United States

Iyandikishe || Injira

Mwami ndifuza

Posted by Janvier M 9 Comments

Mwami numva nifuza kuba hafi yawe. No kuyoborwa nawe iminsi yo kubaho kwanjye. Sinkishaka iby’isi ukundi kuko nta kiza kibibamo, n’ibiryohera uyu mubiri utazahora. Numva nshaka kugendana nawe, Kristo Mwungeri utazimiza.

Aya niyo magambo mbasuhuje nyuma y’iminsi itari mike nsa n’uwabuze. Haba hari ibindi mpugiyemo ku buryo iyo mbonye akanya ko kuboneka kuri site mpita ngerageza kubagezaho izindi ndirimbo.
Iyi ndirimbo yaririmbwe na Fernand Havugimana ni indirimbo indyohera cyane kubera amagambo ayitangira.

1) Mwami numva nifuza kuba hafi yawe.

Maze iminsi nganira n’abakristo banyuranye, ugasanga imvugo irajya kuba imwe yo kuvuga ko “Imana isa n’iri kure”. Mu by’ukuri ariko, Imana siyo iri kure ahubwo imitima yacu niyo ijya kure yayo. Yakobo 4:8

2) Kuyoborwa nawe iminsi yo kubaho kwanjye.

Maze kubona ko mu buzima bwa Gikristo, abantu benshi cyane (nanjye byambayeho) bagera ahantu bagasa n’abashatse kwiyobora no kwirwanirira. Ntabwo nzi impamvu ibitera cyane, ariko maze kubona ko ugerageje kwiyobora wese, agera aho akagonga! Icyaba cyiza rero, ni ukwemerwa kuyoborwa n’Imana nk’uko uyu muririmbyi abivuga, atari kuri iki gihe cy’ubu gusa, ahubwo ubuzima bwacu bwose!

3)Sinkishaka iby’isi ukundi kuko nta cyiza kibibamo

Iby’isi ni iki ubundi ? Kuki abantu batabyumvikanaho?  Mu by’ukuri, kugirango dusobanukirwe neza, nabanza ngasubira mu magambo ya Yesu ubwo yagiraga ati “Ubwami bwanjye si ubwo mu isi” (Yohana 18:36). Arongera ati “ngiye kubategurira amazu ngo aho ndi namwe muzabeyo“(Yohana 14:2). Mu yandi magambo, ubwami bw’ijuru nibwo tugomba gukorera twe twizeye kuko niho duhamagarirwa kuba. Niyo mpamvu “iby’isi” ari ibyo byose bidashuje n’iby’umwami bwo mu ijuru . Ntabwo ari ibintu byashyizweho n’itorero runaka cyangwa akagroupe k’abantu.

4) Numva nshaka kugendana nawe, Kristo Mwungeri utazimiza

Nk’uko nabivuze kare, twahamagawe na Yesu gukora umurimo we. Niwe utuyobora kuko niwe uzi inzira y’aho tugana kuko yayiciyemo. Iyo ugiye mu rugendo tuvuga uva mu murenge ujya mu wundi, cyangwa se mu mujyi ujya mu wundi, aribwo bwa mbere, ni byiza kugendana n’uwanyuze iyo nzira mbere yawe. Iyo wihaye ibyo kwiyemera no kwigira kagarara ahanini urayoba. Mu nzira ya Gikristo ni kimwe. Akenshi turayoba, tukababarira mu nzira kubera ko twihaye kugenda nk’aho tujya mu isoko. Yesu niwe uzi inzira, niwe ushobora kutuyobora kuko niwe Mwungeri utazimiza.

Ni byinshi cyane navuga kubera ino ndirimbo ariko, reka mbareke gato namwe muryoherwe, ibindi namwe muragenda mubyiyumvira. Imana ibahe umugisha, n’abaririmbyi banyuranye kandi bakomeze uyu murimo bahawe!

Categories: Amakuru, Podcast

9 Responses so far.

  1. Avatar of christine christine says:

    imana imuhe umugisha mwinshi

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 0

  2. Uranyubatse kabisa Imana iguhe umugisha kandi ikomeze kukongerera mu bumenyi kuko urubaka benshi kandi ubaganisha ku gakiza k’Imana.Nibyo koko.

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 0

  3. diomede tuganeyezu says:

    komera ndabakunda

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 0

  4. Francoise says:

    indirimbo nziza Imana..Imana ibongerere

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  5. mugenzi says:

    Ndakunze ino ndirimbo rwose n amagambo mwatugejejeho. IMANA ibahe umugisha

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 0

  6. diomede tuganeyezu says:

