Kohereza indirimbo kuri Radio ishimwe

November 16, 2009 in Amakuru by Janvier

Radio ishimwe (aka PraiseVoice) iracyari imwe mu maradiyo yihariye mu buryo bwo kwamamaza indirimbo zo guhimbaza Imana cyane cyane zo muri Afrika yo hagati. Nk’uko twamye tubigenza kuva muri 2004, kuri Radio Ishimwe tunezezwa cyane no kubona buri wese yagira uruhare rugaragara ( uko rungana kose) muri iki gikorwa.

Muri urwo rwego rero, twasanze ntako byaba bisa duhaye abakunda ibiganiro byacu uburyo bwo kutugezaho indirimbo twajya ducisha kuri Radio. Ibi byakorwa mu buryo bwinshi kandi bunyuranye, ariko noneho uhereye uyu munsi Tariki ya 16 Ugushyingo 2009, mushobora kutwoherereza indirimbo mubinyujije kuri site yacu. Muti gute?

  1. Jya kuri page yo kohereza indirimbo.
  2. Uhitemo indirimbo ushaka kutwohereza (kuri computer yawe). Nta kindi!

Mu gihe tumaze kwakira indirimbo yawe, tuzagerageza kureba niba tutaba tuyifite. Nituba tuyifite tuzagushimira n’ubundi, nituba tutayifite nabwo uzaba ari umugisha.

Uko yaba imeze kose, muzayohereze. Mu gihe bibaye ngombwa ko wenda tunayikuramo urusaku (niba ari format ya kera cyangwa se ifashe nabi) tuzabikora.

Dufashanye muri uyu murimo twese!

  • Share/Bookmark