Ivugabutumwa kuri internet
May 16, 2007 in Ivugabutumwa by Janvier M
Itumanaho rigezweho rya internet ni uburyo bwiza bwo guhererekanya amakuru no kungurana ibitekerezo. Site ya ishimwe, ni site yashyizweho mu rwego rwo guhimbaza Imana no kwamamaza ibyiza yakoze. Uyu ni umwanya wawe wo gutanga umusanzu mu ivugabutumwa dukoresheje internet.
Muri kino gihe cy’igeragezwa ry’ihuriro rya ishimwe, turabamenyesha ko hari byinshi bikorwa kandi turashimira Imana ko ikomeje kudufasha!
Like or Dislike:
2
0
Imana ikomeze ibahe umugisha. Nanezerewe cyane ibyo muri gukora kuduha uburyo bwo kuganira n’abandi. Site yanyu ni nziza nayohereje inshuti zanjye wenda zizajya ziyisua.
Imana ibane namwe.
Like or Dislike:
1
0
Ndifuzako mwasyhiraho urubuga rurambuye tukazajya ducogacoga ibyo tudasobanukiwe ho.
Mukuri hari bimwe dukeneye kumenya kubyigihe tugezemo.
Kandi nashimye ino site kuruta izonzi zose.
1.TES.5:23-25
Like or Dislike:
1
0
Nshuti Lee Dios Kaka ni byiza rwose ibyo mwanditse mugira muti birakwiye ko hajyaho uburyo burambuye. Mu by’ukuri uru rubuna nicyo rashyiriweho. Ni ukugirango dushobora kuvuga akaturi ku mutima cyane cyane ibijyanye n’umurimo w’Imana n’isi ya none igenda irushaho kunanirana mu mfuruka zose. Tuzajya tugenda tubashyiriraho topic zinyuranye kugirango dushobora kuganira birambuye.
Niba ufite ubutumwa bunyuranye ushaka kugeza ku banyarubuga, ni uburenganzira bwawe rwose!
Imana ibarinde
Like or Dislike:
2
0
mu by´ikuri nanjye ndashima imana kandi nsabira n´umugisha umuntu wagize umuhati n´ubushake bwo kudukorera uru rubuga.
Adrien,Lee Dios kakan na Janvier ndetse n´abandi bazaza kuko icyifuzo cyanjye ari uko haza abantu benshi muri uru rubuga maze tukungurana ibitekerezo, kandi ndabizi ntashidikanya ko imana izabiduhera umugisha.
rero mureke dukoreshe uko dushoboye tujye tuboneka cyane.
imana ibarinde
Like or Dislike:
1
0
watumwe nande? ( ivugabutumwa)


ubundi urebye mu kinyarwanda ni “intumwa” ivuga ubutumwa, kandi iyo uri intumwa uba ufite uwagutumye
rero iyo ubaye intumwa nziza ntabwo wongera haba no kugabanya ku butumwa wahawe n´uwagutumye.
ahubwo uba nk´icyuma kirangurura ( micro)
Yohana uwamutumye yitwaga ijwi ry´urangururira mu butayu ( yesu) naho ubwa Mose uwamutumye yitwaga igishyitsi cya Dawidi n´intare yo mu muryango wa Yuda (yesu)
imana ya Aburahamu na isaka na Yakobo,……. buri wese yayihaga izina rikwiriye nibyo yabonaga ikora
none natwe nidutekereze gato….. maze dusubize bitewe n´umwanzuro turi bugereho.
ese waba warayise irihe zina? bitewe n´ibyo yagukoreye
njye na yise amazina menshi, rero mureke twese tuyiheshe icyubahiro tuyita izina riyikwiye.
yesaya ni we wuzuye umwuka n´urukundo rwayo asanga iyo mana isumba byose, maze biramurenga aravuga ati ” mana uri yaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa”
urubuga ni urwawe
Like or Dislike:
1
0
Imana ishimwe cyane ,
Rero iyi weta njya nyiha abantu benshi ngo bayisure cane abri hano Rwanda , gusa muri ino minsi benshi bari kumbwira ko haciyeho amafoto mabi, ari n ubwa mbere bari bayibonye,
Rero nagira muri iryo vugabutumwa dukora , twibuke no kurinda iweta zacu kuko satani aba agambiriye kutuvangira , kandi mujye munabisengera cane.