    UKUGARUKA KWA YESU.
    ITANGIRIRO.
    Ibijyanye n’ Ukugaruka Kwa Yesu, ni ikintu kireba buri wese, tutitaye kugihe amaze akijijwe, niba umaze umwaka ukijijwe uhereye none ugomba kumva buri munsi ibyo kugaruka kwa Yesu ukamara uwo mwaka ndetse ugakomeza, niba umaze 5 cg 10, 15, …. Ugomba nawe kugenza utyo. Ibi biratwereka umumaro ukomeye, ibyo kugaruka Kwa Yesu bidufite haba kubizera ndetse no kubatizera.
    Yesu Kristo azaza ryari gutwara itorero rye? Ese birashoboka ko tumenya umunsi nyawo cg isaha, cg ukwezi, cg se nibura umwaka ibyo bizaberamwo? Biblia itubwirako nta numwe muri twe wabasha kumenya igihe Yesu azagarukira.
    Mube maso kuko mutazi umunsi cg isaha. Mt 25:13.
    Ariko kubyerekeye uriya munsi nta numwe uwuzi baba abamarayika bo mu ijuru, cg Umwana, keretse Data gusa. Mt 24:36
    Kubwibyo mube maso kuko mutazi umunsi sobuja azagarukiraho. Mt 24:42
    Kimwe mu biranga Biblia nuko ari igitabo kirimwo ubuhanuzi, binyuze muri ubwo buhanuzi, tubona ibimenyetso byinshi biduhamiriza ko turi abi ikinyejana cya nyuma muri ubu buzima twari tumenyereye mbere, yuko Yesu agaruka. Bwinshi muri ubwo buhanuzi bwamaze gusohora ubundi nabwo burimwo kugenda busohora umunsi ku munsi kugirango bitwereke ko ijambo ry’ Imana ari iry’ukuri.
    Ntabwo tuzi igihe Umwami Yesu Kristo azagarukira ariko twifashishije Ibimenyetso dushobora kwemeza tuti Umwami Yesu Kristo ageze kubicu(bugufi).
    Tugiye kurebera hamwe bumwe mu buhanuzi bwa Bibliya bwamaze gusohora, buduhamiriza ko turi mugihe cya nyuma kibanziriza ukuzamurwa kw’ itorero.
    1. UBUMENYI N’ UBUHANGA.
    “Nuko Daniyeli bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’ imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira”. Dn 12:4
    Subiza umutima inyuma wibuke uko sogokuruza cg sogokuru wawe yavutse, tekereza uburyo yakuze n’ uburyo yagiye atera imbere, nubishobora unamubaze niba yaragize amahirwe yo kuvukira muri maternite ifite ibikoresho babasha gushyiramwo agahinja kakivuka, kuburyo kadahura nibibazo cg se babasha gushyiramwo umwana wavutse adashyitse. Cg se nibura niba yaragize amahirwe yo kuvukira gusa kwa muganga? Umubaze niba mu bwana bwe hariho dushe nkizo tubona mubu, cg se niba hariho umuriro (energia),? Mubaze inshuro yambere yabonye TV?
    Biratanganje kuko ni imyaka mike ishize ibintu byose bitangiye gutera imbere kuburyo bwihuse cyane. Imodoka za otomatike, amapikipiki, indege, nibindi bihimbano byinshi. Umwana w’ umuntu byamufashe imyaka 6000 kugirango ahimbe pistolet (revolver), ariko bimutwara gusa imyaka 100 kugirango abashe kubaka ibibombe bya karaha butaka ndetse n’ intwaro za kirimbuzi(armas nucleares). Byamutwaye imyaka igera ku 6000 kugirango abashe guhimba TV preto branco, ariko akoresha gusa imyaka 50 kugirango ateze imbere ubwo bushakatsi bwe, abe amaze kugera kubikoresho bya electroniques tubasha kubona uyu munsi.
    Imyaka iri hagati yikinyejana cya 20 na 21 yerekana ugutera imbere k’ubumenyi kuburyo bukomeye cyane butigeze kubaho mu mateka yose y’ikiremwa muntu.
    Ikorana buhanga (technologie ) rifite umuvuduko mwinshi cyane, kuburyo ikigezweho none ejo kiba cyamaze kuba karahanyuze. Urugero umuntu aragura telefone ariyo ikomeye cyane mu zamaze gukorwa, ariko nyuma y’amezi make, haba hamaze gusohoka indi iteye imbere cyane kurusha ya yindi; computor yahimbwe mu myaka 30 ishize, ariko imaze kugera kurwego rwikorana buhanga rihanitse cyane umuntu adashobora gutekereza, kuburyo ubu hariho computor ingana nikiganza cy’ umuntu inabasha kwinjira mu mufuka w’imyambaro y’ umuntu.
    Nkuko ubuhanuzi bwa Daniel bubivuga, ubumenyi bwagombaga kwiyongera cyane, bikaba biduha igitekerezo cy’ umuvuduko w’imikurire muburyo bwo hejuru cyane (bukabije). Ibyo nibyo turimwo kubona muri iyi minsi yacu, cyane cyane murwego rwubuzima(saude), n’ ikorana buhanga. Tekereza kuri ibyo kuko ari ikimenyetso cy’ ibihe byanyuma.
    2. AMAKURU MU BURYO BWAKO KANYA( AO VIVO E EM TEMPO REAL).
    “Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure mu minsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira…. kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane nabo, ibaneshe ibice. Intumbi zabo zizarambarara munzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ariwo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’ umwuka ari naho umwami wabo yabambwe. Nuko abo mumoko, n’ imiryango, n’indimi, n’amahanga, bazamara iminsi itatu n’igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mumva”. Ibyah.11;3,7-9
    Wari bwahagarare ngo utekereze ko ubu muri aka kanya hari umuntu ushobora kuba arimwo kukubona no gukurikirana ibyo ukora byose kandi we yibereye mukindi gihugu? Ibyo ni ukuri kuruta uko twe tubasha kubitekereza.
    Ubu muri aka kanya amashusho yacu ashobora kuba arimwo kwerekanwa muwundi mujyi, mukindi gihugu, mubandi bantu b’ umuco n’ ururimi bitandukanye ni byacu. Ubu ushobora kuganira n’umuntu uri ku birometero ibihumbi n’ ibihumbi, ukaba ubasha kumubona ukabonabona ibyo arimo gukora, mukaganira nk’abantu begeranye. Amakampani akomeye akoresha ubwo buryo, mugukoresha amanama akomeye kubantu batari mumwanya umwe bakoresheje icyo bita video conferencia. Hari na za e-mail, chat, face book, …..
    Tariki ya 11/09/2001. Isi yose yarebye (ao vivo) ibyago byagwiriye America, aribyo bitero by’ ibyihebe ku mazu abiri maremare akomeye cyane abantu babashije kubona uburyo indege ya kabiri yaje ikagonga imwe mwayo mazu ndetse nukuntu yombi yateketeye.
    Mu byahishuwe 11 twabonye uko isi yose izareba ao vivo intumbi z’abahanuzi babiri b’ Imana, bazaba bapfiriye mu burasirazuba bwo hagati, mugihe cy’ iminsi itatu n’ igice. Ibi bishatse kuvugako bizafotorwa bikanatangazwa n’ abanyamakuru binyuze ku ma TV.na za internet bikmara iyo minsi twavuze haruguru, nkuko tujya tubona amakuru arimwo kuba ako kanya.
    Tekereza kuri ibyo, nabyo ni ikimenyetso kigaragaza iminsi yanyuma.

