe.com nshya.

  • Share/Bookmark

by Janvier

praisevoice ubu ni ihuriro

May 24, 2009 in Amakuru by Janvier

Nkuko bamwe wenda mwaba mwarangije kubibona cyangwa se kubyumva, praisevoice ubu ni social network. Tugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ko ari ihuriro aho abantu bashobora guhurira bakungurana ibitekerezo, bakaganira bakandikirana n’ibindi. Impamvu nyamukuru yatumye dutera indi ntambwe mu mikorere ya PraiseVoice ni ukugirango turusheho guhuza abantu no gufasha abashaka kumenyekanisha imikorere yabo kuri PraiseVoice kumenyekanisha icyo bakora.

Injira mu ihuriro rya praisevoice

  • Share/Bookmark

by Janvier

Data wa twese uri mu Ijuru.

April 7, 2009 in Amakuru, Ivugabutumwa, Umurimo w'Imana by Janvier

n

Ku bizera Kristu, gusenga ni bimwe bi bituranga. Wenda benshi basenga mu buryo bunyuranye, ariko iyo ubajije umukristo wese arakubwira ati “ngiye gusenga”, cyangwa se ati “dusenge” cyangwa se ati “aho nsengera”. None, Yesu dukurikiye, gusenga yabivugaga ho iki? Ese we imisengere ye yari imeze ite? Aho Bibiliya yaba ifite ibisubizo?

Muri Luka 11:1+ umwe mu bigishwa be yitegereza Yesu arimo asenga, noneho arangije aramubwira ari “Twigishe gusenga nk’uko Yohana yigishije abigishwa be gusenga” (Luka 11: 1). Ubanza ahari abigishwa barumvaga ko Yesu agiye kubaha amatechniques atangaje n’amapositions yo gufata mu gihe cyo gusenga, cyangwa se uburyo bahinduranya amajwi n’amasaku nk’igihe cyo kuvuga “Amen”. Ariko nk’uko yari yarabamenyereje, arabatangaza. Nidusimbukira muri Matayo 6:9-15 niho tubona igisubizo cyacu. Yatangiye ababwira ati nuko musenge mutya muti :

Data wa Twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe” (Mt 6:9). Ni ukuvuga ngo mbere yo gusenga Imana yo mu ijuru tugomba kubanza kubaha Izina ryayo. Kubaha izina ry’Umuntu ni ukubaha uwo muntu. Mu gihe cyo gusenga rero, ni byiza kubanza kureba niba koko twubaha izina ry’Imana. Kenshi umuntu yakwibaza icyo bivuga “kubaha izina ry’Imana”, ariko imbuto wera aho uri, zibivuga byose!

Yakomeje agira ati “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru; ” (Mt 6: 10). Yesu ntabwo yaje mu isi aje gukuraho ubwami bw’abaroma bwategekaga isi icyo gihe nk’uko abayahudi bakekaga. Yaje kugirango ubwami bw’Imana bube mu bantu. Ndatinda cyane ariko hariya havuga ngo “ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru”. Ni kenshi abaKristu dusenga Imana, kubera kwikunda kwa kimuntu no kwitekerezaho cyane tukibagirwa ko byose biri mu kuboko kw’Imana kuko iha uwo ishaka, igihe ishakiye n’uko ishaka. Kenshi tukibagirwa ko ubushake bwayo kuri twe ari bwiza n’aho rimwe na rimwe buza busharira!

Akomeza agira ati “Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi“. Aho simpatinda, ariko nyamukuru ni uko dukwiye kureka umunsi ukagirwa n’amaganya yawo mbere yo kwibaza ku by’ejo. Munyumve neza aha simvuze ngo twe gutegura, kuzigama no guteganya, ariko tureke byose mu bushake bw’Imana, yo ifite urufunguzo rw’ejo. Nkurikije uko mbona ubuzima muri ino si, kenshi twibagirwa ko hari ibyo tugomba gutnganya uyu munsi kubera ko twahugiye mu gutekereza ejo no “gutegura iby’ejo”. Nyamara umunyarwanda yaravuze ngo “iby’ejo bibara ab’ejo”. Ni byiza rero kwitondera iby’uyu munsi aho kurarikira iby’ejo bishobora no kutaza!

Arongera ati “Uduharire imyenda yacu nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu“. Ijambo ry’Imana ritubwira ko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana; (Abaroma 3:23). Ni ukuvuga ngo mu gihe ukoshereje umuntu cyangwa umucumuyeho, uba umurimo umwenda, kandi iyo umuntu aguhaye ikintu ugomba kwishyura nabwo uba umurimo umwenda. Umwenda mubi kurusha iyindi ariko, ni umwenda wo kutababarira kuko na Yesu ubwe barinze bamumanika akivuga ngo “ubababarire”. Kuri uyu murongo Yesu yashakaga kwerekana imbaraga zo kubabarirana. Ikijya kintangaza ni ukuntu abantu bamwe bamara kumenya Imana noneho bagahinduka abacamanza ku bandi. Bakibagirwa bwa buntu bagiriwe bwo kumenya iyo Mana, bakibagirwa kubabarira amakosa bagiriwe n’ubwo nabo ubwabo baba bafite intenge. Mu myaka mike ishize nagize kubabara kubera numvaga abantu bangiriye nabi, ariko nasanze kubabarira no kwibagirwa aribyo bimpa amahoro kuko ibyo aribyo byose nanjye hari abo nababaje mu buryo bunyuranye kandi bambabariye. Yesu rero yadusabye ko byaba kimwe mu biranga amasengesho yacu…. KUBABARIRANA.

Yarangije agira ati “Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi“; (MT 6:13). Turi mu isi, twambaye umubiri kandi turwana n’umubi (satani). Aho niho intambara y’Umukristu uwo ariwe wese iri. Yesu yari aziko ibyoshya intumwa ze (ibishuko/ibigeragezo se) byari byinshi. Ba 12 bari baramukurikiye bari abarobyi. Nubwo yari yarababwiye ngo azabagira abarobyi b’abantu, nkeka ko bageeraga aho bagatekereza incundura n’imiryango, n’inshuti,… kuko bari abantu buntu n’ubwo bagendanaga n’Imana. Niyo mpamvu batavugaga rumwe ku bintu rimwe na rimwe, batumvaga icyo umukuru muri bo bivuga. Aho rero niho Yesu yababwiye gusenga ngo “Imana ntibahane mu biboshya”. Mu yandi magambo, mu gihe hari ibishuko/ibigeragezo, utube hafi, kandi uturinde satani (umubi) uhora ushaka kutugusha kuko icye ari ukwiba, kwica no kurimbura.

Yarangije avuga ngo “Kuko ubwami n’ubushobozi, n’icyubahiro ari ibyawe, none n’iteka ryose. AMEN” Muri make mu gihe dusenga, ntitwagombye kwibagirwa ko Imana ariyo ibifite byose mu kuboko kwayo. Niko byahoze kandi niko bizahora (none n’iteka ryose).

Muri make rero, nidusenga, tujye twibuka ko gusenga ntabwo ari ubuhangange bundi kuko ni ukuvugana na Data wo mu ijuru. Nubwo bwose yatubwiye ngo dusabe tuzahabwa, tugomba kwibuka ko ubushake bwabo rimwe na rimwe buba bubangikanye n’ubwacu. Ni uko rero nidusaba umugati, aho kuduha sandwitch ikaduha raw bread, twemere kuko byose ni imigati kandi ikiva mu kuboko kw’Imana nicyo kizima kurusha icyo turirira!!

  • Share/Bookmark