United States

Iyandikishe || Injira

Uko iminsi igenda yicuma ni uko kuri bamwe ibibazo bigenda bigwira. Hirya no hino turabona intambara, inzara, imyuzure n’ibindi. Bisa n’ibyo Yesu yavuze ubwo aheruka ino. Abandi bo bati ibyo byahozeho. Nyamara iyo urebye witonze usanga amazi atari ya yandi. Ndafata urugero rworoshye. Ubwicanyi bwabaye mu kinyejana gishize bugaragaza by’indengakamere ko ikiremwamuntu kigenda kirushaho kuba kibi.

 Reka tuganire ku biriho!

Categories: Amakuru, Ntibisanzwe

38 Responses so far.

  1. florence says:

    hahah nakunze ijambo rya administration rivuga ngo ibyo yesu yavuze ubwo aheruka inaha.
    mu by´ukuri nibyo isi irashaje, ugusaza njye mvuga ni muburyo bw´umwuka ntabwo ari mu buryo bw´umubiri usibyeko turebeye no mu buryo bw´umubiri nayo yashaje pe!
    nkuko nabivuzeho hejuru ko isi ishaje mu buryo bwombi, ese n´iki cyaba giteye isi gusaza kuri point de vue yacu abantu b´imana?
    iyo ntekereje nkareba nsaga isi mu buryo bw´umubiri yishwe na byinshi tutayobewe( pollution,……)
    noneho twe nk´abantu twamenye imana nidutekereze icyaba kirimo kusazisha isi mu buryo bw´umwuka.
    mureke tubivuganeho
    imana ibahe umugisha

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 1

  2. Janvier says:

    HHAHAHAHAHAHAH Ubwo Yesu aheruka ino ni imvugo isanzwe da! :lol: :lol:

    Ino nyandiko cyakora itera kwibaza byinshi kubera ko usanga wa mugani isi bamwe bavuga ko ishaje abandi bo bakavuga ko bisanzwe. Ndabaha urugero. . . Ejo bundi naganiriye n’umuhungu w’inashuti yanjye noneho tuvuga ku ntambara yo muri Irak. Napfuye kuvuga gusa ngo “Ibyahanuwe” ahita antera hejuru ngo ni ryari intambara zitabayeho. Wareba mu mateka ugasanga koko abantu bamye barwana ariko bikaba bitarigeze bifata isura nk’iyo bigezeho ubu.

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 1

    • kiza says:

      muraho numvise ivugabutumwa ryawe birashimisha najye snabi mana kuma igufu zokuyikorera!

      Like or Dislike: Thumb up 2 Thumb down 0

  3. Miburo says:

    Soma muri Luka 21: 25-28, murebe ibyo Kristo avuga ku gihe c’uherezo. Yewe, isi igeze ku musozo!
    Miburo

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 0

  4. Caline says:

    Ubwo Yesu aheruka ino!

    Mu byukuri nagirango twibaze isi ni iki? cyangwa ni bande? ibyo tubona ubu byarahanuwe kandi bigomba kubaho kuko ariko byanditswe. Noneho abarebesha amaso y’umubiri babona ko ari ibisanzwe kuko nta gishyashya mu bikorwa ubu kitahozeho ibuka Caini yica Abel umuvandimwe we! abarebesha amaso y’umwuka kandi bazi ibyanditswe nibo bazi aho ibihe bigeze. haguruka tubwire abantu ko igitondo kegereje.