    3. UGUSHINGWA KW’ IGIHUGU CYA ISRAELI MU WI 1948.
    “Ninde wigeze kumva ibimeze bityo? Ninde wigeze kubona ibisa bityo? Mbese igihugu cyavuka umunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara Siyoni habyaye abana hakiramukwa.” Yes. 66:8
    Isezerano ryose rya kere ritubwira amateka y’abayuda(abisraeli), bakaba barakomotse kumuntu umwe witwa Abrahamu. Kuburyo butandukanye n’ubwayandi mahanga yabayeho agakomera ariko akaza kuzashiraho burundu, abayuda haba mubibi no mubyiza bakoraga ntabwo bashizeho nta nubwo bazigera bashiraho burundu. Uku kugumaho k’ububwoko biterwa nisezerano bwagiranye n’ Imana. Iryo sezerano niryo ryarinze imico n’imigenzo yabo , nubwo bagiye bahura nibitero,ndetse no kurenganywa. Mubihe byinsi mu mateka, ubwami, ubutware, n’ imyizerere byagerageje gutsembaho abayuda, ariko ntibyashobotse. Gusa kubera ko abayuda bishe isezerano ndetse bakigomeka ku Mana, baje kuzatakaza ubutaka bwabo(igihugu), biba ngombwa ko bazerera isi yose bashakisha aho babona umutekano, batakaza batyo uburenganziya bwo kugira igihugu kibitirirwa. Kugirango igihugu cyemerwe nuko kigomba kuba gifite agace k’ubutaka kigengaho, ariko abayuda bo bari baratakaje aya mahirwe.
    Ariko nubwo byari bimeze bityo Imana yabarinze m’uburyo bw’ igitangaza, uhereye mu kuva muri Egiputa bari mu maboko ya Mose kugeza kugeza vuba aha, ubwo igihugu cya Israel cyemerwaga murwego mpuza mahanga ku itariki ya 15/05/1948. Ibi ni nko kuzuka kwa Israeli izuwe nukuboko kw’ Imana nyuma yuko yari imaze igihe kirekire yarapfuye, binyuze mubitero byigaruriye ubutaka bwabo, bituma abayuda benshi bari baratataniye hirya no hino ku isi, hanze y’uburasirazuba bwo hagati bongera kwiyegeranya baba igihugu. Tekereza kuri ibyo urasanga nacyo ari ikimenyetso cy’ ibihe bya nyuma.
    4. GUTAHUKA KW’ ABAYUDA BATATANIYE KU ISI.
    “Kandi nzakoranya abasigaye b’ umukumbi wange mbakure mubihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mubiraro byabo bazabyara bororoke. Uwiteka aravuga ati dore iminsi izaza, ntibazasubira kurahira bati ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisraeli mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bati ndahiye Uwiteka uhoraho wazamuye urubyaro rw’ inzu ya Israeli, akaruzana arukuye mu gihugu cy’ ikaskazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanirije nabo bazatura mugihugu cyabo bwite”. Yer 23:3,7-8
    “Nuko nzabavana mu mumahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mugihugu cyanyu bwite…. muzibera mu gihugu nahaye ba sogukuruza ”. Ezek.36:24, 28 a.
    Ubuhanuzi buvuga ibyo gutatana no kurenganywa kw’ abayuda bwarasohoye, ubuvuga ibyo kugaruka kwabo mugihugu cyabo nabwo burimmwo kugenda busohora. Ubu politike reta ya Israeli ifite ni ugufasha abayuda bakiri hanze ya Israeli, bifuza kugaruka mu gihugu cyabo cyagakondo. Reta ibasezaranya kubaha amazu yo kubamwo, kubarihira amashuri, no kubaha ibindi bikenewe byose kugirango babashe kugaruka, bityo nayo ngo ibashe kwiyubaka kuburyo buhamye ifite ibantu benshi ndetse inubahwe nibindi bihugu. Tekereza kuri iyo politike urasanga nacyo ari ikimenyetso cy’ iminsi ya nyuma.
    5. UKWIYONGERA KW’ IMYIZERERE Y’ INZADUKA, UBUYOBE N’ABAHUNUZI B’IBINYOMA.
    “Yesu arabasubiza ati mwirinde hatagira umuntu ubayobya kuko benshi bazaza biyita izina ryange bati nijye Kristo, bazayobya benshi….. icyo gihe umuntu nababwira ati dore Kristo ari hano, n’ undi ati ari hano, ntimuzabyemere. Kuko abiyita Kristo n’ abahanuzi b’ ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ ibitangaza, kugirango babona uko bayobya n’ intore niba bishoboka”. Mt.24:4,5,23,24.
    Tubayeho mu minsi aho amadini menshi y’inzaduka arimwo kurushaho kwiyongera, aya akaba ari icyago nyacyo kuri iyi si. Buri mwaka haduka imyizerere y’ ubuyobe, ibitekerezo bijyanye n’ibimebereho, iyobokamana rihabanya nukuri, bikaba birimwo kuzanwa n’ abahanuzi bibinyoma, babeshya abantu ko babayoboye inzira yo kujya ku Mana. Yesu Kristo ubwiwe yigishije ko ariwe nzira ukuri n’ ubugingo. Ko nta numwe ubasha kugera ku Mana atari Yesu ahamugejeje. Yoh. 14:6. Izina Kristo risobanura Mesiya cg se Uwatumwe n’Imana kugirango ayobore abantu bagarukire Data.
