Dutangiye umwaka neza!
January 8, 2010 in Amakuru by Janvier M
Nongeye gufata akanya ko kubasuhuza mwe mwese mukunda ishimwe.com na PraiseVoice.com ndetse namwe mwese musura ino site! Umwaka wa 2010 utangira, numvaga ko hari byinshi byiza biri imbere kandi bidutegereje kandi sinibeshye!
Chorale Ukuboko kw’iburyo yo mu Gatenga ibaye iya mbere ifungura Umwaka mu kutwoherereza indirimbo zabo kugirango zifashe abantu bose basura ino site ndetse na PraiseVoice.com . N’ubwo ntari bujye mu mateka ya chorale Ukuboko kw’iburyo cyane kuko bafite site internet yabo mushobora kubasuraho mugasobanukirwa byinshi, ariko ni imwe mu machorales yakuze ivuye muri chorale z’abana. Mushobora kandi kureba profile yabo kri ishimwe.com.
Mu minsi mike tuzaba twashyize izi ndirimbo kuri ishimwe.com na PraiseVoice.
Yesu ahe umugisha utagabanije iyi choir pe.
Like or Dislike:
1
1
Mu kanya ngiye gushyiraho indirimbo yabo ya mbere!
Well-loved. Like or Dislike:
7
0
Bakunzi ba Ishimwe.com natwe nubwo iyi ndirimbo ari iyacu, rwose ihora itubera nshyashya. Nubwo amakuba n’ibyago ari byinshi kuri twebwe abizera, ariko buriya icyo turusha abandi ni uko twibuka ko hariho umutabazi wacu kandi rwose iyo ataba we tuba twaramizwe bunguri ariko kubera we, ntitugipfuye. Uwo ni Yesu tubabwira basangirangendo bacu, maze buri wese akomere dore turi hafi gutaha tukajya kuruhuka imibabaro yo ku isi.
Amen.
Like or Dislike:
2
0