Incuti zibana ibihe byose!

December 8, 2009 in Amakuru, Ivugabutumwa by Janvier

Banyarubuga mwese ndabasuhuje kandi mbifuriza amahoro y’Imana. Hari hashize iminsi ntandika inyandiko ku rubuga ariko mba mpari nkora indi mirimo inyuranye.

Uyu munsi nabonye ubutumwa mbwohereje n’umwe mu bakunzi ba ishimwe.com na praisevoice. Ni ubutumwa bwatumye nongera gutekereza cyane ku bijyanye n’inzira ijya mu ijuru ndetse n’ibyo twita “kuba umukristo”. Ni umurongo uri muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani 17:17. Dore uko havuga

Incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba.

Ndatinda ku magambo make cyane ariko nizere ko twese turi bugire icyo dukuramo. Ntabwo njya mu gusobanura cyane kuko inshuti n’umuvandimwe birumvikana bihagije icyo bivuga. Nk’uko tubisomye, inshuti zibana ibihe byose. Ntabwo ubucuti nyabwo bubaho ari uko abo bagenzi babayeho neza cyangwa se bafite icyo batunze. Ubucuti nyabwo burakomeza no mu bihe bigoye. Ibihe by’ubukene, inzara, intambara, gupfusha, kwangwa, kutumvwa,… Ibi bitubwira ko kubana n’abantu nyabyo bidaterwa n’imibereho y’icyo gihe (circonstances/circumstances).

Ikindi ngiye kuganiraho gato ni igice cya kabiri kivuga ko umuvandimwe avukira gukura abandi mu kaga! Aha niho natinze cyane ntekerezaho. Kuki? Kubera ko abavukanye baba basangiye byinshi. Baba bahuriye ku maraso y’ababyeyi (n’aho yaba umwe gusa). Ukurikije uko byanditswe, byagombye kuba inshingano za buri wese gukura benese/benenyina  mu kaga. Ni inshingano ntabwo ari option!!

Reka byose  tubishyire mu gikristu.

Ngo “mwe mwese mwizeye Yesu mwahinduwe abana b’Imana” (Abagalatiya 3:26).  Mbese twavukanye na Yesu twe twese twizera. Muri Yohana 15:15  naho hati “Sinkibita abagaragu, ahubwo muri inshuti“! Wow…  Dore ahantu rero hakomeye kurusha ibindi byose. Abitwa ko turi abakristu bisigaye bigoranye cyane kuba umuntu yakwemera ko mwenese bafatanya mu rugendo. Buri wese usanga ashaka kugenda ari nyamwigendaho nk’aho ntacyo ashinzwe kuri bene se! Ntawe nciriye urubanza kuko nanjye nagiye nibona muri situations zansaba kuba nyamwigendaho, ariko ntabwo ari ukuri kandi ntabwo bikwiriye abamenye Imana, kuko ijuru ushuka kujyamo ntuzajyayo wenyine naho ubundi Imana ntiyari guca iyo nzira. Imana idufashe!

  1. Kuki  abakristu usanga tutagishaka gufatanya na benedata? Ese nibwo bushake bw’Imana cyangwa ni ubuyobe? (Ibi mbivuze muri rusange kuko ahantu hose hitwa ko havugwa izina ry’Imana – buri dini – iki ni ikibazo gikomeye cyane cyane abantu bari mu bihugu “byateye imbere”).
  2. Ese niba inshuti zibana igihe cyose, kuki bisa nk’aho abantu basigaye babana n’abandi iyo bafite icyo babacaho (ndavuga muri rusange hano)?
  3. Niba wirirwa uvuga ngo “Yesu Yesu Yesu”, ese aho wibuka ko ufite abo mwavukanye (ntabwo mvuga abo musengana aho usengera) ku bw’amaraso ya Yesu? Ese wibuka ko ubafiteho inshingano nk’uko nabo bazigufiteho? NB: Aha hantu buri muntu uhasoma ahitondere cyane.
  4. Kuki umurimo w’Imana abantu benshi basigaye biha uburenganzira bwo kuwurekera abandi kandi ijambo ry’Imana rivuga ko twese turi ingingo z’umubiri umwe?
  5. Ndangirije ku kibazo kivuga ngo “AHUBWO SE, ABO MUVUKANA MU MANA URABAZI?” Abo muvukana si abo musengana cyangwa musangiye “imyizerere”. Abo mbita abo muhuje amarari :) . Abavandimwe nyabo ni bamwe wambika kuko badafite umwambaro, ni bamwe usura bari mu nzu y’imbohe, ni bamwe ugaburira babuze icyo bafungura nk’uko Yesu yabivuze. Ngo ni bamwe bumva kandi bakitondera ibyo Data yategetse, utavanguye ngo imibereho, uturere, amoko n’inkomoko, amadini n’ibindi.

Imana itugirire neza twese kandi itwibutse ko turi abavandimwe. Dusabane nk’abazabana ubuziraherezo naho kwirirwa tubeshyabeshya twihisha inyuma yo kubwiriza ibyo tutanakora ni uguta igihe!

  • Share/Bookmark