    Bibliya itubwirako hamaze kwaduka abantu batavuga gusa ko ari Yesu ahubwo ko ari Kristo. Muburyo bwo kwitangaza ko bafite ubushobozi bwo kugeza abantu ku MANA, babwiriza ubundi butumwa bukura abantu ku Mana bakiyita ko ari aba Kristo. Tekereza kuri ibyo nacyo ni ikimenyetso cy’ iminsi yanyuma.
    6. INTAMBARA, INZARA, IBYOREZO, UGUHINDUKA KW’IBIHE.
    Kuva mu isezerano rya Kera intambara zahozeho mu isi, gusa zagiye zibaho zikanarangira. Ariko mu myaka 30 ishize kuri iyi si hadutse intambara zitigeze zibaho mu mateka muri izo twavugamo nk’ intambara ya: Vietnam, guerra fria, mu Kigobe, Irani na Iraque, Iraque, Afganistani, intambara hagati y’ Abarabu n’ Abayahudi muburasira zuba bwo hagati, ugusenyuka kwa Reta zunze ubumwe z’Abasovite, intambara hagati ya Serbia na Croitia, z’ amako muri africa nko: mu Rwanda, mu Burundi, Congo, Angola, Liberia, Sierra leone, Nigeria,….. ibibazo hagati y’ Ubushinwa na Tibet, intambara yo muri Bosnia, intambara yo muri Haiti, nizindi nyinshi umuntu atabasha kurondora. Aha ntituvuze impuha z’ intambara muri: Venezuela, Irani, Koreya ya ruguru ……. ibigaragara uyu munsi nuko iyo igihugu gishotoye ikindi hogato biba bihagije ko ibindi bitangira kwitegira intambara y’ isi yose.
    Usibye impfu ziterwa n’ intambara, indi ngaruka ni iyi nzara, uruhande rutsinzwe ruhura nayo muburyo buhangayikishije kandi bogoye gutekereza.
    Inzara kandi ishobora guterwa na pilitike y’ ubukungu, iha akato abantu bamwe cg se ibihugu bimwe na bimwe. Urugero ntiturusanga kure uhereye hano muri africa; hari abantu barushwa na matungo kurya neza. Ubu inzara ni ikibabazo cyugarije isi yose.
    Ntitwakwibagirwa indwara z’ ibyorezo isi irimwo guhura nabyo muri iyi minsi. Buri munsi haduka Virusi zitazwi, na bacteria nshya, kuburyo bigoye abahanga bo mubuvuzi kuzirwanya tutirengagije indwara zirimwo zihitana abantu bituma ubu isi ibuze icyo yakora. Ibigaragara nuko umwana w’ umuntu ntabushobozi afite imbere y’ ibyo byorezo. Nubwo ubuganga ndetse n’ ikorana buhanga byateye Imbere, arko urabona umuntu atazigera atsinda burundu aka kaga aha twavuga nka sida, cancer, gripe y’ inyoni, gripe y’ ingurube, Ebora……
    Muburyo ubu nubu muri Bibliya tubonako Imana yagiye ikoresha ibihe by’isi kugirango igarure abantu babaga bayivuyeho bityo ikagira icyo yigisha imitima yabo. Ubu ni uburyo bwo gukangura umuntu. Imana ishoba kuganaira n’ umuntu ibinyujije mu mutingito, mu muuraba wo munyanja, munkuba, mu mirabyo, muburyo ubwo aribwo bwose. Muri iyi myaka yanyuma twabonye ukuntu ibi byorezo byiyongereye ku isi: Tsunami, furacoes, ukuruka kw’ibirunga, ukwiyongera kw’amazi y’inyanja, imyuzure, imitingito, birashoboka ko ari uburyo Imana irimwo gukoresha kugirango ikangure ikiremwa muntu bigaragara ko gisinziriye, kikaba n’ impumyi mu buryo bw’ umwuka. Tekereza kuri ibyo urasanga nacyo ari ikimenyetso cy’iminsi ya nyuma.
    7. IMINSI ISA NIYO MUGIHE CYA NOWA.
    “Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’ umwana w’ umuntu niko kuzaba, kuko nkuko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza kumunsi Nowa yijiriye munkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Niko no kuza k’ Umwana w’ Umuntu kuzaba”. Mt 24:37-39
    Abantu bo mugihe cya Nowa bari bafite imitima igoswe n’ ikibi; bakoraga ibidahuye n’ibyo Imana yagenye bahindura uburyo mpuza bitsina, ibyigomeke mumiryango, ndetse nibindi bibi byinshi. Imana ikoresheje umwuzure ihitamwo kubakura mu isi yari yamaze guhumanywa. Kuko abantu batashakaga kumva imbuzi z’ Imana, basetse Nowa, baramukoba. Ariko mu gihe batari biteze , umwuzure ubageraho ubarimbura bose, Imana irokora gusa umukiranutsi wayo Nowa.
    Muri iyi minsi yacu ntatandukaniro nicyo gihe rihari. Icyahindutse gusa ni igihe cy’ amateka. Turabona ukuntu abantu baseka bakanagaya ubutumwa bwiza, turabona ukuntu isi ihumanije abantu ikabetegeka gukora ibyangwa mu maso y’ Imana, turabona ubuhakanyi, n’ukutizera imbuzi duhabwa n’ Imana. Uburyo noneho Imana yateguye bwo gukizamwo abakiranutsi ni ukuzamurwa kw’ itorero. Kuko ubwayo yirirahiye ivuga ko itazongera kurimbuza isi umwuzure. Ugukizwa akaga kw’itoreo binyuze mukuzamurwa kwaryo, birasa nuburyo Imana yakijije abakiranutsi ikoresheje Umwuzure mu gihe cya Nowa. Tekerrezza kuri ibyo urasanga nacyo ari ikimmenyetso cy’ uko turi mu munsi yanyuma.

