Gukora groupe yawe
June 19, 2009 in Tutorials by Janvier
Nongeye kubasuhuza mwese,
nkuko mwabibonye rero, hano kuri site ishimwe.com hari byinshi cyane byahindutse kandi nizera ko ari mu buryo bwiza. Kimwe mu byiza byo kugira network ni uko buri wese ashobora gukora ibitandukanye n’ibyo mugenzi we ari gukora. Nk’urugero umwe ashobora kuba arimo yandika ku murongo wa mugenzi we (wire) undi we arimo yiyumvira indirimbo muri groupe tuvuge “ASAPH“! Muri ino nyandiko rero, ngiye kuvuga ku bijyanye no gukora groupe.
Groupe ni iki? (cg Group)
Group hano kuri ishimwe.com ndetse na praisevoice.com ni itsinda rifite intego runaka cyangwa se rihuje abantu runaka. Nk’urugero, hari groupe Guhimbaza. Iyi ni groupe idafite imipaka kuko ni iy’abantu bifuje kuvuga ku guhimbaza Imana. Ariko hari n’indi groupe y’abayobozi. Iyi yo nta n’ubwo ushobora kuyinjiramo kereka uri umwe mushinzwe kugira ibyo bakora kuri ishimwe.com
Akamaro ka Group
Groups zifite akamaro kenshi ariko icya ngombwa kurusha ibindi, ni uko ushobora gutangaza ibikorwa byawe ku bandi bantu basura site. Dore bimwe mu byo group ishobora gukoreshwa.
- Gutangaza ibikorwa binyuranye. Nk’urugero, korali runaka ishobora kuba ifite umushinga ikaba ishaka kuwutangariza abandi ngo bayitere inkunga hirya no hino ku isi. Ubu ni uburyo bwiza bwo kuba babigeraho!
- Kwamamaza. N’ubwo bwose site ishimw.com atari site yo gushaka amaronko, twemera ko buri wese afite uburenganzira bwo gutangaza bimwe mu bikorwa bye kuri site yacu mu gihe bitanyuranyije n’amahame remezo ya ishimwe.com Muri urwo rwego rero, mushobora kwamamaza amakorari yanyu, ibigo byanyu bikora ibikorwa byungura abandi cyangwa se n’ibifasha abantu (charities) , ibijyanye n’uburezi, n’ibindi.
- Groups zishobora no gukoreshwa mu kwidagadura. (Kwidagadura kwemewe)!
Bisaba iki gukora Groupe.
Gukora groupe kuri ishimwe.com bisaba ibi bikurikira:
- Kuba uzi neza icyo ukora n’impamvu ushaka gufungura iyo groupe
- Kuba uzi gukoresha neza rumwe muri izi ndimi : icyongereza, igifransa, ikinyarwanda cyangwa se igiswayile.
- Kuba ufite imyandikire (imvugo) yiyubashye. Ibi ni ukuvuga ko groupe zose ziriho imvugo inyuranyije n’imikorere ya ishimwe.com, tuzajya tuyisiba, na nyir’ukuyishinga tumukure kuri site ishimwe.com kuko niba ushinze groupe, ni ngombwa no kumenya kuyikurikirana ukamenya ibyandikwamo b’ibitangazwayo. *****Aka ntabwo ari akazi ka admin ishimwe.com*******!!
- Kuba wariyandikishije kuri ishimwe.com (Twibuke ko iyo wiyandikishije kuri ishimwe.com no kuri praisevoice.com uba wanditse. Bivuga ko ushobora gukora groupe kuri praisevoice.com naho )
Groupe ikorwa ite?
Mbere yo gukora groupe reba banza winjie mu mwanya w’abiyandikishije.
Ibumoso urabona ahanditse “groups” uhakande, noneho wongere ukande ahanditse “crate group”. Ahasigaye wuzuzemo ibisabwa!
Icyitonderwa: Ushobora kwemerera buri wese kubona ibyo ukora muri groupe yawe, cyangwa se ukabyemerera abantu bamwe. Nk’urugero,m ushobora kwemerera inshuti gusa kuba zabona ibitangazwa kuri groupe yawe, cyangwa se ukareka buri wese akakimara!
Ikindi cyiza cya groups ni uko buri groupe iza ifite RSS feed yayo. Ubu ni uburyo bwiza bwo kumenyesha abantu ibiri kubera muri groupe yawe batagombye kuba bari kuri site ishimw.com Mu gihe warangije gukora group yawe!