Guhindura urufunguzo
June 16, 2009 in Ibibazo, Tutorials by Janvier
Bijya bibaho ko twibagirwa ibintu mu buzima, ariko cyane kuri internet biroroshye kwibagirwa urufunguzo runaka kubera amasites menshi abantu basura. Kuri ishimwe.com na praisevoice.com ubu buri muntu ashobora gukoresha urufunguzo rumwe. Ariko se bigenda bite iyo wibagiwe urufunguzo rwawe? Ni gute washobora kuruhindura? Iyi nyandiko irabigusonanurira byose.
Impamvu zo guhindura urufunguzo.
Hari impamvu zinyuranye zituma umuntu ashaka kuba yahindura urufunguzo rwe. izangombwa nazo ni :
- Kwibagirwa
Birashoboka ko umuntu yibagirwa urufunguzo burundu bitewe n’impamvu zinyuranye. - Kurinda umwirondora.
Information zituranga kuri internet (personal info) nka usernames, email n’ibindi tugomba kubirinda neza. Kimwe mu bintu byiza bwo kurinda umwirondora kuri Internet (haba kuri ishimwe.com cyangwa se ahandi) ni uguhindura infunguzo dukoresha rimwe na rimwe. Ibi bituma n’abashobora kuba bakwiba bimwe mu biranga umuntu badashobora kugira icyo babimaza. - Administration ibisabye
Hari igihe biba ngombwa ko dusaba bamwe basura ishimwe.com ko bahindura urufunguzo kubera ko tuba tugirango tumenye neza rwose ko atari abantu bakoresha internet nabi (spammers). Ibi ntibibaho kenshi, ariko byabayeho kandi birashoboka no kuzongera kubaho. N’iyo bibaye ariko, biba ku bantu bamwe na bamwe gusa.
Guhindura urufunguzo rero kuri praiseVoice na ishimwe.com bikorwa mu ntambwe eshatu. Mbere yo guhindura urufungo ariko, ugomba kuba wibuka email wakoreshe wiyandikisha kuri ishimwe.com/praisevoice.com kuko iyo email niho tuzohereza ibyo ugomba gukora kugirango ushobore guhindura urufunguzo rwawe.
Banza ujye ku mwanya wo kwinjiriramo. Noneho urebe ahanditse “Wataye urufunguzo rwawe se?“. Impamvu ni uko mbere y’uko duhindura urufunguzo, ni ngombwa kumenya neza ko ari wowe koko wabisabye. Ibi ni uburyo bwo kurinda umwirondoro w’abasura ishimwe.com
Urahita ubona indi screen (écran) igusaba kwandika email yawe cyangwa se username yawe. Niwuzuza kimwe muri ibyo, system ihita ikoherereza email ugomba kubanza kwemeza ko ari wowe koko wabisabye. Mu gihe yaba ari undi muntu, ntaba ashobora guhindura urufunguzo kuko aba atagera muri email yawe. Aha na none, ni uburyo bwiza bwo kurinda umwirondora w’abasura ishimwe.com kandi ubu nibwo n’andi makompanyi manini akorera kuri Internet nka Paypal, msn, yahoo, n’andi akoresha. Noneho ukande ahanditse “Urufunguzo rushya“, noneho ujye kureba email yawe.
Mugihe warangije gusaba ko urufunguzo ruhindurwa, system ihita ikorereza email irimo link ugomba gukandaho kugirango ubone urufunguzo rushya. Ukande kuri link iri hasi muri iyo email.- Noneho nukanda iyo link, system ihita ikohereza urufunguzo rushya. Inama nziza ni uko mu gihe umaze kubona urufunguzo rushya kuri email, wakwinjira muri profile yawe noneho ukaruhindura ku kintu ushobora kuzibuka nta kibazo.
Mu kurangiza, twibukiranye ko urufunguzo rwawe rwa ishimwe.com ari narwo ukoresha kuri praisevoice.com Ni urufunguzo rushobora guhindurwa igihe cyose ubishakiye, ariko uburyo bwo kuruhindur a busaba ko tukoherereza email kugirango hatagira uwava aho aruhindura utabyemeye.
0 Comments