    8. KWIMURA IMANA.
    “Nibwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane. N’ abahanuzi benshii b’ ibinyoma bazaduka. Maze kuko ubugome buzagwira, urukondo rwa benshi ruzakonja”. Mt 24:10-12
    “Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimura Imana kutabanje kubaho”. 2 Tes 2:3.
    Ukwimura Imana guhurije hamwe ijambo ryo kwitandukanya, kandi imnsi yanyuma izarangwa no kwitandukanya haba kubakristo. Ndetse no kubatizera. Usibye uguhunga Imana k’umuntu, uwo muntu nawe ubwe azitandukanya na mugenziwe. Ibi turimwo tubibonea mubibazo biriho hirya no hino kwisi, tutagiye kure ndetse urugero rwa hafi ni urwo Genocide mu rwanda aho abantu bihindukana bagatangira kwicana ari ntacyo bapfa. Ibyaha birarushaho kugenda byiyongera cyane, kandi urukundo hagati yabantu n’abandi rurarushaho kubura. Ubu umuntu yishimira ko yabaho wenyine naho abandi bose bapfa ntacyo bimbwiye. Umuntu ararya ibindi akabimena kandi azi neza ko umuturanyi yababuraye. Kandi ibi biboneka mungeri zose zabantu abizera n’abatizera: muri leta, mumiryango, mumatorero, ibi rero bituma umuntu arushaho gutura kure y’ Umuremyi we, umuntu agatakaza agaciro ke, imico ikarushaho kwangirika. Bigatuma ukwizera guhunga.
    UmwamiYesu Kristo yarabiteguye, arabiihishura kandi ubu agomba gusohoza ibyo yavuze byose.
    UKUGARUKA KWA YESU KRISTO.
    Kuri twe abakristo, igihe kizaza tugitegererezanije ibyiringiro; icyo gihe ni ukugaruka kwa Kristo azanywe n’ibintu bibiri:
    1). Azaba aje kuzamura itorero (abakijijwe) aha harimwo abapfiriye muri Kristo ndetse nabazaba bakiriho ariko bizeya Umwami Yesu Kristo, kandi biteguye bari maso bategereje ukugaruka kwe.
    2). Kwigaragaza ari mubwiza bwe, aherekejwe n’abamarayika ndetse n’abera bazaba bazamuwe.
    Ntanumwe uzi umunsi cg isaha ibi bizaberaho icyo tuzi nuko bitazatinda ibimenyetso biragaragazako ugucungurwa kw’abana b’Imana kwegereje. “Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora” Lc 21:28.
    I. UKUZAMURWA KW’ITORERO.
    Mumasezerano Umwami Yesu Kristo yataanze harimwo niryo kuzamurwa kwitorero. Yaravuze ati “kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwange, ngo aho ndi namwe muzabeyo” Yoh. 14:3
    a). Uko ibyanditswe byera biduhamiriza:
    intumwa Paulo munyandiko ze yibanze cyane kuuzammurwa kw’itorero. Iki kintu yakibanzeho cyane murwandiko yandikiye abatesalonike aho dusoma amagambo akurikira. “kuko umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya malayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muriwe nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe nabo, tuzamuwe mubicu gusanganira Umwami mukirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 1Ts 4:16-17.
    Nkuko twabibonye ukuzamurwa kw’itorero guktegerejwe uhereye none, igihe icyo aricyo cyose.
    Intumwa Petero yaravuze ati uwo munsi uzaza nk’umujura. 2Pt 3:10. Nibyiza ko tugenzura neza mubyanditswe; Kristo ubwo azaza gutwara itorero ntabwo azba ari wenyine kandi ntabwo azagera ku isi ahubwo azahagarara mukirere,hanyuma itorero rize rihamusanganirire. Abakijijwe gusa nibo bazamusanaganira kugirango abinjize mu ijuru.
    Kubijyanye n’umuzuko w’abapfiriye muri Kristo, no guhindurwa kw’abakiranutsibazaba bakiriho icyo gihe, Paulo yaravuze ati “ Dore mbamenere ibanga ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa mukanya gato, ndetse mukanya nk’ako guhumbya, ubwo umpanda izavuga koko,abajpfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe.” 1Knto 15:52-53
    Umubiri ubora uzasimbuzwa udushobora kubora. Igipfa kizasimbuzwa ikitabasha gupfa. Imipaka yakimuntu izakurwaho isimbuzwe ubugingo bw’iteka ryose buri muri Kristo, kuko we ariwe bugingo.
    b). Ibintu byingenzi bizaranga ukuzamurwa kw’itorero.
    Hari ibintu bibiri bizagaragaza iki gikorwa cyo kuzamurwa kw’itorero
    1. Imbaraga za Kristo zitagira imipaka zizakuraho imipaka y’ubuzima bwa kimuntu. Umuntu ahabwe ubugingo buhoraho. Kandi azaba atakiri mu isi, ahubwo azaba ari mu ijuru. Kubwibyo azatsinda urupfu azahabwa ubugingo bw’abantu bo mu ijuru. Nibyo intumwa Yohana yashatse kuvuga ubwo yandikaga ati “tuzasa nawe” 1 Yoh3:2
    2. Iakabiri kizaba kiri mukuzamurwa kw’itorero; ni ukuzura (ugusohora) kwikifuzo cya Yesu Kristo cyo kubana n’abo yacunguye vuba bishoboka. Ibi nibyo yagaragaje ubwo yasengaga isengesho rya gishumba agira ati “Data, abo wampaya nadashaka ko aho ndi ndi nabo bahabana nange ngo babone Ubwiza bwange wampaye, kuko wankunze isi itararemwa” Yoh.17:24 mubicu byo mu ijuru Kristo hamwe n’itorero bazabana akaramata kuburyo batazongera gutandukana ukundi.
    II. URUKIKO RWA KRISTO.
    Nyuma gato yo kuzamurwa kw’itorero , mu isi hazaba hari igihe cyakaga gakomeye. Kizaba ari igihe cy’imibabaro ikomeye ku isi, izaba ituwe n’abapagani b’abanyamahanga(batari abisraheri). Kandi kizaba ari igihe cyo kwangwa no kurwanywa kw’igihugu cya Isreheri.
    Muri ikigihe abakristo bazaba bazamuwe, bazicara imbere y’intebe y’imanza ya Kristo. Bakigera mu ijuru hazaba umunsi mukuru ukomeye cyane Bibliya yita UBUKWE BW’UMWANA W’INTAMA .
    A). Urukiko rwa Kristo (intebe y’imanza) .
    Intumwa Paulo yaranditse ati “ Kuko twese dukwiriye kugaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugirango umunru wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri ari ibyiza cg ibibi”
