Incuti zibana ibihe byose!
December 8, 2009 in Amakuru, Ivugabutumwa by Janvier
Banyarubuga mwese ndabasuhuje kandi mbifuriza amahoro y’Imana. Hari hashize iminsi ntandika inyandiko ku rubuga ariko mba mpari nkora indi mirimo inyuranye.
Uyu munsi nabonye ubutumwa mbwohereje n’umwe mu bakunzi ba ishimwe.com na praisevoice. Ni ubutumwa bwatumye nongera gutekereza cyane ku bijyanye n’inzira ijya mu ijuru ndetse n’ibyo twita “kuba umukristo”. Ni umurongo uri muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani 17:17. Dore uko havuga
Incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba.
Ndatinda ku magambo make cyane ariko nizere ko twese turi bugire icyo dukuramo. Ntabwo njya mu gusobanura cyane kuko inshuti n’umuvandimwe birumvikana bihagije icyo bivuga. Nk’uko tubisomye, inshuti zibana ibihe byose. Ntabwo ubucuti nyabwo bubaho ari uko abo bagenzi babayeho neza cyangwa se bafite icyo batunze. Ubucuti nyabwo burakomeza no mu bihe bigoye. Ibihe by’ubukene, inzara, intambara, gupfusha, kwangwa, kutumvwa,… Ibi bitubwira ko kubana n’abantu nyabyo bidaterwa n’imibereho y’icyo gihe (circonstances/circumstances).
Ikindi ngiye kuganiraho gato ni igice cya kabiri kivuga ko umuvandimwe avukira gukura abandi mu kaga! Aha niho natinze cyane ntekerezaho. Kuki? Kubera ko abavukanye baba basangiye byinshi. Baba bahuriye ku maraso y’ababyeyi (n’aho yaba umwe gusa). Ukurikije uko byanditswe, byagombye kuba inshingano za buri wese gukura benese/benenyina mu kaga. Ni inshingano ntabwo ari option!!
Reka byose tubishyire mu gikristu.
Ngo “mwe mwese mwizeye Yesu mwahinduwe abana b’Imana” (Abagalatiya 3:26). Mbese twavukanye na Yesu twe twese twizera. Muri Yohana 15:15 naho hati “Sinkibita abagaragu, ahubwo muri inshuti“! Wow… Dore ahantu rero hakomeye kurusha ibindi byose. Abitwa ko turi abakristu bisigaye bigoranye cyane kuba umuntu yakwemera ko mwenese bafatanya mu rugendo. Buri wese usanga ashaka kugenda ari nyamwigendaho nk’aho ntacyo ashinzwe kuri bene se! Ntawe nciriye urubanza kuko nanjye nagiye nibona muri situations zansaba kuba nyamwigendaho, ariko ntabwo ari ukuri kandi ntabwo bikwiriye abamenye Imana, kuko ijuru ushuka kujyamo ntuzajyayo wenyine naho ubundi Imana ntiyari guca iyo nzira. Imana idufashe!
- Kuki abakristu usanga tutagishaka gufatanya na benedata? Ese nibwo bushake bw’Imana cyangwa ni ubuyobe? (Ibi mbivuze muri rusange kuko ahantu hose hitwa ko havugwa izina ry’Imana – buri dini – iki ni ikibazo gikomeye cyane cyane abantu bari mu bihugu “byateye imbere”).
- Ese niba inshuti zibana igihe cyose, kuki bisa nk’aho abantu basigaye babana n’abandi iyo bafite icyo babacaho (ndavuga muri rusange hano)?
- Niba wirirwa uvuga ngo “Yesu Yesu Yesu”, ese aho wibuka ko ufite abo mwavukanye (ntabwo mvuga abo musengana aho usengera) ku bw’amaraso ya Yesu? Ese wibuka ko ubafiteho inshingano nk’uko nabo bazigufiteho? NB: Aha hantu buri muntu uhasoma ahitondere cyane.
- Kuki umurimo w’Imana abantu benshi basigaye biha uburenganzira bwo kuwurekera abandi kandi ijambo ry’Imana rivuga ko twese turi ingingo z’umubiri umwe?