Like or Dislike:
1
0
imana ishinwe .nubutunwa mbagezaho banu bimana ndabinginze twekwitiranya gusenga nagakiza .gusenga udakijijwe nuguta unwanya.ariko iyukijijwe isengesho jyawe ryunvikana mwijuru vuba.naho waririmba?naho wahora murusengero ibyo wakora byose udakijijwe nubusa.hari ibyanbabaje turahantu mumasengesho umuvugabutumwa twizeraga mw’ijambo rikomeye abantu bagafashwa .ariko yarafite kamere yuburakari bukomeye yamunaniye kureka.akajya avuga ngo rimwe azayisengera. tukiva mumasengesho duhura numupagani mumodoka twarimwo.uyo mupagani atangira gutuka abarokore. twebwe turisekera kuko twamubonagamwo nkikigeragezo.wamuvugabutumwa kamere iramuzamukana baratongana cyane bikabije. wamupagani aramuseka cyane ngo abarokore bubu. ubumuvuye gusenga.twebwe dushaka kumugirinama. kubera kamere .arinvumbura natwe atwita amadayimoni ngo turikimwe nuyo mupagani.ahita asohoka mumodoka numujinya mwishi cyane.ahura nindimodoka iturutsepfo iramuhitana nabibiliyaye.dutahana umurambo?jyewe byanviriyemwo gukizwa cyane kuko umuntu atazi umusiwe.cyangwa umusi yesu azazira ?ihitiremwo igisubizo cyawe imana yonyine iguhe kubyunva cyane.nkanjye? HITAMWO UREKE GUTA UMWANYA NGO NZABA NKIZWA JYARI?????????
Like or Dislike:
2
0
Imana n´igitangaza
ndababwiza ukuri ko uwo mukunzi wacu ( yesu Kristo) mbabwira yitwa rukundo, bibiriya itubwira neza ngo yiyicishije inyota, ngo yarahiye ko atazongera kunywa k´umbuto z´umuzabibu atariyicarana n´umukunzi yakunze ( uwo mukunzi ninjye nawe nshuti), ariko sibyo gusa no kugira ngo uwo mugeni we atagira ikimutangira kimubuza kujya mu ijuru ngo yaramanutse ajya ikuzimu anyukanyuka satani aramukingirana maze amwambura imfunguzo niyo mpamvu na bugingo n´ubu satani atontoma ariko n´ink´intare iziritse.
nshuti z´imana mureke duheshe iyo mana icyubahiro, tuvuge ibiyikwiriye dukore ibiyishimisha,……… maze satani abure aho aca, mureke tuyihamirize by´ukuri dushize amanga, bibiriya iravuga ngo nimumpamiriza imbere y´abantu nanjye nzabahamiriza imbere ya data wo mu ijuru!
Like or Dislike:
0
1
Nongeye kubasuhuza mwese banyarubuga. Biranshimisha iyo nsanze mwanditse ku masujets anyuranye cyane cyane ibyo guhesha Imana icyubahiro. Imana ibarinde mwese!
Aimable ati twirinde kuko tutazi umunsi wacu, Florence nawe ati Uwo Yesu ni Urukundo. Nanjye ndongera ko Uwo Yesu ari n’umwami. Mu kumukorera tujye tunibuka tuzabazwa imikorere yacu nk’abizewe n’ubwami. DOnc, turi abakoze ba Leta y’Imana ahubwo ikibazo dukwiye kwibaza umwe umwe ukwe ni iki “ESE DUKORA UMURIMO WACU DUTE AHO TURI HIRYA NO HINO?”.
“Uri inde iyo nta wundi ukureba”?
Imana ibane namwe!
Like or Dislike:
0
0
Imana ibahe imigisha myishi kdi tube mubuzima bwa Gikristo tureke mouvement ya gikristo ndavuga guhinduka mumibereho ok be blessed
Like or Dislike:
0
0
Alleluia
Bene data muri ino minsi mu mutima wanjye hari amagambo agira ati:Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake,dusenge data yohereze abasaruzi
Ibyo Janvier avuze nibyo uri nde uyo uri wenyine?
Mu kuri no mu murimo w Imana abantu basigaye babigize BUSNESS kuburyo kugira ubone umuntu afite umutwaro nyakuri w umurimo ari ingorabahizi.
Rero ndabingingira kureba nka YESU,turebe kure ntiturebe nka YUDA.
Like or Dislike:
0
0
Hashize iminsi mpuze mu bijyanye n`ubuzima bwo hanze aha ariko hari icyo byanyigishije!
Iyo mbyutse m,u gitondo ngasanga simfite amafranga ahagije muri compte ajyanye n`ibyo nakwifuje kugira, nkora uko nshoboye kose, ndetse rimwe na rimwe nkarenza ku mikorere ya buri munsi kugirango nshobore kubigeraho. Nibajije ku mibereho ya gikristo isanzwe. Kenshi iyo duhuye n`ikibazo cy`ubugingo usanga duhita ducika intege ndetse tukarambika burundu nyamara mnu bibazo by`ubuzima bsanzwe ugasanga turwana inkundura!
Like or Dislike:
0
0
Imana ibahe umugishe kuriy’Organisation mwakoze mw’ivugabutumwa kuri net kuko ico arigitekerezo ciza kandi Imana ibahe umugisha muri byose muguteza ijambo y’imana imbere .
Mwene data bakristo muri Yesu umwami wacu, nibyiza ko twungurana ibitekrezo kandi tukana komezanya murugendo ruja kw’Ijuru kwa data.
