Guhindura urufunguzo igice cya kabiri

June 29, 2009 in Tutorials by Janvier

Ubushize nari nanditse inyandiko ku bijyanye no guhindura urufunguzo rwawe kuri ishimwe.com ndetse na PraiseVoice. Ariko nkomeje kugenda mbona abantu bananiwe guhindura imfunguzo zabo, niyo mpamvu mpisemo kwandika ino nyandiko ya kabiri ku bijyanye no guhindura urufunguzo.

Mbere na mbere nagirango nibutse ko site ishimwe.com ikorana na Praisevoice.com.  Muri urwo rwego rero, service za ishimwe.com hafi ya zose ziri no kuri praisevoice.com  ikaba ariyo mpamvu urufunguzo rwawe kuri ishimwe.com ari rumwe no kuri praisevoice.com. Iyo uruhinduye hamwe, si ngombwa kuruhindura ahandi.

Guhindura urufunguzo bikorwa mu bice bitatu.

  1. Ugomba kubanza gusaba ko urufunguzo ruhindurwa, cyangwa se undi muntu akabisaba waba uzi username/email  yawe. Ariko kubera ko bishoboka ko umuntu yasaba guhindura urufunguzo rwawe atari wowe, ntabwo duhita turuhindura. Ahubwo tukoherereza email igusaba kwemeza ko ari wowe koko wasabye guhindura urwo rufunguzo naho ubundi turekeraho urwari ruhasanzwe. Ibi ni mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’umwirondoro wawe kuri site  ishimwe.com na PraiseVoice.com  networks.
  2. Mu gihe ubonye email ya mbere ibaza koko ko ari wowe wasabye guhindura urufunguzo, ni ngombwa ko ukanda ku murongo uba urimo (link/lien)  kugirango noneho tukorehereze urufunguzo rushya. Muri iyo email ya mbere, iyo udashaka guhindura  urufunguzo cyangwa se atari wowe wasabye ko urufunguzo ruhindurwa, si ngombwa kugira icyo ukora!
  3. Mu gihe ukanze kuri wa murongo muri email ya mbere twakohereje, noneho duhita  tukohereza urufunguzo kuri iyo email yawe n’ubundi. Ruba ari urufunguzo rwo gutuma ugera muri konti yawe. Ushoboye kurwibuka ni byiza ariko mu gihe udashobora kurwibuka  byaba byiza  kuruhindura ugakoresha urufunguzo uzibuka. Kuruhindura biroroshye, jya kuri http://ishimwe.com/members/usernameyawe/settings   aho handitse  “usernameyawe”  wandikemo  username  yawe ukoresha mu kwinjira muri ishimwe.com  cyangwa se PraiseVoice. Noneho wandike urufunguzo rushya inshuro ebyiri. Nta kindi!

Nizere  ko ibi bizafasha bamwe bari barananiwe guhindura urufunguzo rwabo haba hano kuri ishimwe.com cyangwa se PraiseVoice!  Habaye hari ibibazo ukomeje kugira ushobora  no kwandikira team ya PraiseVoice.com ubu igizwe n’abantu batanu (Janvier, Emmanuel, Rehema, Yves, na Aaron) kandi baziyongeraho abandi batatu mu minsi mike iri imbere.

Muryoherwe n’ibiganiro bya ishimwe.com

  • Share/Bookmark