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  5. florence says:

    ko mbona twese tubuze ni bite?
    ndabyumva ko twese dufite imirimo inyuranye yo gukora, amashuri n´ibindi byinshi ariko nyamuneka mugerageze kuboneka duheshe imana icy´ubahiro tuvire satani inda imwe!

    kuko burya tujye tumenya abakorera satani bahorana ubumwe, natwe nimuze tugire ubumwe kugira ngo imana yacu ihabwe icyubahiro, kuko igikwiriye.

    imana ibarinde

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  6. Miburo says:

    Florence, ndagusuhuza mw’izina rya Yesu! Uragira uti: kombona twese tubuze bite? Ushaka kuvuga iki?Ah’ubwo urakoze cyane!!! Iman’ishimwe kuko dufite mwene Data udukangura. Icyakora warabirevye koko: Abakorera Satani bahorana ubumwe kandi bahora bakangutse kuruta bene Data! Ariko birababaje! Nibyo koko dukwiye guhesh’Imana yacu icyubahiro, na cyane cyane muri kino gihe bose basa n’abafashwe n’ibitosi. Krisito ati: Umukwe atinze, bose barahunikira, barasinzira (Matayo 25:5)Hahirw’abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. N’aza mu gicuku cangwa mu nkoko agasanga bameze bartyo, bazaba bahirwa (Luka 12: 37-38). Ewe Florence, komeza umurimo udukangure nabyo uzabihemberwa… Nibura wowe urakangutse, nkumbure wadusengera, kuko abanyamasengesho nabo ngo barabuze: Uwiteka aravuga ati: Kandi nashatse umuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugirango ntakirandura, ariko ntawe nabonye(Ezekiyeli (22:30). Webare no kudukangura. Amen!

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  7. florence says:

    yoo Miburo imana iguhe umugisha utagabanyije,
    unshize mu mwuka, nakomeje kureba amagambo wandika kuri iyi site ni ukuri antera gushima imana kuko byanyemeje ko hari abantu bacyumva iby´imana, mureke tubane maso ubwo yesu christo azaza inaha azasange ataratoranije ibigwari.
    iyo mana ni nziza bibiriya muri peter haravuga hati nimumwegere ni we buye rizima ryanzwe n´abantu ariko ku mana ryatoranijwe riba iry´igiciro cyinshi cyane, maze hakongera hakavuga ngo namwe nimwubakwe nk´amabuye mazima kugira ngoi mube inzu y´umwuka, n´ubwoko bw´abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by´umwuka bishimwa n´imana kubwa yesu kristo.

    imana ibahe umugisha kandi mukomeze mube maso

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  8. Miburo says:

    Uwiteka aguhire Florence, kandi n’abazasoma izi nyandiko bose, bazagire amahoro n’imigisha biva ku ntebe y’imbabazi y’Imana Data wa twese!

    Mu nyandiko yawe wagize uti: BYANYEMEJE KO HARI ABANTU BACYUMVA IBY’IMANA: Nagomba kukwibutsa nibutsa na bene Data bose dusangiye agakiza ko atari byiza ko tuvuga buri gihe ngo iby’Imana byaribagiranye, ngo nta muntu ukitaho iby’Imana! Kuko buriya tuba turiko turaha intwaro umwanzi zo gusenya umurimo wa Kristo. Bikomeje kuvugwa ngo muri ibi bihe abantu baribagiwe ibyo gusenga, vyazatuma n’abataraza bakomeza bubisuzugura.N’ubwo bisa n’uko ubwoko bw’Imana bugabanuka cyane, siko biri, abantu b’Imana turakomeje.Ibihe nk’ibi bituma ukwizera guhura n’ibigeragezo benshi bakananirwa, ariko rero, igitabo c’Imigani kiragira kiti: NUGAMBURURA MU MAKUBA’ GUKOMERA KWAWE HUBA KUBAYE UBUSA (Imigani 24:10)Ntabwo ubwoko bw’Imana buba buke nahato; abatuvamo bakagenda n’uko buriya ntibari abacu vy’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe (1Yohani 2:19). Kandi baragaragara cyane, ku buryo n’ab’isi bababona bakamva kuruta uko batwumva twe twasigaye ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi. Kuko buriya ibyatsi bibi ni byo bikunda gukura bandi bikigaragaza cyane (Mauvaise herbe croît toujours). Abo hanze baracika intege, bakanezerwa no kwidamararira mu by’isi kuko bumva ko n’abarokore nyine badashoboye guhindura isi ya none, kandi no kubera amagambo avugwa n’aba bene Data bataye urugamba. Tujye tubasengera kuko muri bo harimo abazahindukira.

