Podcast: Play in new window | Download
Nongeye kubasuhuza abakunzi ba ishimwe.com mwese. Nk’uko nakunze kugenda mbivuga mu nkuru zinyuranye n’ibitekerezo hano kuri ishimwe.com , hari indirimbo nkunda cyane ku buryo zidapfa kuri jye uko byagenda kose. Imwe muri zo ni indirimbo “Je connais le créateur” (Nzi Umuremyi) y’umuririmbyi Chris Christensen akaba yarayihanze afatanije na mugenzi we Thierry Ostrini, aho hari muri 1991. Iyi ndirimbo ariko yaje kuza kuri album ya Exo Eclat yasohotse muri 2004. Icyo nyikundira cyane ni amagambo yayo kuko turi hano ku isi, ariko hari uwahadushyize. Turwana na byinshi, ariko hari uwatuneshereje!!
Ncishirije (ubwo uwagira icyo anenga yambwira kubera ko ubusemuzi si ndi umuhanga cyane) iragira it:
Je connais le créateur du monde,
Nzi Umuremyi w’isi
Ses merveilles et ses bienfaits m’inondent.
Ibitangaza bye n’ibyiza akora biransaba
Celui qui sait compter les étoiles
Ashobora kubara inyenyeri
Sait aussi se pencher sur mes pas,
Akemera no kugendana nanjye
Sait aussi se pencher sur mes pas.
Akemera no kugendana nanjye.
Je connais le Rédempteur du monde,
Nzi Umukiza w’isi
Sa douceur et son amour abondent.
Ubugwaneza n’Urukundo bye birasaba
Celui qui se charge de nos peines
Yikorera imitwaro yacu
Sait aussi nous partager sa joie,
Akaduha n’umunezero we
Sait aussi nous partager sa joie.
Akaduha n’umunezero we.
Je connais aussi l’esprit du monde,
Nzi kandi iby’umwuka wo mu isi
Celui qui détruit ce que Dieu sonde.
ushaka gusenya ibyo Imana yashinze
Mais devant sa force je tiens ferme,
Ariko imbere yawo mpagaragara nshikamye
Car je sais qu’il a perdu déjà,
kuko nziko warangije gutsindwa, HALLELUIAAAA
Jésus-Christ a triomphé pour moi !
Yesu yaraneshereje!
Muryoherwe namwe!








J’adore cette chanson. Je ne comprends pas Kinyarwanda mais j’apprecie l’effort des créateurs de ce site. Que Dieu vous bénisse. Imana ni nziza!
Like or Dislike:
1
0
Imana ni nziza rwose! Merci pour les encouragements Mr. Ambroise!
Like or Dislike:
1
0
AMEN ,UKO NUKURI RWOSE KWIJAMBO RY,uWITEKA Imana yacu.
Like or Dislike:
1
0
Nkunda,ino ndirimbo cyane. Imana.ubahe umugisha mwinshi cyane.
Like or Dislike:
1
0