-conseil kubasenzi: mwene data dufatanyije urugendo ruja mw’ijuru urabizi ko intambara turwana atari zinyama n’amaraso kandi turwana(dukirana) nabataboneka kumaso yacu nkuko paul yabivuze muri Ephe: 6: 12. Basenzi beneda nanjye ndumwe murimwe ; Rero reka shinge intahe nto: njye nar’umusenzi kandi senga kane kumunsi kandi itorero rinyemera hamwe n’abantu bampamya canee nanjye nzi ko nkijijwe mbikora imyaka itatu na mezi arengaho. Ariko mukuri njye ntabwo imana yarinyishimiye nkumusenzi ibara , ariko ya nteguriza ko zoba umusenzi mugihe gitaha . bene data muri christ basenzi nkanjye muziko dufite intabara ikomeye ariko ntimutinye Yesu yarabirangije kumusaraba , ariko mube maso basore nkanjye namwe babyi bacu mwagiriwe ubuntu na Yesu akabagira abo kwizerwa ikabaha imirimo yayo ikabaha uwo mwanya ngo mukore imirimo yayo mugihe kigoye nkiki ,ubwo nubuntu benshi batagiriwe rero mube maso kuko satani adakangwa nuko musenga.Rero woba urumusenzi nkuko nanjye narimeze uzenga muri munsi cangwa bur’isaha ariko amasengesho yawe Imana itayishimiye , reba inzira zawe , reba ibikorwa byawe ushobora kuvuga ngo ntuzusambana ariko haribindi bigutandukanya Imana menya ko najye ntasambanga kandi nirinda mubintu byose nziko aribibi. Ariko se ko Imana yanguhaye umurimo wo gusenga uwukoresha nkuko bikwiriye abana b’imana ? ni kangahe ufata umwanya wo gusengera abasubiye inyuma? cangwa ni kangahe ufata umwanya wogusengera ipfubyi na pfakazi ? cangwa ni kangahe ufata umwanya wogusen
Like or Dislike:
0
0
suite yiyo message iriharuguru.
ni kangahe ufata umwanya wogusengera abakristo batangiye urugendo urja mw’ijuru ? cangwa urumusenzi usenga mugihe ufite ibibazo nk’ abandi bose . mweneda woba usengera n’abanzi bawe se ! intambara za satani zabaye nyinshi woba ubyifashemo gute ! haguruka usengera abana b’Imana Yesu araje , wa musenziwe Yesu aje none yosanga impano ye uyifashe gute ? ukoresha nkuko bikwiriye ! bamaso satani karagusha canee kuko amasenge yawe amubuza amahoro kandi imigambiye igapfa. BAMASO MWENEDA. Ntukangwe nuko urumunsenzi cangwa umuvugabutumwa ,cangwa umukorale(chantereux(se)), kuba umuchorale ntaco bihinduwa kwa satani cangwa kuba umukozi w’imana nka pastor cangwa guhora imbere y’Imana ibyo satani ntibimukanga pe! Ijambo ry’imana riri muri ITHESSALINICIENS: 5:17 urishira mubikorwa? senga- sengera abanzi -sengera abandi -sengera isi ni biyirio byose .Abasababyi , abasinzi , ….n’abandi nawe usi muturanye n’abagenzi mujana , UGIRA UMWANYA WO KUBASENGERA CANGWA UGIRA UWOKUBASEKA!(?) NKUKO YESU YAVUZE NGO USHAKA KUNKURIKIRA NGO NIYIYANGE , NIKANGAHE UJA KUMAVI NGO WIYANGE WIYIRIZE UBUSA KUBERA BENE SO?
NTIBOBA BATUKA ABASENZI BAWE UKABA MUBABATUKA! CANGWA UGACECEKA NGO BATAKUMENYA ! yewe musenzi isuzume njye sinkuzi ariko Yesu arakuzi neza , ibuka ijambo imana yabwiye YOsué: 1:9 ngo humura ndikimwe nawe aho ujya hose.
Bamaso wamukobwa we nawe wamuhungu we kuko satani ntazakangwa nuko musenga , satani ashobora kubaturukamwo mugakora icyaha kandi akabereka ko ntakibazo musenga hamwe mukangwa. Rero bene data ube maso haba mubo hanze , mub’asenzi no muba Pastor cangwa muba chorale kuko satani ashobora kujariba umwe uribo kandi umuziho gukiranuka ugasanga mutaye inzira nz’Imana . BAMASO , NI BENSHI NZI NABONYE , NUMVISE BAGUYE MURIZO NZIRA.KANDI WIRINDE DAIMONI W’UBWIBONE KUKO AKUNDA KURWANYA ABASENZI CANEEE. SOMA AMAGAMBO Y’IMANA + GUSENGA CANEEE. IYO YARI MESAGE YA BASENZI NA BAVUGA BUTUMWA NA BAKOZI B’IMANA . (UMURIMO Y’IMANA NTA MASENGESHO N’UBUSA).
ACHORAL: Imana ibahe mugisha kuruwo murimo mukora kandi mukomeze muzobona ingororano ni murangiza urugendo ruja mw’ijuru kwa data .
