Gutabarwa! Ya chorale Ukuboko kw’iburyo
January 11, 2010 in Podcast by Janvier
Nongeye kubasuhuza abakunda ishimwe.com kandi mbifuriza amahoro y’Imana mu mwaka mushya muhire. Sindi bwandike byinshi ariko nagirango mbagezeho indirimbo ya mbere y’umwaka muri Podcast ya ishimwe.com .
Indirimbo ibaye iya mbere muri mwaka wa 2010 kuri ishimwe.com ni Gutabarwa ya chorale Ukuboko kw’Iburyo yo mu Gatenga. Nshimiye by’umwikariko benedata b’iyo chorale bagize umwete wo kuzitugezaho kandi nkaba nizera ko bizakomeza. Izindi ndirimbo zabo mushobora kuzumva kuri Radio PraiseVoice.
Podcast: Download
iyi choir ukuboko kwiburyo nyisabiye umugisha mwinshi cyaneeeeeee muziko iyi ndirimbo baduhaye insubijemo intege!erega ubu naringeze kure none numvise ko gutabarwa kwegereje ndaguye ndagarutse pe mudahava mutabarwa mwenyine nanjye nkasigara muzasabwe.simbukiraho nawe utarayumva wiyumvire.ahubwo se zizatugeraho zite ngo twigurire koko?
Like or Dislike:
2
0