    Mbere yuko tugera imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, tubona Kristo ubwe, yicaye kuntebe ye y’Ubwami n’Ubwiza, arimwo kugororera abakiranutse, bitewe nibyo buri mukristo yakoze k’ubw’ubwami bw’Imana mugihe cy’ubuzima bwe. Uru rubanza ntabwo ruzaba ari urwo kwerekana abakijijwe n’abadakijijwe; imbere yiyo ntebe hazaca gusa abakijijwe. Niyo mpamvu nyine bizabera mu ijuru, ahazagerwa gusa n’abakijijwe, buhagiwe amaraso y’umwana w’intama w’Imana. Imirimo yuru rukiko yanditse muri Mt 20:8 “Bugorobye nyiri uruzabibu abwira igisonga cye ati ‘hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire kubanyuma ugeze kubambere.’ ”
    Imbere y’intebe y’imanza ya Kristo ntihazagaragazwa gusa imirimo y’abakristo, ahubwo hazanagaragazwa isoko yatumye ukora iyo mirimo. Reba icyo intumwa Paulo yanditse mu 1KorntReba icyo intumwa Paulo yanditse mu 1Kornt 3:11-15. “ Kuko ntarundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, arirwo Yesu Kristo. Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri, umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi niwo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba kandi ariwo uzagerageza umurimo w’umuntu wese. Umurimo w’umuntu uwo yubatse kurufatiro nugumaho azahabwa ingororano, ariko umurimo w’umuntu nushya azabura inyungu, nyamara ubwe azakizwa ariko nkukuwe mumuriro”
    Ikintu gikomeye kizagaragara imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, si uko abakristo bazaba barakiranutse kuburyo bibahwanirizwa no guhabwa ingororano, ahubwo hazagaragara ugukiranuka n’ubuntu, n’ubugwaneza bw’umwami Yesu Kristo uzaba ubagejeje mu ijuru.
    III. UBUKWE BW’UMWANA W’UNTAMA.
    Nyuma y’urubanza, itorero ryakiranutse, rizahabwa ikaze ryo kwinjira mu birori by’ubukwe bw’umwana w’intama. Kristo n’itorero bazaba bahanzwe amaso n’ibiremwa byose byo mu ijuru. Noneho hazuzura igice cya rya sengesho rya gishumba Yesu Kristo yasenze, riri muri Yoh. 17:24 rigira riti “ Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi nabo bahabana na njye, ngo babone ubwiza wampaye, kuko wankunze isi itararemwa”
    Muri ubwo bukwe, itorero rizaba rigaragara ryose; uhereye ku bera bo mu isezerano rya kera ndetse n’abo mu isezerano rushya. Uhereye kuri Aberi. Abakijijwe bo mumpande enye z’isi bazafata ibyicaro kuri ayo meza. Mt 8:18 ikingenzi kurushaho nuko Kristo ubwe ariwe uzahereza abo yaguze amaraso.
    IV. KUBONEKA KWA KRISTO AJE MUBWIZA BWE.
    Biblia ntabwo ivuga gusa kukuzamurwa kwitorero, gusanganira umwami mukirere(1tess. 4:17) ahubwo yemezako kristo ubwe azagaruka kwisi nyuma yakaga gakomeye akazaba aherekejwe n’abera ndetse n’ abamarayika Kristo yaagiye avuga cyane kuri uku kugaruka kwe, avuga icyo gusobanura kubakijijwe no ku isi muri rusange.
    ICYO IBAYAANDITSWE BIDUHAMIRIZA.
    Mubyakozwe n’intumwa 1:11 ubwo Kristo yazamurwagamu ijuru, imbere y’abaigishwa be habonetse abagabo 2 bamabaya ibyererana barababwira bahti uyu Yesu ubakuwemwo akaba azamuwe mu ijuru uko mumubnonye agenda niko azagaruka.
    Mubahanuzi bagiye bavuga ibyo kugaruka kwa Kristo babiri babitinzeho cyane kandi babyanditse kuburyo bwuzuye. Abo ni Yesaya na Daniel. Mugitabo cy’umuhanuzi Yesaya harimwo igice cyose kivuga ibyo kugaruka kwa Yesu Kristo aje mu bwiza no mucyubahiro. Daniel nawe nuko yahishuriwe byinshi kubijyanye nuko kugaruka. Urugero: Dn 7:13-14 “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu, aziye kubicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe, asanga wa Mukuru nyiribihe byose, bamumugeza imbere. Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro nubwami, kugirango abantu b’amako yose n’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira; kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.”
    Yesu nawe ubwe yaravuze ati “Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’ umwana w’ umuntu niko kuzaba, kuko nkuko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza kumunsi Nowa yijiriye munkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Niko no kuza k’ Umwana w’ Umuntu kuzaba”. Mt 24:37-39.
    Intumwa Petero nawe yabyanditseho ati “ Ariko umunsi w’umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho, hakaba n’umuriri ukomeye, maze ib’ishingiro,ibyo byose biremeshwa,bikayengeshwa no ushya cyane, isi n’imirimo iyirimwo bigashirira”
    Ukugaruka kwa Kristo aje mubwiza bwe kuzaba gusobanura ubintu bibiri:
    Icyambere nuko Kristo azihishurira abisraheri ko ariwe Mesiya wasezeranijwe, kandi icyo gihe azakiza Israeli ayikure mumaboko y’amahanga azaba yahagurukiye kuyitsembaho burundu, ayobowe na anti Kristo.
    Icakabirai nuko azaba aje guhishurira isi, itorero yahoze isuzugura, ariko ubu rizaba ryambitswe ubwiza.
    Kuri uriya munsi Israeli izaba ihanze amaso kuri Kristo uwo bacumise(bishe), kandi bazamuborogera nkuko umuhanuzi Zakariya yabihanuye Zk.12:10 “ Kandi nzasuka kunzu ya Dawudi no kubaturage b’ i Yelusalemu umutima w’imbabazi nuwo kwinginga; bazitegereza njyewe uwo bacumise; bazmuborogera nkuko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nkuko agirira umwana we w’imfura ishavu.”
    Muri icyo gihe abakiranirwa bo muyandi mahanga bazarira batakire imisozi bihebye “babwira imisozi n’ibitare bati nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri ya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama;kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye, kandi ninde ubasha guhagarara adatsinzwe?” Ibyah 6:16-17. uyu niwo witwa umunsi w’uburakari (umujinya) bw’umwana w’Intama.
    KRISTO AZABA AHANZWE AMASO