Rero bene data ndabingize ngo mukore umurimo w’imana muzi ico mukora kuko satani ahagaraze muri bamwe murimwe kugira ngo umurimo wimana udakomeza. abateramo kutumvikana kutubaha abayobozi , ubwibone , no kwigira umunyabwenge ariko utibagiye ko ubwenge buva kumana kandi Ibyo nibyo satani byamuteye kumanurwa mukuzimu. None mube maso mukore muzi uwo mukorera. Kugira ngo imirimo yawe itazaba ipfabusa kumunsi w’iherezo ubwo Yesu azaza.Satani ntakangwa nuko uzikuririmba pe ! kandi Imana yariguhaye kugira ngo iyishimishemo kandi utibagiwe ko no mukuzimu baririmba .Nawe ugaya injwi imana yaguhaye iyo ni satani iguha kugaya ariko menyako Yesu ashimishwa nigyo yaguhaye . Kandi ugire umwanya wo gusengera umurimo wawe , ushimira N’imana kuko uko uri , kandi mwe mutinda kuri les habillement ariko shimira imana kurizo wambara kuko har’abandi nabo bazibuze nyurwa ! kubera injwi niki urusha ibimeme(le sound muet) ? ntibaremwe nkawe ! Shimir’imana uko yakuremye. ABAGARATIYA(GALATES): 5:19-21 , MURARIZI CANGWA NTIMURIZI NDAGUSABYE NGO USENGE IMANA UBURE GUSOMA UREBE NIMBA IMBUTO ZAWE NIMBA ZISHIMISHA ABATURABYI BAWE. KANDI NIMBA BOZIREBA NABO BAKIFUZA GUKORERA IYO MANA YAWE , IFUZE GUKURURA ABANDI KWA YESU .MWENE DATA NTIBOBA BAKUREBA BAGASAGA NTAHO UTANDUKANIYE N’ABANDI BAZI ! IYO MESSAGE YEREKEYE UMUNTU WESE UZOGIRIRWA UBUNTU BWOKUYIBONA UKORERA IMANA( niyanjye nawe).
Pastor: Imana ibahe umugisha kurwo murimo w’imana mukora .kandi utoroshe gukoresha imbaraga n’ubwenge bwanyu. Rero bene data mube maso mugusenga Imana kandi mumenye ko ataruwanyu. nkuko Imana yabwiye Yeremiya ngo haguruka , iconzogushira mukanwa abe arico uzovuga . jeremie:1:4-19 yakumenye utararemwa. kandi nimba atarimana yaguhamagaye ukaba ukorera icubayiro imenyeko umunsi umwe ufite urubanza imbere ya data. Umurimo w’imana ntimuwukoreshe kushimisha abantu ahubwo mushimishe Imana yanyu . musengere intama umuyoboye n’isi yose , kandi mugenderere abakene na bakire , musengere abafite ibibazo bose . Kandi umukozi w’Imana wirinde iyo daimoni y’amacakubiri(Tribalisme soient de races , couleur , et la maniére que Dieu lui a créer). ephessiens : 6:18.kora Yesu araje kandi uzokuba imirimo ukorera aha mw’isi. reba neza imirimo ukorera hano mw’ isi . Yesu ntarimukuza agasanga intama uragiye zarasubiye inyima !
ABACHRISTO: Bene data ndabasabye ngo mube maso muko satani abashaka , kandi ntareba uko ukijijwe cangwa udakijijwe ariko va hasi ukore imirimo y’Imana igihe kirageze .MWENE DA. abaturanyi n’abagenzi ufite kweri nizihe Imbuto bagusangaho ? IMBUTU zawe barazibuza! reba neza aho uri mwene data muchrist nkanjye. iyo usomye muri matayo :5:13 ,urumunyu mw’Isi .abantu iyo bakureba basaga amatara yaka? .IREBE NIMBA AYAMAGAMBO Y’IMANA AKURIMWO ;MATAYO: 5:3 WOBA W’ICISHA BUGUFI IMBERE Y’ABANTU ! CANGWA UBEREKA KO UZI IBYIMANA! ;MATOYO: 5: 4 ,IYO UJANA N’ABANDI BAGAKORA IBIDASHIISHA IMANA UBABAZWA NABYO CANGWA UBASHIGIKIRA MUGUSEKA UBEREKA KO USIMYE.(IJAMBO RY’IMANA RIRI MURI PSAUME ,ZABURI : 1:2-3 NTUKICARANE NABO NTUKAGENDANE NABO// BISOBANURA KO UGOMBA KUBAHANURA MUBY’IMANA WOBA UBIKORA !) ;MATAYO: 5: 5 ,UGWA NEZA? MATAYO : 5: 6 ,UFITE INYOTA Y’IJAMBO RY’IMANA? ; MATAYO:5:7-10 USOME WITONZE .
NUKORA ibi : matayo : 5: 11-12 , galates : 5: 22-23
Yesu azoguha ingororano mw’ijuru haranira gukora ibyiza kugira ngo Yesu aguhe ingororano. kandi tuzobane mw’ijuru kwa data . haranira gukora ibyiza imbere y’abantu kugira ngo bifuze gukizwa nkawe .kandi Yesu azoguhebere iyo mirimo myiza wakoze. Imbere y’Imana mube umuco .