    Mwumve ubutumwa bwiza rero bw’Umwami n’Umukiza wacu Yesu-Kristo: ”Ntutinye, ah’ubwo uvuge we guceceka kuko ndi kumwe nawe… kuko mfite abantu benshi mur’uyu mudugudu (Ibyakozwe n’Intumwa 18: 10) Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati: Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n’ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica. Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti: Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bayali. Nuko rero n’ubu niko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe kubw’ubuntu (Abaroma 11: 2-5). Mukomeze amaboko ya bene wanyu na bashiki banyu, mujye ku mavi musenge, mwizera mudashidikanya ko Kristo afite bene Data tutazi, bahishwe muri iyi si y’umwijima, ariko handi hato tuzabonana, dusingiza Umwami ubwo azaba ajye gujyana itorero rye.

    Ubgo rero Florence, namwe bene Data mwese ntabasha kubona muri ik gihe, ndizera ko ni tutabonanira hano mw’isi tuzamenyanira mw’ijuru kwa Data. Abakijijwe mwese duhuze imitima n’imbaraga zacu dukorer’Imana, umusaruro uzaba uko Imana nyine izaba ibishatse. Twe dukwiye gukorana ukwizera n’umuhati!

    Uwiteka abahire bene Data mwese, muri Yesu-Kristo Umwami wacu Amen.

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 0

  9. florence says:

    mureke mbacire akagani gato cyane,
    habayeho urwugu n´inuma hashize igihe inuma ijya guhaha kure, ubwo rero idahari ishyamba rirashya, ariko nyamara mugushya kwaryo inuma yari yasize amagi yarwo, noneho urwugu ruti ” ntibishoboka ko mpemukira inuma ngo nsige hano amagi yarwo maze mpunge ahubwo ndayereka ko inshuti iri ngomba mu bihe bikomeye n´ibyiza, maze ngo urwugu ruragenda ruryamirira y´amagi y´inuma, maze umuriro uraza ukongora ishyamba utwika n´urwugu ariko kuko ayo magi yari abundikiwe asigara ari mazima, maze aho inuma igarukiye isanga kabaye! inshuti yayo urwugu yarahiye ariko muby´ukuri yarahishijwe no gukiza amagi y´inuma ntabwo ari uko urwo rwugu rutari ruzi guhunga ahubwo ni uko rwabonye akaciro k´isezerano.
    n´ubu uzarebe neza ngo inuma iguguza ivuga “iti rwugu warakoze”
    none mukundwa tekereza neza wowe waba uzi kuvuga ngo yesu warakoze :?: :?: ko nyamara nawe ariko byagenze? yaraje araducungura aritanga ngo adupfire ntakiguzi dutanze, yaraje aratubundikira maze urwo twari gupfa aba ariwe urupfa ibyo twari kuriha aba ariwe ubiriha. nyamara si uko yari yabuze uko abigenza hoyaaaaa.
    bibiriya ivuga neza ngo ubwo yohana yarimo yerekwa yabonye habaye inama mu ijuru ngo imana ibaza iti “ninde wajya gucungura isi?” haba mu ijuru, mu isi ndetse n´i kuzimu ntawabashije kubura umutwe.
    ngo ubwo yohana yariraga cyaneeeee ngo marayika aramubwira ati ” WIRIRA YOHANA, INTARE YO MU MURYANGO WA YUDA IRANESHEJE” AMEN! ngo yesu aboneka nk´iintama igiye kubagwa kubwanjye nawe!
    tekereza niba koko utarushwa gushima n´inuma, niba muby´ukuri ujya wibuka kuvuga ngo yesu warakoze :?:
    imana ibarinde
    kubanjye YESU WARAKOZEEEEEEEEEEEEE amahanga yose akuvuge

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  10. KAKA says:

    Bavandimwe ,mbashimiye ukukwitanga ,gusa mufatane munda ,mukwete ikweto,kandi mukomeze amakanya yanyu kuko ibyo abantu batibwira aribyo byenda kuba.