    Igikorwa cyo kugaruka kwa Kristo sicyo ubwacyo kizaba gihanzwe amaso, ahubwo amaso yose azaba ahanzwe kuri Kristo. Zakariya yaravuze ngo Abayuda bose kuri uwo munsi bazamuborogera, atari uko basuguye ubutumwa bw’Abahanuzi cg ubw’Abamarayika ahubwo kuko banze, kandi babambye Kristo uwuzaba amaze guhishurwa nkumukiza wabo. Zk 12:10.
    Kuri uyu munsi imfatiro z’ingoma, ubwami, n’ubutware bwose bwo ku isi bizasenyukira(bizahindira imishyitsi ) imbere ya Kristo, uwo Imana Data izaba yahaye ubutware bwo gucira urubanza isi yose. Jicyo gihe Israeli izakizwa n’Umwami Yesu intwaro za anti Kristo kuburyo bw’igitangaza. Kristo azakoresha ijambo riva mu kanwa ke, rizaba rinmeze nkinkota, naryo rizatsembaho abanzi be. Ibyah.19:21 “abasigaye bicishwa inkota ivuye mukanwa k’Uhetswe na ya farashi. Ibisiga byose bihaga intumbi zabo”.
    4. INGOMA YA KRISTO Y’IMYAKA IGIHUMBI.
    Ukuboneka kwa Kristo aje mubwiza bwe kuzabohora Abisraheri kubakize ukurimbura kuzaba kwateguwe na anti Kristo hanyuma gufunge Satani, hashingwe ingoma ya Kristo y’imyaka 1000 hano ku isi.
    Mubanditsi benshi b’Ibyanditswe byera banditse kuri iyi ngoma y’amahoro y’imyaka 1000 izashinga ku isi turareba amagambo y’umuhanuzi Yesaya kumurongo wa 18-22 w’ibice 65. “ Ahubwo nimunezerwemujye mwishimira ibyo ndema; kuko ndema i Yelusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero. Nzanezererwa i Yelusalemu, nishimire abantu banjye; kandi ijwi ryo kurira n’imiborogo ntirizahumvikana ukundi. Ntihazongera kubamwo umwana umaze iminsi mike, cg umusaza udashyikije imyaka ye; kuko umwana azapfa amaze imyika ijan, ariko umunyabyaha azavumwa apfe amaze imyaka ijana. Bazubaka amazu bayabemwo; kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.”
    Icyo gihe ntarwango hagati yabantu n’abandi bizongera kubaho. Amajyambere n’ubumenyi bizaba byageze ku iherezo. Imipaka hagti y’ibihugu n’ibindi ntizaba igifite agaciro, amazu ntazaba ari ngobwa ko afungishwa ingufuri, indwara z’ibyorezo nka kanseri, ibibembe, sida. Ntabwo zizagira abo zihitana nkuko bimeze ubu. Urupfu ntiruzatwara abakiri bato, abantu bazajya barama. Amahanga ntabwo azakenera kwirindisha anbasirikare bafite ibitwaro bikomeye, barinze imipaka y’ibihugu kuko “Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi inkota zabo bazazicuramwo amasuka n’amacumu bazayacuramwo impabuzo, ntashyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.” Yes.2:4
    Amahoro azaba ari ku isi muri icyo gihe ntabwo azaba aterwa nuko Satani azaba yafunzwe, ahubwo azaterwa nuko Kristo ubwe Umwami w’amahoro (Yes.9:6), ariwe uzaba ari umutware mukuru ku isi muri icyo gihe cy’imyaka 1000.
    Icyicaro gikuru cy’ingoma ya Kristo kizaba kiri i Yelusalemu. Uyu murwa wamwanze ukamwihakana, ukamucira urubanza, ukamubamba, ubu noneho uzamubona ari mubwiza n’icyubahiro cye. Umuhanuzi Yesaya yongeye kwandika ati “ Muminsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, kandi amahanga yose azawushikira. Amahanga menshi azahaguruka avuge ati ‘nimuze tuzamuke tujye kumusozi w’Uwiteka, kunzu y’Imana ya Yakobo kugirango ituyobore inzira zayo tuzigenderemwo’ kuko i Siyoni hazava amategeko, i Yelusalemu hagaturuka ijambo ry’Uwiteka.”
    5. URUBANZA RW’INTEBA NINI YERA.