Bene data mumpaye kuvuga ubutumwa bwiza biciye muri Organisation yanyu Imana ibahe umugisha muri byose. Kandi iyo tuvuga imana igakora namwe ibabaraho umurimo mw’iza /ingororano ni mw’ijuru kwa data .
Like or Dislike:
1
0
mubyukuri imana ibahe umugisha mwinshi cyane kubera organisation nziza mwadushyiriyeho twebwe abana bimana kuko mubyukuri ikigihe kiragoranye nkuko umuhanuzi temoteo yabivuze nubwo mwise umuhanuzi kdi wenda bible ntacyo itubwiraho ko ari umuhanuzi ariko ibyo yavuze birimo gusohora ibice;3;1 rero ama organisation nkaya ara kwiriye cyane muri ikigihe kuko aradufasha cyane kugirango twakire ubutumwa kdi tunabutange imana yamahoro abahe umugisha
Like or Dislike:
0
0
igihe n’iki ngo tuvuge ubutumwa bwiza ndetse birakwiye ko duhagurukana imbaraga mu kuvugira IMANA ibi bijyanye na gahunda ya KRISTO yadusigiye uwo murimo twe guceceka
Like or Dislike:
0
0
YESU ati nkwiriye gukora hakiri kumanywa butarira kuko bugiyte kwira rwose igihe umuntu wese azaba atakibasha gukora
Ibizatuma bwira ;amashuri business +akiazi etc
nasobanukiwe ibyo bita muri english busy
mbona bizagenda bishyira abantu mu buhenebere bwa burundu rwose
mwihangane mwiyongeremo imbaraga z’ubutwari
Like or Dislike:
0
0
YESU ASHIMWE! ndashimimana cyaneeeeeeeeeeee!nshuti zi mana mbonye iyi cite ndushye naniwe nanijwe nisi. Mfunguye internet nshaka ko imana igira icyo imbwira.bene data Uwiteka niwe mana ndayikundaaaaa rwose harubwo mba numva navuza induru kubwurukundo inkunda bene data tujye dusengerana muri byose kuko dufite uturwanya kdi NTAHWEMA NSHUTI ZIMANA DUKUNDE YESU KUKO YARADUKUNZE Kdi Twirinde kumubabaza.yesu ndamukunda nshuti tugire urukundo yesu amanuke atubemo ufitumutwaro ansengere ndashaka ko munsengera banyamasengesho bantu bimana nsengera ndashaka amahoro mumutima nogutuza Imana ibarinde bye
Like or Dislike:
0
0
bishobotse mukanyandikira kuri e-mail
Like or Dislike:
1
0
UBUTUMWA BWIZA BWO GUHINDUKIZA ABAVANDIMWE BACU BITEGURIRA GUHIMBAZA UMUSI MUKURU W’ABADAYIMONI, KU WA 31/10/2007
Nandikiye abumva indimi z’ikinyarwanda/ikirundi, ariko byari kuba byiza cyane iyo haba forum y’igifransa n’icongereza:
Ijambo ry’Imana riravuga riti: MUZAMENYA UKURI’ KANDI UKURI KUZABABATURA (kuzabakura mu buja) Yohani 8:32
Mugushij’ishyano mwebwe muriko murarungika abana banyu kuyoboka abadayimoni, mwishingikiriza ku bintu bidafite umutwe n’amaguru, ngo turi mu bihugu vy’abazungu, tugomba kugendana n’ibihe!
Ni mwumve inkuru nziza y’Umwami n’Umukiza wacu Yesu-Kristu, nkuko bivugwa n’umugaragu we Paulo: abana banyu s’ibihumane, ah’ubwo n’abera (1Abakorinto 7: 14) Sinshaka ko mujya gusangira n’abadayimoni. Ntimwashobora kunywera ku gikombe cya Nyagasani, no kunywera na none ku cy’abadaimoni; ntimushobora kujya kurya ku meza ya Nyagasani no kurya ku meza y’abadayimoni (1Abakorinto 10: 20-21). Ni mwebwe banyarwanda namwe barundi, mutungwa agatoki na Mwuka Wera, aho yagize ati: ” Abana babo, abahungu n’abakobwa babanyujije mu muriro, bihangishaho ivyo kuragura no kuroga bigira urukozasoni imbere y’Uwiteka . Baratinya Uwiteka, ariko ntibibabuza no kuyoboka ibigigwamana vyo mu bihugu babajanye kubamo nk’ inyambukira (1Abami 17: 17 na 33).
Icyampa hakaboneka n’umubyeyi n’umwe yavuga ati: Oya, nta mwana wanjye nzohereza muri ivyo bintu bya dayimoni! Zaburi ya 16: 4, iragira iti: Bagwiza ibigirwamana bakabyiruka inyuma….. njyeweho, reka n’amazina yavyo ntabwo nzayavugisha umunwa wanjye.