    Ku nkuru yuko Isi ishaje, rwose irashaje pe! Nongere ngo pe!Kandi ishaje muburyo bwose(spirtual and physical).

    SPIRTUAL: nubwo abantu bavaga ku Mana kera(ndetse mwibuke abanze Yesu mugihe ke),ariko ubu ho Satan arushijeho kwangisha abantu Imana pe! Yesu ati:hazaduka abantu benshi biyitirira izina ryanjye,bazayobya benshi..ibi byose ni murwego rwo kurwanya Imana nubwo bitagaragarira amaso y’umubiri.Ndibuka mu Rwanda (ubwo mperukayo) harumugbo Wiyise Yesu,ndetse yitwa umwami,yayobeje abantu, abagore batwara amada,abakobwa bahahurira n’akaga, ibyo byose nibyo twakwita ko isi ishaje kandi biracyaza…

    PHYSICAL: Umubyeyi umwe yigeze kuvuga amagambo ngo:bazayisiga(isi) bayinogereze,ariko izanga imere nk’ikiriba gisize ingwa. Muburyo bw’umubiri rero,isi yarangiritse rwose :

    *Kweza nugusukaho amafumbire,bikaba iby’ubusa…
    *Amatungo yirirwa atwikwa kugasozi tureba,
    *Umva ibintu byarashaje pe!

    Ariko murebe n’umutu,kera yasazaga (according Bible) amaze imyaka nimyaka ,naho ubu uramara imyaka 50 ati:araramye ye,…ayiiii.

    Oya ,Yesu agiye kugaruka nkuko yabivuze ati:

    Mt 24:4-14.

    Tutirengagije hano hari igisubizo gihagije .

    God’s blessings

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 0

  11. KAKA says:

    OH,mumbabarire sinashubije ikibazo cyababjijwe:

    Ninde wavuze ko isi ishaje?

    Answer: Ni:Mt 24:4-14 aho Yesu ayavuze ati: ibyo byose bizaba ari intangiriro yo kuramukwa.Kandi Mwese muzi igikurikira kuramukwa.Habaho kuvuka k’umwana ibyishimo bikaza.

    Twasoma muri Rev.21,1,ubwo muzee John umuhishuzi yerekwaga iby’isi nshya,kuko yayindi yari ishaje yari yakuweho.

    Ibyobyose rero ubihuje ,isi nshya izabaho tuvuye mu ishaje,kandi Umwana ageze mumatako.

    Dusabe tuzatabaruke amahoro.

    Hallelua!

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  12. MIMI says:

    Bavandimwe ni ukuri biranejereje kubona hakiri abantu batecyereza ku Uwiteka mu gihe hari benshi muri bagenzi bacu birirwa mu bintu bitukisha izina ryayo.mukomere kandi tuzatsinda

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  13. Miburo says:

    Nongeye kubasuhuza mw’izina ry’umwami wacu Yesu-Kristo!
    Nagiye mbona benshi bandika kuri yi site, noneho bakamera nk’abatangazwa no kwumva ko hakiriho abantu b’Imana muri iyi si: N’ubwo iyi si ishaje, ijambo ry’Imana riravuga ryeruye riti:” no muri iki gihe hariho abantu bakeya batoranijwe ku bw’ubuntu (Abaroma 11:5) Kandi abo bantu bashobora kuba muri abo muturanye, nabo bakaba batabizi. Wowe ukwiye gusenga cane, usengere umurimo w’Imana, usengere abakozi b’Imana, kugira ngo bagere kuri buri wese, gushika aho abari mw’isi bafata icemezo kigaragara, bati ”ego” cyangwa se”oya”. Amasezerano y’Imana adakuka, yemerera abavugabutumwa imigisha, mur’aya magambo ngo: Ntutinye ah’ubwo uvuge we guceceka, kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu” (Ibyakozwe n’intumwa 18: 9-10). Kubw’aya magambo meza mbagejejeho nkuko nanjye nyahawe na Nyagasani, numva nifuza gusaba abantu bose bashize inyandiko kuri uru rubuga mu byiciro atari bimwe, ubwo nadavuga mwebwe ba Janvier, Caline, Florence, Kaka, Erics, Daniel paulin, n’abandi bose… ngo muhitemo umusi twagira amasengesho, twinginge Imana kugirango iyi site bene Data badukoreye ibere isôko y’imigisha n’agakiza kuri benshi, na cyane cane bene wacu bumva izi ndimi: ikinyarwanda n’ikirundi.

    Mu kurangiza, nifuza gutura iyi ndirimbo mwese basomyi b’ubutumwa bwiza kuri uru rubuga:

    NGW’INO SOKO Y’UBUGINGO, MP’UMUTIM’UGUKUNDA.
    MIGEZ’IDAKAMA MYIZA TUGUSINGIZE CYANE
    UNYIGISHE KUKURAMY’ITEKA
    NGO NZE MENY’UBGIZA BWAWE
    KWIRINGIR’UBWAMI BWAWE
    VYANJUJ’URUKUNDO
    Amen

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  14. fiston says:

    Imana ibahe umugisha bene da , mwatejeje umurimo w’Imana imbere biceye mwikorana buhanga ariyo internet .

    Iy’isi! benshi bayiyobeyemwo bitewe no kutamenya :!: Abantu bareba hafi Satani akabatera kudakurikirana umw’isi igenda , bakabifata nkibisajwe , ariko siko biri bene da . Abasenzi benshi barimwo gusubirinyuma mugusenga haba mukwiyiriza ubusa nka mbere , ubu baragambirira ngo ndiyanga injye imbere y’Imana ariko Satani akabatera kwibagirwa ntibabikore :!: Ariko ntimwibagirwe ko ijambo ry’Imana Umubwiriza :5:2-4(umusiguzi) rivuga hejuru yabyo. Bene data mwese mugirira ubuntu bwo kubona iyo nyandiko , muhaguruke dusengere Isi ,cyane cyanee Abakozi b’Imana . Biteye ubwoba murikigihe turimwo bene da ! , Amatorero karacyikamwo , abayobozi na basenzi barimwo gusubirana mwo :!

    Ibyo Paulo yanditse byasohoye , Yesu ngo mube maso murikigihe turimwo , kuko benshi baziyoberanya ngo ninjye wabatumye kandi bayobye benshi , urebye Amatorero y’ubu umuntu agira amafranga agashinga itorero benshi bakaza , hanyuma umubiri akabarimwo bategekesha babyiza imbaraga z’Imana !

    MUHAGURUKE DUSENGERE ABANTU B’IMANA NAMATORERO YABAYE MENSHI ARIMWO GUCURIKA AMAGAMBO Y’IMANA NTIBAYAVUGE NKUKO ARI. DUSENGERE IGIHE NKIKI TURIMWO BENSHI BAHAYE BAVA MUBY’IMANA . DUSENGERE N’ABATUKISHA IZINA RY’IMANA YACU , BIYOBERANYA MW’ITORERO .

    UBE MASO MUR’ IGIHE TURIMWO BENE DA , KUGIRA NGO TUNESHE URUGAMBA Esaie(Esaya): 50:7-9 mushikame muri Christ umwami wacu . DUSENGE .