- Ndangirije ku kibazo kivuga ngo “AHUBWO SE, ABO MUVUKANA MU MANA URABAZI?” Abo muvukana si abo musengana cyangwa musangiye “imyizerere”. Abo mbita abo muhuje amarari
. Abavandimwe nyabo ni bamwe wambika kuko badafite umwambaro, ni bamwe usura bari mu nzu y’imbohe, ni bamwe ugaburira babuze icyo bafungura nk’uko Yesu yabivuze. Ngo ni bamwe bumva kandi bakitondera ibyo Data yategetse, utavanguye ngo imibereho, uturere, amoko n’inkomoko, amadini n’ibindi.
Imana itugirire neza twese kandi itwibutse ko turi abavandimwe. Dusabane nk’abazabana ubuziraherezo naho kwirirwa tubeshyabeshya twihisha inyuma yo kubwiriza ibyo tutanakora ni uguta igihe!
JANVIER umwami wacu yesu akomezekugufasha no kukurinda mubyukora ,no mubyuteganya kuzakora kuko abantu nkawe hano kwisi ni bake.iyaba twese twari tumeze nkawe yesu aba yaragarutse kudukura muriyisi.none dore nubu aracyategereje ko wenda twakumvira impanuro muduha .ariko rero janvier ntimucike intege mukomeze kudufata amaboko nubwo biboneka ko turuhije.kandi imana ibahe umugisha kubwitange mugira bwo kudukangurira ibyo yesu adushakaho.
Like or Dislike:
2
0
Christine,
Yesu ashimwe. Abantu twese dufite icyo Imana yaduhaye. Ikibazo kiriho ni uko bamwe twahisemo gushyira iby’abandi (Imana) mu bubiko kandi ntidushake ko hagira n’ugira icyo avuga! Nyamara burya twese duhagurukiye rimwe ufite icyo arushije abandi akabunguraho twese twafashwa kandi Imana yahabwa icyubahiro!
Like or Dislike:
1
0
Bakundwamuri Kristo Yesu,
Yesu niwe nzira, n’ukuri n’ubugingo, ngo yaje mube abe ntibamumenya,yaje ari umucyo, umwijima ntiwamumenya, ubu harageze ko abakunda Imana bayikorera mukuri no mu mwuka,Imana n’Umwuka,n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu kuri no mumwuka kuko ngo abayoborwa n’umwuka nibo bana b’Imana, ntabwo twahawe umwka w’ubwoba cyangwa udusubiza mu bubata, twahawe umwuka udutakisha ngo turi aba data,ngo ibyaremwe byose bitegeranyije amatsiko kubona uwo munsi uko tuzasa,ngo uko tuzasa ntikurerekanwa ariko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe kandi ngo tuzaba twambaye ubwiza bwo mwi’ijuru, yaba twibukaga ko iryo juru atari amakuru y’ibihuha, urukundo, ubumwe n’amahoro byaba indangamuntu y’umukristo muri iyi si kandi ndizera ndashidikanya ko igihe nkicyo nikigera benshi babohewe mu maboko ya satani bazavayo bazamenya Yesu maze nawe azabona kugaruka gushaka itorero ritagira umunkanyari , nyuma tuzabana nawe mu mahoro atagira iherezo, nawe mwene data usoma aya magambo ndakwinginze ngo wifuze kuzabana n’umwami wacu yesu Kristu ibihe by’amahoro y’iteka.
N’umuvukanyi mwasangiye ayo maraso yadukoye
Rehema Kayiranga.
Yesu abahe umugisha bakundwa mwese muri Kristo yesu.