    Ku iherezo ry’ingoma y’imyaka 1000 ya Kristo, Satani azarekurwa vuba vuba, nawe azashuka amaanga azaba atuye isi. Icyo gihe abatere guhaguruka ngo barwanye ingoma ya Kristo n’Ubutware bwe. Ibyah.20:7-10 “Iyo myaka 1000nishira, Satani azabohorwa, ave aho yari abohewe. Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi kugirango ayakoranirize intambara; umubare wabo nink’umusenyi wo ku nyanja. Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y’ingabo z’abera n’umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuu ubatwike. Kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri yanyanja yaka umuriro n’amazuku, irimwo ya nyamaswa na wa muhanuzi w’ibinyoma. Bazababazwa kuimanywa na nijoro iteka ryose.”
    Iki gikorwa kizatuma Kristo afungura umunyururu (gereza) w’iteka mu nyanja yaka umuriro. Noneho hazabaho urubanza imbere y’Intebe Yera y’Imana, rwanditswe mu Ibyah.20:11-15 “Mbona intebe y’ubwami nini yera, mbona n’Iyiyicayeho;isi n’ijuru bihunga mu maso hayo,ahabyo ntihaba hakiboneka. Mbona abapfuye abakomeye n’aboroheje, bahagaze imbere y’iyo ntebe; nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, nicyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze. Inyanja igarura abapfuye bo muriyo, urupfu n’ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze. Urupfu n’ikuzimu bijugunywa muri yanyanja yaka umuririro. Iyo nyanja niyo rupfu rwa kabiri. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.”
    KRISTO UMUCAMANZAW’UKURI.
    Paulo ari muri atenaya yavuze kubushobozi bwa Kristo bwo gucira isiurubanza agira ati “kuko yashyizeho umunsi wo guciraho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye” Ibyak.17:31.
    MUGIHE CYURU RUBANZA KRISTO niwe uzaba ahanzwe amaso, kuko azaba agiye gucira isi urubanza rwo gukiranuka no kutabera. Ntibazaba bakimufata nkawa Kristo wambaye inyama, kandi ufite intege nke, uciye bugufi, ugambanirwa, ucirwa urubanza, akabambwan’abanyabyaha. Ubu azaba yicaye kungoma y’icyubahiro n’ibutware, ibintu byose byashyizwe munsi y’ibirernge bye. Iminwa yose izacecekera imbere ye, amatwi yose azabangurirwa kumwumva aca iteka ry’ukuri kandi ryanyuma. Babera bakijijwe twavuze mbere, bazaba barazamuwe bakurwa mu isi, bazaba bahari atari ukugirango bacirwe urubanza kuko “Nuko rero abari muri Kristo Yesu ntateka bazacirwaho” Rm8:1. Bazaba bahari ariko nkindiorerezi. Haacirwa urubanza abatarigeze bavuka ubwa kabiri.
    Uru rubanza ruzerekana mu rwego rwo hejuru cyane Ubwiza n’Ubutware bwa Krist, we ufite iherezo rya byose mukuboko kwe. Ntamuntu uzabasha kumuha ruswa, kuko azcira isi urubanza rw’ukuri. Ibyak.17:31. narangiza guca urubanza azaba ashohoje igikorwa cyo gucungura umuntu cyateguwe (cyatangiye) mbere yuko imfatiro z’isi zishingwa.
    Icyo gihe hazashora amagambo Paulo yavuze “Kuko handitswe ngo “ yamuhaye yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y’ibirenge bye” Ariko ubwo ivuga iti ‘ahawe gutwara byose biragaragara yuko iyamuhaye gutwara byose itabibariwemwo. Nuko byose nibamara kumwegurirwa nibwo n’Umwana w’Imana ubwe aziyegurira Iyamweguriye byose, kugirango Imana ibe byose kuri bose.” 1korint.15:27-28.
    Ubu Kristo n’itorero badasigana bazinjira mubugingo bw’iteka bwabiteguriwe, hazaba ijuru rishya n’isi nshya ahazatura ugukiranuka kw’Imana.
    Ijuru rishya n’isi nshya Imana iri byose kuri byose.

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0


  • RSS
  • Delicious
  • Digg
  • Facebook
  • Twitter
  • Linkedin
  • Youtube