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  15. fidele says:

    :roll: mbanjye kubashimira mubemaso kuko mutazi umunsi nigihe , mibyukuri rero iyi isi yacu irashaje cyane. uwiteka akomeze abane namwe

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  16. fidele says:

    miwzina rya yesu

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  17. NSABIMANA GEDEON says:

    Nivyokoko nanje nunze muvyuwo ngo isi iraremvye
    ikeneye umuganga rwose nukuvuga iradandabirana
    igomba gutemba arikose ninde azayitangira ngo ntihenuke? icyo nikibazo dukwiye kwibaza uyumunsi jewe nawe mbese mugenzi ivyomvuze urabitahuye?

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 0

  18. NSABIMANA GEDEON says:

    umusaza cg umutama umwe yakoraga umurimo wogukora isekuru akomeza igihe kinini yumva bavugango yesu azaza hashize iminsi arabaza ati nonese uwo yesu muvuga koko mwibazako yagaruka ati kandi akakanya aribagiwe ivyobamukore atiwowe uribaza ko yagarukase? ariko Ijambo ry’Imana rivuga ngo Yesu araza vuba kandi amaso yose azamureba mbere nabarya bamukubise bazamwikubita imbere bamuborogere ngokandi uyo munsi azaba ari umunsi wumubabaro kuribarya banze kumva kandi ube uwumunezero kubemeye ariko rero ngo umugore azaba atwite azabona ingorane muriyominsi iryonijambo ryubwenge uritahure mugenzi kugirango nawe ntuzagerweho ningorane ukogutwita ni ukwivayanga muvyaha rero mugire umwete wokwinjira mwirembo rifunganye nuwo kwezwa kuko umuntu wese atejeje atazabona umwami Imana Amen

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 1

  19. NSABIMANA GEDEON says:

    tutashima kuri iyi Site yesu abongerere umugisha

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  20. NSABIMANA GEDEON says:

    IMINSI YANYUMA urevye neza ukaraba ugashishoza harico ubona ubona iki Mugenzi Igihe nigaga i KIGALI nigishijwe ijambo ryanyigishije mumibereho yanje yose ,
    nyuma nanje nanga kuryigumishamo njenyine nifuza kurisangira nabandi ngira umuhate ndarivuga muburyo bwose nkoresheje TEL,INTERNET,MUMIDUGA,NO MUBWATO ndetse no MUMIHANDA mukirundi nomukinya Rwanda ,uhu hano iwacu naho ndishira mururimi rwi KOREA kugirango bifashe abantu besheshi,
    Nukuri Bibria uti abantu MUMISI YANYUMA bazaba bikunda bakunda impiya birarira badakunda ababo,urukundo ruzakonja, ISHANGA RIZATERA IRINDI urwangano ruzagwira,ariko ivyovyose nimubibona muzubure amaso yanyu kuko gutabrwa kunyu kuvakumana DATA ,Ariko akeshi ndababara kuko mbona abantu beshi badasobanukirwa niryo JAMBO usanga bamwe babigenderamo abandi bikabashikira ntibamenye neza yuko ivyobihe vyanga vyakunda bitegerezwa GUSHIKA kugira ivyanditse bisohore Ariko ntitumenye kuvyitwaramo(KUMENYA UKO UHAGARARA MUVYANDITSE)NONE WOWE MUNTU W’IMANA AHO IYO BIGUSHIKIYE UKORA GUTE?MBESE USHAKAKO IVYANDITSE BIDASHIKA? bitegerezwa gushika kuko bidashitse BIBIRIA yaba atariyukuri,

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  21. NSABIMANA GEDEON says:

    BAKUNDWA NGO IBISIGYE MUKOMERERE MUMWAMI
    MOMUMBARAGA ZE MUHAGARARE MUDATSINZWE NUBURIGANDA KANDI MUKOMERE KUKO IMINSI ARIMIBI
    IVYANDITSE VYISHI VYAMAZE GUSHIKA RABA NEZA,
    HABAKUKI ATI NZOHAGARARA KUMUNARA AHONDINDIRA NUMVE ICO AMBARIRA NZATEGEREZA IMANA YANGE IMPE AGAKIZA,
    NGAHO DUSENGERANIRE KUGIRANGO TUZASOHORE MAHORO AMEN TURABSHIMA CYANE KANDI NANONE KUBWANYU MWADUHAYE URURUBUGA

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  22. Noah says:

    Yesu warakozeeeeeeeeee
    eeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    eeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    eeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    eeee(*1000)

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  23. ngineri says:

    byo koko imana irihafi kuza none bine data dufatikanije munzira yumusaraba mube maso kuko tuzi umunsi nisaha ok imana ibane namwe

    Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 0

  24. ngineri says:

    byo koko imana irihafi kuza none bine data dufatikanije munzira yumusaraba mube maso kuko tutazi umunsi nisaha ok imana ibane namwe

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  25. ngineri says:

    bikurikiranye nikibazo bambajije byo koko iyisi irashaje kuko hariho ibimenyetso byishi byerekana ko isi ishaje kandi igiye kurimbuka.

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  26. Nteziyaremye Athanase Raimond says:

    Mumbabarire kubasubiza inyuma nagira ngo mbaze niba ikigisho cy’ibyahishuwe cyararangiye murakoze Imana iduhane imigisha.

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  27. Nkurikije aho Miburo yahagarikiye, ndakeka ko icyigisho cyarangiye.

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  28. fiston says:

    Bene data tube maso kuko Satani afite umugambi mubi kuritwe turi murugendo ruja mw’ijuru.

    tube maso kuko ibihe turimwo bikomeye kandi aribihe benshi barimwo kuva mugakiza .

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  29. ngabirealice says:

    nje nziko nta muntu uzamenya igihe yesu azaza
    abera baza guruka
    abanyabyaha baza tambagira

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  30. ngabirealice says:

    None bantu bimana kugirango ubone ubwami bwimana ukoresha iki?

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  31. Miburo says:

    Akenshi dushobora kwibesha, mu kwitwaza umurongo umwe wo muri Bibiliya, tukibagirwa ko Bibiliya ari ishamba. Agati kamwe ntikuzuza ishyamba. Na none umurongo umwe ntiwakomeza inzu y’Imana. Wari wabona inzu yubatswe n’itafari rimwe? Ibi mbivuze kugirango mpugure imbaga nyamwinshi, yifashisha igitekerezo casohotse mu bihe vy’umwijima, kugira ngo abizera badakomeza kwitegurira ukugaruka kwa Yesu. Koko Yesu yaravuze ko” Ku vyerekeye ivy’uwo musi, nta wubizi (Matayo 24: 36). Ariko, ntiyavuze ngo nta wuzabimenya. Yarongeyeho ati N,abamarayika bo mw’ijuru, na Mwana ubge, ariko Data gusa. Yego abamarayika ntibabizi, na Mwana ku bw’umubiri ntaby’azi. ariko yaravuze ati: Njye na Data turi umwe (Yohana 10:30) Asezeranya Umwuka wera intumwa ze, yagize ati: Azabayobora mu kuri kwose (Yohani 16:13) Ivyo Data afite vyose, turabisangiye, nizo mpamvu navuze nti azafata mu vyanjye, abibabgire (Yohani 16: 15) Birtyo, muhe Yesu azaba yegereje, twe abakijijwe tuzaba dusigaye muri yi si tuzamenya neza uwo musi: ARIKO MWEBWE BENE DATA, NTIMURI MU MWIJIMA, KUGIRANGO UWO MUSI UZE UBAGWE GITUMO NK’UMUJURA. MUR’ ABANA B’UMUCO, ABANA ‘AMANYWA’ NTITURI AB’IJORO CYANGWA AB’UMWIJIMA (1Abatessalonike 5: 4-5). Niba wumva ko uri mu mwijima, uwo uakugwa gitumo (giturumbuka). ABAGOME BAZAKOMEZA UBUGOME BGABO, KANDI NTA MUGOME UZATAHURA, ARIKO ABAFITE UBGENGE BAZABITAHURA (Daniel 12: 10), Kandi rero NTAKINTU UMWAMI UWITEKA AZAKORA ATABANJE KWIBIRA AKABANGA ABAGARAGU BE ARIBO BAHANUZI (Amosi 3:7) Ariko umusi tuzabitahura, ntawuzaba akibasha kwihana. Ijwi rizavuga riti: UWURENGANYA ABANDI N’AKOMEZE, UWANDUYE AKOMEZE UBWANDURE BWE, UMUKIRANUTSI AKOMERE KU GUKIRANUKA KWE, KANDI UWERA AKOMEZE YERE. DORE NDAJE VUBA, KANDI MFITE INGORORANO, KUGIRANGO BURI WESE ABONE IBIHEMBO BY’IMIRIMO YE (IBYAHISHUWE 22: 11-12).