Mwihangane Yesu ari mu kuza, maze haze humvikane nibura izina n’aho ryaba rimwe, mu mazina azasomwa mu gitabo cy’ubugingo, Yesu n’aza! Wenda hazasomwa iryawe!
Reka mbibutse no gusura inyandiko nsha nabashiriye kuri Topic: DUTARAME TWIGA IGITABO C’IBYAHISHUWE. Tugeze ku gitaramo cya gatanu.
Uwiteka abahire!
Miburo
Like or Dislike:
0
0
Ndanezererwa iyo mbona ukuntu abantu bagenda barushaho kwitabira gusenga no gukora gahunda zo guha Imana icsyubahiro.
Kuri Goretti, turagusengera kandi umutwaro wawe Imana iwururutse, iwuguture iguhe amahoro yayo kuko tuzi neza ko niyo isi ya none ikeneye!
Imana ibarinde mwese!
Like or Dislike:
0
0
Ese iyo ugeze mubigeragezo cyangwa iyo ubonye ikigeragezo ubigenza ute??Aho iyo ukibonye ntuvuga ngo Imana igukuyeho amaboko ?? Twibuke ko ibigeragezo ari inzira yicyaha iyo kidutsinze ariko ni bikaba n’inzira yo kugaburira kwizera kwacu ng gukure iyo tunesheje ibigeragezo!! Kugeragezwa sicyaha ariko kuneshwa nikigeragezo biba icyaha. Dusabe Imana murino minsi iduhe amaso y’Umwuka tubashe gutahura ibigeragezo bikiri na kure ndetse kandi Iduhe Imbaraga zo kumenya ko iyo ugeragejwe icyambere umuntu akora ari uguhamagara Yesu ,umuntu agacyaha mw’Izina rya Yesu ndetse byaba na ngombwa umuntu akirukira kure ndetse kure cyane nkuko Umugaragu w’Imana Joseph yabigenjeje ahunga umugore wumukuru akiri muri Egiputa. Imana idufashe twese kugirango tuneshe kuko kugeragezwa murino si ntibizabura numunsi numwe ariko ikibazo sukugeragezwa ahubwo nuko umuntu yitwara iyo ageragejwe! Yesu yaratuneshereje kumusaraba aravuga ngo byose arabirangije kugirango twese tumwizera ko ari Umwana w’Imana tuneshe Satani mubuzima bwa buri munsi ….
Imana ikomeze ituremeshe twese mumurimo wayo ndetse no mukugendana nuko ubushake bwImana buri…
Imana ibahe umugisha ndeste no kunesha umwanzi Satani muri byose….
Like or Dislike:
0
0
bene data dufatanyije urugendo mbanje kubasuhuza mwizina rya yesu,mukuri nihimiye irivugabutuwa nyimarakuribona.umwami imana ibahe umugisha…mureke nanjye mvuge icyo namenye. nshuti wakijijwe koko.ubayeho nkufite intumbero cyangwa?nyamara umukozi wi mana pawulo yaravuze ati ndasiganwa ariko sinkutazi iyo njya.mbese niba igihugu cyacu gifite vision2020.wowe muri yesu hari vision ufite?ufite intumbero ntarambirwa ,arwana ajya imbere.nawe ukomeze gukiranuka kwawe kugeza kwiherezo,nyuma ya byose tuzagororerwa. yesu abahe umugisha
Like or Dislike:
0
0
nshima imana kubona abana b’ imana dutera imbere mubya techinologie gusa ntitwibagirwe aho tujya mujuru kandi nti tuibagirwe kumvira yesu, merci kubwa choral zi tugezaho umuziki mwiza hano iburaya turabikeneye pe umwami yesu abane namwe
Like or Dislike:
0
0
Ndanezerwa iyo mbona ibitekerezo bya benshi muri mwe kuko menya ko ibyo dukora kuri ishimwe na praisevoice Online atari iby’ubusa!
Imana ibahe umugisha mwe mwese mufata umwanya wanyu wo kutuganiriza ku bintu binyuranye!
Like or Dislike:
0
0
Ino muri South Korea turanezwezwa cyane
niyo gahunda yanyu yi ijambo ryimana yesu akomeze kubongerera imigisha nibwo twetwari tukibona Iyo Site ariko naranezerewe kubwayo rero ijambo ryimana ngo umuhati wanyu si uwubusa kumwami
Like or Dislike:
0
0
Wow . . South Korea!
Iyo muvuga uruhe rurimi ubwo? Ijambo ry’Imana iyo ryagezeyo naho?!!
site ishimwe.com imaze hafi imyaka 4!