Like or Dislike:
2
0
Yesu ashimwe bene data dusangiye kwemera nongeye kubasuhuza mwizina rya Yesu kristo kandi murakoze cyane kuriyo sujet kuko tugeze mubihe urukundo rwabenshi ruriho rukonja abantu baragenda baba banyamwigendako,urasuhuza wagirimana akagusubiza cyangwa ntagusubize ngo ari busy,ikindi nacyo ngo zibana ibihe byose kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mumakuba yoooo iryo jambo ndarikunda kandi nkaritinya kuko usanga abo twirengagije aribenshi twakagombye kugira icyo tubamarira,ese umwami wacu nagaruka akatubwira ngo narimbohe ntimwansura,narinshinje ntimwampa icyo kurya twakwireguza iki?reba inshuti ubanye nazo gute?reba abavandimwe ubanye nabo gute?reba abagutakira nyamara ukabirengagiza,nshuti ndibwira nawe nkwibutsa ngo itegeko rikuru Yesu yadusigiye nurukundo amen
Like or Dislike:
2
0
@Alice,
urakoze ku gitekerezo cyane ni ukuri. Aho ugize uti “urukundo rwa benshi rutangiye gukonja”. Ahubwo wowe niba aribwo bigitangira ugira umugisha. Ahenshi rwaragagaye burundu…:).
@Rehema: Imana iguhe umugisha.
Imana itugirire neza.
Like or Dislike:
3
0
Rehema na Alice imana yacu ibahe umugisha mwinshiiii ntako mutagize rwose muduhanura.mujye mudusengera kugirango uru rukundo rwakonje muri twe rwongere rushyuhe.Janvier we ngo ahubwo rwaragagaye.ariko uko biri kose niduhagurukira rimwe tukaririra imana ruzongera rushyuhe.yari christine mubarikiwe na yesu.
Like or Dislike:
1
1
Bene data iyi nyandiko yongeye kunfasha nongeye kuyisoma, Mwene data Janvier Yesu aguhe umugisha kunyandiko watwandikiye utwibutsa KO INSHUTI ZIBANA MU BIHE BYOSE, CYANE CYANE AHANYONGEREYE IMBARAGA N’AHAVUGA NGO NTABWO ARI OPTION N’INSHINGANO Ese aya magambo haba hari uwayunvise nkangye, byabaye ngombwa ko nyasubiraho kugira ngo nongere nkizwe bundi bushya kuko mwene data watugejejeho iyi nyandiko yari afite impanvu yamuteye kwinjira muri profondeur y’umutima we no gusohoramo aya magambo yuzuye imbaraga z’Imana nangye rero nagize impanvu yantumye nyasubiramo kandi nunva anyongereye kwizera, nagiraga ngo nongere nsabe umuvandimwe wose uabsha gusoma izi nyandiko muri iyi site ngo yongere ayasome ayuze kandi asba Imana iyamuganirizemo, nukuri urakuramo ijambo ry’ingiramumaro kandi urikoresheje ku bugingo bwawe nta kabuza uzabona Yesu kuko harimo inkurtu y’urukundo inconditionnel arirwo rwatumye Yesu afa kumusraba ngo aducungure twebwe twari abo kurimbuka, ariko urukundo rwe rwri sans condition nirwo rwtumye ngye nawe tumumenya kanditukaba twakwiga natwe gukundana nta condition maze tukabona tugatera ikirenge mu cya yesu, kuko bbliya itubwira ngo nubwo twakwitanga bakatwica ariko tudafite urukundo ngo ntacyo byatumarira, nubwo twaha,nura cyangwa ngo tukavuga mu ndimi, ngo ntarukundo byose byaba ntacyo bimaze, urukundo rwihanganira byos, rwirengagiza byose, ntirurakara,ntirugira ishyari…..
Ese nawe urarwifuza hamwe nagye? subira usome iyo nyandiko ya mwene data kandi yesu aguhezagire.
Yari Rehema
Like or Dislike:
2
0
Dada moya…
You are absolutely right! Inshuti nyanshuti naho zaterana hejuru (nta zibana zidakomanya amahembe) zibisubiramo, ariko urugendo rugakomeza! Yes… it ain’t an option. It’s a responsibility, naho ubundi kubana ntacyo byaba bimaze.
Yesu adufashe twese.
Like or Dislike:
0
0
dada Rehema mungu akubariki sana .kwa kweli ukitafakali kwa ile jambo UPENDO!dada yangu siyo mchezo kweli.mimi naona tu mungu mwenye rehema na upendo aendereye kutusaidia nakutuhurumia sana.na tunaombea mtumishi wa mungu kaka Janvier mungu amubariki sana na tena aendereye kumpatiya hekima kama ile alipatiya mtumishi wake sulemani.ni dada yenu Tina.
Like or Dislike:
0
0