    Ntabgo naba mbeshe, ngo Paulo abeshe Danieli abeshe, na Yohani nawe. Mwuka wera arahamya ko benshi bazamenya ko uwo musi ugeze bakiri mu mubiri.

    No muri kino gihe cya none, dushobora kumenya ko ibihe byegereje (Luka 21: 25-28).
    Ikimenyetso c’inyamaswa nico kizoba nyirabayazana, noneho Yesu azahita aza kubohoza ubwoko bwe bw’abizera ( Yeremiya 30: 5-7, Ibyahishuwe 13: 16-18) Miburo.

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  32. NTEZIYAREMYE Athanase Raimond says:

    Nagira ngo mbwire mushiki wanjye wabashije ikibazo ngo kugira ngo ubone ubwami bw’Imana ukoresha iki nagira ngo nkubwire ibanga ni ukwihana ibyaha ukemerera Yesu mu mutima wawe agaturamo kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo Yesu niwe nzira y’ukuri ni ubugingo nawe ujya kwa Data atamujyanye kandi kwa Data ni mu ijuru urumva ko ugomba kwemerera Yesu akakuyobora kuko abayoborwa nawe nibo bana b’Imana.
    Yesu kandi aguhe umugisha.

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  33. NTEZIYAREMYE Athanase Raimond says:

    Nagira ngo mbwire mushiki wanjye wabashije ikibazo ngo kugira ngo ubone ubwami bw’Imana ukoresha iki nagira ngo nkubwire ibanga ni ukwihana ibyaha ukemerera Yesu mu mutima wawe agaturamo kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo Yesu niwe nzira y’ukuri ni ubugingo nawe ujya kwa Data atamujyanye kandi kwa Data ni mu ijuru urumva ko ugomba kwemerera Yesu akakuyobora kuko abayoborwa nawe nibo bana b’Imana.

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

  34. Karwera says:

    Ukoresha gusenga, ukizera , ugafasha abatishoboye , ukubaha bose ariko cyane cyane nawe ukiyubaha , ugakunda abantu bose utarobanuye kubutoni kuko bose n’ ibiremwa by’ Imana.

    Like or Dislike: Thumb up 0 Thumb down 0

    • yesu ashimwe nejejwe nokuba kuruyu murongo sinarinywuzi.rero kuki bazo mpuriranye nacyo sinagira icyo nkivugaho kuko nicyakera mwaragitambutse.rero nanjye ndikurubuga nanjye mushobora kumenyesha gahunda mugezeho.yesu akomeze kubagura muri uyumwaka mushya.

      Like or Dislike: Thumb up 1 Thumb down 0


  • RSS
  • Delicious
  • Digg
  • Facebook
  • Twitter
  • Linkedin
  • Youtube