Like or Dislike:
0
0
Muratubabarira ino tuvuga igi KOREA ariko njewe mvuga ni KINYARWaNDA ino ijambo ry’Imana naho ririho ariko ibintu vyinshi biba mururimi ryaho niyompamvu tutari twabonye iyo site yanyu ariko turanrzerewe nokuyibona
kandi nifuzako mwayagura cyaneeee rwose ubutumwa bukagera hose kwisi kuko niyo Misssion dufite kwisi
Like or Dislike:
0
0
Nagirango mbashimire icyo gitekerezo mwagize cyo gushyira indirimbo z’Imana ku murongo wa internet, ndi muri leta zunze ubumwe za Amerika, twe bidushimisha kuburyo bidasanzwe kumva indirimbo zanyu. Kandi ndagirango mbashimire ko muririmba neza cyaneee…
Mukomeze uwo murimo mwiyemeje. Ubakoresha azabashoboza.
Imana ibahe imigisha.
Like or Dislike:
0
0
j’adore cette parole
Il m’a envoyé porter la Bonne Nouvelle aux pauvres, proclamer aux captifs la libération et aux aveugles le retour à la vue, renvoyer les opprimés en liberté
Lc 4,18
J’aime ces paroles, porteuses de vie, de lumière, de libération. Elles nous annoncent tout un programme. Pas une leçon de morale, mais une Bonne Nouvelle pour tous ceux qui se sentent faibles et désavantagés. Et une invitation à changer de regard.
Paroles d’espoir : un rayon de lumière dans l’obscurité des prisons et de la misère. Elles me rappellent que, malgré toutes les déceptions que je peux connaître, rien n’est jamais entièrement perdu. Que Dieu ne me demande pas des exploits mais, au contraire, qu’il aime le pauvre en moi et qu’il peut me libérer de mes aveuglements, de mes prisons, de tout ce qui m’opprime.
Paroles subversives, qui renversent les priorités de notre monde de compétitivité et de la loi du plus fort ; qui annoncent qu’un autre monde est possible, où les puissants n’ont pas le dernier mot, où la dignité de chaque être humain est respectée, où la justice s’applique à tous.
Paroles dynamiques, qui nous envoient participer à l’aventure de cette Bonne Nouvelle, vers nos frères et soeurs dépossédés, enchaînés, torturés ; qui nous invitent, à notre tour, à libérer, à redonner la vue, à nous engager en faveur de la justice.
Paroles d’actualité, et non pour un avenir lointain. Jésus conclut sa lecture de ce texte d’Isaïe ainsi : « Cette parole, c’est aujourd’hui qu’elle s’accomplit. »
Like or Dislike:
0
0
NDI MURI RETA ZUNZE UBUMWE BWA AMERIKA (USA TEXAS)IMANA ISHIMWE KANDI IHABWE ICUBAHIRO KUVYIZA NIBITANGAZA IKORERA ABAYO.BANYARWANDA,BARUNDI,BANYAKONGO VYA HASI AHO MURI KWISI YOSE DUSENGE ,DUSHIME KANDI DUSABE IMANA .
NTAKIYINANIRA KU MANA VYOSE BIRASHOBOKA
Like or Dislike:
0
0
UBWAMBERE IMANA IBAJE IMBERE KURUKWO KWITANGA MWAGIZE MUKWIGISHA NO GUHINDURA ISI MU KWIGISHA IJAMBO RYIMANA MUNDIRIMBO BICIYE KURI ENTERNET,
Like or Dislike:
0
0
Maze iminsi mpugiye mu masomo akaba ariyo mpamvu mbaza niba ikigisho cy’ibyahishuwe kigikomeza cg se cyararangiye murakoze n’inshuti yanyu ibakunda Athanase.
Like or Dislike:
0
0
ndabaramukije mwizina rya yesu ndishimye cyane gusoma ino nkuru njye nubwambere mbonye ino site ndaryohewe cane gose nahora iburundi ariko ndumunyarwanda na sengera muri sion temple iburundi itorero rikuriwe na mukuru wa gitwaza witwa kajabika lube nari numushoferi we ariko nkuko bivugwa ngaha hari akazi kenshi cg bitangwa inama biragoye cane nkubu inama nshaka kubagira nkurikije uwo muvuga butumwa nsomye wajahajwe nakamere yumujinya ntugatinye kugira inama umuntu nubwo yaba agukuriye muburyo bwidini kuko niby bizana ingorane nari nfite amagambo menshi yo kujya inama ariko umwanya urashize nimunyemerera ko tukomeza kunvikana kuriri koranabuhanga tuzakomeza Imana yo mwijuru ishobora byose ibafashe gusa munsabire nfite urugendo rwo kujya mugihugu cya kanada ijoro ryiza yesu abarinde nomero yanje hano ni b +2500714761009 mail niyo nyene
Like or Dislike:
0
0
jyewe Imana ni byose duhuza cane numuriribyi MUNISHI wariribye indirimbo y’igiswahiri ivuga ngo yesu ni mambo yote ndani ya yote tukisha mupata yeye tumepata vyote.
simvuze byishi ariko ndishimye cane ko a bakristu natwe dushobora kugira aho dutangira ibitekerezo,ndasaba ko dusengera abantu bo muri Nigeria ko baratotezwa bikomeye kubera yesu.tugomba kugira ubwenge muri iki gihe kandi bidusaba gusenga cane kugira ngo duhumuke ariko bizadushobokera cane nidushira imbere gukiranuka.nkuko satani ubu afite ubwenge bwishi bwo kuyobya a bakristu so mureke dukanguke merci.
