Umwami Yesu

July 22, 2010 in Amakuru, Podcast by Janvier M

Dukunze kuvuga ko Yesu ari umwami wacu ndetse no kumwamamaza cyane. Ikibabaje ariko ni uko uko iminsi ishira ariko mbona ko turushaho gusa n’abibagirwa by’ukuri icyo Kristo yadukoreye. Twibagirwa ko yaje mu isi ngo adukize ibyaha byacu byari byaradutandukanije n’Imana. Ntabwo yaje mu isi  kuduha ubutunzi bwo mu isi dore ko wagirango nibwo butumwa busigayeho gusa! Ngo “Imana izaduha imigisha, ubutunzi”,… Nibyo koko turi mu isi kandi hari ibintu dukenera nk’amazu, amamodoka, amashuri, n’ibindi bijyanye n’ubuzima busanzwe. Ariko niba usenga Imana kubera ibyo warangije guta inzira kuko wagombye gusenga kubera ko Imana ntabwo ari  banque/bank. Dusenge ngo twibuke ko Yesu yabambiwe ibyaha byacu. Ko yatewe amacumu ngo tubone ubugingo. Naho iby’ubutunzi bwo mu isi, umuntu abwirukaho akaruha, akamara ubuzima bwe bwose abugendaho ariko  yajya kugenda agasubira mu nda y’isi uko yaje, yikoreye imirimo ye gusa. Yaba myiza cyangwa mibi!