Like or Dislike:
0
0
Ndabasaba ko dukanguka Abakristo,tukamenya aho isi igeze,tukibanda kuri ibi bikurikira:
-Igihe:gucunguza uburyo umwete
-Gukoresha impano imana yaduhaye (itaranto)kubwimigisha
y’abandi no ku bw’icyubahiro cy’imana
-Gukoresha ukuri kw’Imana:Kwiyongera ubwacu mu byo kuvuga Ubutumwa no guhindura abandi abigishwa
-guikoresha Ubutunzi nez
Like or Dislike:
0
0
hari bintu bine abakristo tugomba kwitaho
-Igihe
-Gukoresha Impano imana yanduhaye neza
-Gukoresha Ukuri kw’Imana
-Gukoresha Ubutunzi Imana yaduhaye neza
Ndabasaba ngo ndutekereze urugendo rwacu abakristo,iyo ufite urugendo,rwo kurya ahantu bigusaba ko ureba abandi muryana niho urugendo rwanyu rumera neza kubera ko iyo muri beshyi mu rugendo ruraryoha,hariho ibi bintu bikurikira mu rugendokugira ngo rumere neza
-Abo muryana:Twitandukanye nabo tudafatikanye urugendo
-Kurya tugahaga no kunwa kubera urugendo tuba dufite
rurerure kandi rugoye
-Kwihangana utumbira aho urya utarangazwa nibitambuka byose
Like or Dislike:
0
0
hariho uburyo butatu bwa bantu buri kuri iyi si
Abana b’Imana
Abana b’Ubwami
n’Abana ba satani
turasabwa kuba abana b’Ubwami kugira ngo tu infliencé isi
mureke tube abakiristo nyabo nkuko satani nawe akora cane.
Like or Dislike:
0
0
yesu ni ubuzima umufite ufite byose
Like or Dislike:
0
0
nifuza ko nanjye nabona akanyo ko gutanga ubutumwa byanjye nahawe n`uwiteka bunyuze kuri uyu muyoboro.
Like or Dislike:
0
0
Bwana Jean de Dieu,
umunsi mwiza kwandika kuri uru rubuga. Niba mufite ubutumwa bwihariye bugomba kunyura kuri uru ruba mushobora kubwohereza mu buyobozi bwa site mukoresheje paji y’itumanaho hano.
http://www.ishimwe.com/about/twandikire
Noneho buzatangazwa kuri site.
Nizere ko bisubije ibibazo byawe.
Umunsi mwiza.
Like or Dislike:
0
0
Kubera ko turi mubihe bya nyuma abantu benshi bari gushaka kuvuga ubutumwa bujyanye n’ibinezeza abantu ariko mburiye abavugabutumwa bose nka Paul abibwira Thimothee ko dukwiye kuvuga ukuri tweruye ”YESU nta yakundaga kubwira abantu ukuri nubwo bitoroha ndabizi ariko umwuka wera azajya adufasha Roma:8:28………
Mwibuke ko abahanuzi ba mbere bo baziraga kuvuga ukuri ariko bagasohoza ubutumwa
Rom:12:1….ngo dutange imibiri yacu ho ibitambo kandi twe kwishushanya n’abantu b’iki gihe!!
uyu mwaka kandi reka mvuge nti muze tube inshuti za Kristo kuruta uko twari mbere
Missionary Evangerist Hakizijuru
+250788522461 Rwanda
Like or Dislike:
1
0
Ndangije kandi mbifuriza kugira amahoro atangwa na YESU abisi batabona
ndetse mbibutsa iwacu ko ari mwijuru philp:3:21 mukomeze musenge
Like or Dislike:
1
0
Mwarakoze gushyiraho email ariko nasabaga ko mwashyira n’amatangazo kuri Tv Radios abantu benshi bakamenya uyu murongo
Imana ibahe umugisha
Like or Dislike:
0
0
ariko bene data amakururu yanyu ?ni mureke duhaguruke dusengeranire kuko ndabona nibyahanuwe birimo bigenda bidusohoreraho.ndabona atagisigaye byari bikwiye ko dufatana munda twese tukarwana urugamba rwanyuma,kandi murabizi ko urugamba rwa nyuma rurushya.abasinziye nimukanguke,abacitse intege muhaguruke turwane urwanyuma,dore nikuzimu bahagurukiye rimwe kuturwanya.ariko turizera intsinzi kuko umugaba wingabo wacu ni yesu kandi yaratsinze.nuko reo mugire inzara ninyota yo kwarambara ibirwanishwa byose bitanga nawe.yari mushiki wanyu .
Like or Dislike:
0
0
Mwaramutseho Michael,
igitekerezo cyawe ni kiza, ariko buhoro buhoro nirwo rugendo. Hari byinshi tugenda twongera kuri site uko dushobojwe. Ibyo usabye nabyo bizagerwaho.
Like or Dislike:
0
0